Guverinoma y’u Bufaransa yataye muri yombi Eric Drouet kuri uyu wa Gatatu kugira ngo ashyikirizwe ubugenzacyaha asobanure impamvu zamuteye gutangiza imyigaragambyo ikomeye kandi nta kintu yigeze asaba Leta asaba ko cyahindurwa ngo ntigikorwe. Eric Drouet yafashwe ejo ubwo yari hafi y’ibiro by’Umukuru w’igihugu byitwa Champs-Elysées ubu akaba afungiye ahantu he wenyine arindiwe umutekano. Minisitiri w’ubukungu […]Irambuye
Ikibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda kirafunze ku ndege zijya cyangwa zivayo kuva mu ijoro ryakeye nyuma y’uko indege ya Ethiopian Airlines yarenze umuhanda (runway) ku bw’amahirwe abantu bose bari bayirimo bakavamo amahoro. Iyi ndege yavuye mu muhanda wayo (runway 17) imaze akanya gato igeze ku butaka. Uyu muhanda ureshya na 3,6Km. Itangazo ry’Urwego rw’Indege […]Irambuye
Perezida wa Komisiyo y’igihugu yigenga y’amatora ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo Corneille Nangaa avuga ko akurikije ubuso bwa kiriya gihugu n’uburyo gukusanya impapuro z’itora no kubara amajwi ya buri wese mu bantu 21 bahataniye kuyobora DRC, asanga gutangaza ibyayavuyemo by’agateganyo bizatinda. Byari biteganyijwe ko ibyavuye mu matora by’agateganyo bizatangazwa ku Cyumweru taliki 06, Mutarama, […]Irambuye
Inzego z’ubutabazi za Phillipines ziravuga ko inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye nyuma ya Noheli imaze guhitana abantu 80 abandi 20 bakaba baburiwe irengero. Abaturage 25 000 bavanywe mu byabo. Izi nzego ngo zahuye n’imbogamizi y’umuyaga mwinshi wazibujije gukomeza ubutabazi burimo kugeza amazi meza n’imiti ku bavuye mu byabo. Edgar Posadas uvugira ikigo cya Phillipiones kushinzwe […]Irambuye
Kuri uyu wa Kabiri, ibihugu byigeze Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Leta zunze ubumwe z’Amerika byasabye ubutegetsi bwa Kinshasa gusubizaho internet. Ngo yavuyeho nyuma y’amatora yabaye ku Cyumweru izasubizwaho nyuma yo gutangaza ibyayavuyemo. Abahagarariye EU na USA muri DRC basohoye itangazo rigira riti: “ Turasaba guverinoma ya DRC gusubizaho uburyo bw’itumanaga rikoresha internet.” Ambasaderi mushya […]Irambuye
Ibihano byafatiwe Korea ya Ruguru biragumaho, kugera na yo isenye intwaro kirimbuzi, Trump ngo azahagarika imyituzo ya gisirikare USA ifatanya na Korea y’Epfo, ngo ‘Intambara irahenda’. Perezida Donald Trump wa America yabwiye abanyamakuru ko yishimiye intambwe y’amahoro yatewe ubwo yahuraga n’Umuyobozi wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un, yavuze ko America izarekeraho ibihano yafatiye Korea ya […]Irambuye
Inama yari imaze igihe kirekire itegerejwe n’Isi yose ngo irebe uko aba bagabo bayobora ibihugu bisanzwe bidacana uwaka bazuganira bakumvikana ubu iri kubera muri Singapore, bahuye ahagana mu masaa yine kw’isaha yabo (hari ahagana saa kumi n’igicuku i Rwanda). Perezida Kim yavuze ko bemeranyijwe na Trump gusiga inyuma amateka abatanya. Nta bundi na rimwe mu […]Irambuye
Koreya ya Ruguru n’iy’amajyepfo byamaze kugaragaza ikizere gishingiye ku bizava mu biganiro by’amateka bigiye guhuza Trump na Kim Jong Un kuri uyu wa kabiri babyitezemo umusaruro w’umugisha , Perezida wa Koreya y’Amajyepfo Moon Jae, we yavuze ko uko guhura kwabo “ari ukw’ikinyejana”. Perezida Trump yamaze gutangaza ko ari kwiyumvamo ibinezaneza kuri ibyo biganiro by’amateka bitegerejwe […]Irambuye
Kuri uyu wa Mbere Police ya Tanzania zatangiye iperereza ku kibazo cy’umugore wabyariye kuri imwe muri station za Polisi nyuma y’uko ahafatiwe n’ibise bakamwangira ko ajya kubyarira ku bitaro. AFP ivuga ko abapolisi babiri bambitse amapingu umugore witwa Amina Raphael Mbunda w’imyaka 26 wari utwite bakamujyana kuri station ya Police yagerayo agashaka kubyara ariko bakabimwangira. […]Irambuye
Kubuzwa gukukira ku mwaro w’u Butaliyani ni ikemezo cyafashwe na Minisitiri mushya ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu mu Butaliyani witwa Matteo Salvini. Ku rukura rwe rwa Facebook, Minisitiri Salvini yavuze ko igihugu cye kitagomba kuba ‘indiri y’abacuruza abantu’. Buriya bwato bwitwa Aquarius birimo abamukira 629 ngo bukozwe mu mbaho kandi burimo abana 123 n’abagore batwite barindwi. Kuva […]Irambuye