Digiqole ad

Fidel Castro yongeye kuboneka ku isabukuru ye y’imyaka 90

 Fidel Castro yongeye kuboneka ku isabukuru ye  y’imyaka 90

Yambaye gakoti ka sport ka marque ya Puma yicaranye n’umuvandimwe we Perezida wa Cuba Raul Castro ndetse na Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro, Fidel Castro yagaragaye mu nzu y’imyidagaduro yitwa Karl Marx muri Havana, Cuba mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 90. Ubusanzwe uyu mukambwe agaragara gacye cyane muri rubanda.

Fidel Castro yagaragaye yitegereza abari gususurutsa uyu munsi we
Fidel Castro yagaragaye yitegereza abari gususurutsa uyu munsi we

Ibiro ntaramakuru DPA bivuga ko yinjira muri iyi nyubako  yishimiwe cyane n’abantu barenga 5 000 bahagurutse bakamuha icyubahiro baririmba ngo “Fidel, Fidel, Fidel’  kandi bamuha amashyi menshi.

Mu birori byamaze isaha kuri uyu wa gatandatu nijoro mu mujyi wa La Havana byaranzwe n’indirimbo n’imbyino gakondo zo muri Cuba ndetse n’abana baje bakamuririmbira ngo agire isabukuru nziza kuri uyu wa 13/08 itariki yavutseho.

Ubwo aheruka kugaragara mu bantu hari tariki 19/04/2016 ubwo bariho basoza ikoraniro ry’ishyaka rya Gikomunisti rya Cuba.

Cuba nubwo ashaje ajya yandika inyandiko zivuga ku mahoro no ku mibanire ya Cuba na USA, ndetse aheruka kwandika ko Obama yabuze icyo avuga ntanasabe imbabazi yeruye ubwo aheruka gusura Japan aho USA yishe abantu ibihumbi n’ibihumbi i Hiroshima na Nagasaki.

Mu ntangiriro za 2015 ubwo Perezida Obama yari yasubukuye imibanire ya Cuba na USA, Fidel Castro yanditse agira ati “Sinjya nizera Politiki ya USA, nubwo nshyigikiye ubwiyunge.

Ahantu hose muri Cuba kuri uyu wa gatandatu bakoze imihango yo kwishimira imyaka 90 y’umusaza Fidel Castro bose bafata nk’intwari ya Cuba.

By’umwihariko umugabo witwa Jose Castelar bahimba “Cueto”  muri iki cyumweru winjiye muri Guinness World Records kubera gutekera ‘Cigar’ ndende cyane ya 90m , yavuze ko ibi yabikoreye isabukuru ya Fidel Castro.

Abantu benshi cyane ku isi bemera uyu musaza wahanganye na politiki yo USA baturanye ya Gikapitalisti ndetse ntaterwe ubwoba n’intambara y’amagambo mu myaka ya 1950 hagati yabo na USA, byatumye Cuba ikomeza ubucuti n’Uburusiya n’Ubushinwa, abakeba ba USA.

Abaturage ba Cuba benshi ntibamushidikanyaho, bamufata nk’intwari ikomeye cyane, nk’umubyeyi w’ubwigenge bwabo, nubwo bwose afite abamurwanya biganjemo abahungiye muri USA, barimo na mushiki we washatse yo ubu w’umukecuru.

Kuri iyi sabukuru ye, Perezida Vladimir Putin yamwoherereje ubutumwa bugira buti “Mu Burusiya tugufata nk’umugabo w’intwari witanze agahangana akorera abaturage ba Cuba.”

Hamwe n’abandi baturage b’isi benshi bagaragaje ko bishimiye uyu mukambwe kuri uyu munsi we na Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa, uwa Nicaragua, uwa Bolivia, uwa Chili n’abandi banyuranye ku isi bohereje ubutumwa bwifuriza Fidel Castro isabukuru nziza y’imyaka 90.

Fidel Castro yaganiraga cyane na Nicolas Maduro wa Venezuela
Fidel Castro yaganiraga cyane na Nicolas Maduro wa Venezuela
Hari abandi bantu b'urungano bakuru batumiwe
Hari abandi bantu b’urungano bakuru batumiwe
Maduro aragira ibyo amwereka
Maduro aragira ibyo amwereka
Isabukuru ye yari yatumiwemo imbaga y'abantu
Isabukuru ye yari yatumiwemo imbaga y’abantu
Mu minsi y'ubusore n'imbaraga yarwanye intambara zikomeye
Mu minsi y’ubusore n’imbaraga yarwanye intambara zikomeye

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Abanyamerika na CIA bigeze kutubwirako yapfuye iyo nkuru bayitangaje hashizimyaka 3. Yewe nabo batangiye guhinduka banan republic..intwaro zubumara muri Irak nazo basanze zidahari.

Comments are closed.

en_USEnglish