Digiqole ad

Turkey: Ibihumbi 38 bari bafungiwe gushaka guhirika ubutegetsi bagiye kurekurwa

 Turkey: Ibihumbi 38 bari bafungiwe gushaka guhirika ubutegetsi bagiye kurekurwa

Ku marembo ya Gereza ya Silivri iri hafi ya Instanbul muri Turukiya

*Minisitiri w’Ubutabera avuga ko ibi atari uguca inkoni izamba

Nyuma y’ivugurura ry’itegeko rihana muri Turkey ryasohotse kuri uyu wa Gatatu, leta y’iki gihugu irateganya kurekura abantu basaga ibihumbi 38 bari bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Tayyip Erdogan.

Ku marembo ya Gereza ya Silivri iri hafi ya Instanbul muri Turukiya
Ku marembo ya Gereza ya Silivri iri hafi ya Instanbul muri Turukiya

Ibi kandi bibaye mu gihe Perezida Erdogan yakunze gusabwa kenshi ko yaca inkoni izamba kuri izi mfungwa zafungiwe gushaka kumuhirika ku butegetsi.

Mu itangazo ryasohowe mu igazeti kuri uyu wa Gatatu, rigaragaza ko leta ikuye mu mirimo abapolisi b’aba ofisiye bagera kuri 2 360, abasirikare 100 n’abandi bantu 196 bari basanzwe bakora mu nzego z’ihanamakuru, itumanaho n’ikoranabuhanga.

Aba bantu bose basezerewe barashinjwa gutera inkunga Fethullah Gulen ufatwa nk’umwe mu bari barangaje imbere abashatse guhirika ubutegetsi. Gusa Fethullah ahakana uruhare ashinjwa muri ibi bikorwa.

Iri tegeko ryavuguruwe, ryemerera abagororwa bafunzwe muri izi mvururu, kumara 1/2 cy’igihano bari barakatiwe, mu gihe benshi muri bo bari bamaze 1/3 cyacyo.

Agaragaza ibitekerezo bye kuri iri vugurura, Minisitiri w’Ubutabera muri Turkey, Bekir Bozdag wakoresheke twitter, yagize ati “ Mu kiciro cya mbere, abantu bagera ku bihumbi 38 bazarekurwa nk’uko bigaragazwa n’izi ngamba.”

Gusa akomeza avuga ko ibi atari uguca inkoni izamba nk’uko byakunze gusabwa n’ibihugu by’I Burayi. Ati “ Izi ngamba ntabwo ari imbabazi zitanzwe.”

Ministiri ariko ntiyigeze avuga ku cyatumye itegeko rihana muri iki gihugu rivugururwa dore ko ryari rimaze imyaka 15 rikoreshwa ritaravugururwa.

Izindi ngamba zafashwe, zirimo iziha Perezida gushyiraho umukuru w’ingabo. Ingingo ibivuga igira iti “ Ashobora guhitamo umujenerali nk’umukuru w’igisirikare.”

Imvururu zo kugerageza guhirika ubutegetsi muri Turukiya, zahitanye abantu basaga 240 biganjemo abasivile.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • NYABUNA MUTOHOZE NEZA (TRANSLATION?) KUKO HARI MEDIA ZO HANZE ZIVUGA KO AHUBWO ABAFUNGUWE ARI UKUGIRANGO HABONEKE IMYANYA IJYAMO ABASHINJWA GUHIRIKA UBUTEGETSI !!!!

Comments are closed.

en_USEnglish