Ubutegetsi bwa Zambia bwafashe umwanzuro ko nta muturage wa Zimbabwe wemerewe kwinjira ku butaka bwayo kugeza igihe itatangaje. Mu minsi ishize Zimbabwe nayo yari yarabujije ifu y’akawunga ikorerwa muri Zambia kwinjira. Umwanzuro wo kubuza abaturage ba Zimbabwe kwinjira muri Zambia watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’Icyumweru gishize. Zambia ivuga yafashe uriya mwanzuro nyuma yo […]Irambuye
Kuri iki Cyumweru abantu barindwi bari mu bigaragambya ku ngabo za Sudan badashaka ko zikomeza kuyobora bishwe n’amasasu. Umwe mubagize urugaga rw’abaganga bo muri Sudan witwa Sulaiman Abdul Jabbar yabwiye ibiro ntaramakuru bya Sudan( SUNA) ko hari n’abandi 181 bakomeretse. Mu bakomeretse ngo harimo abasirikare 10, abandi ni abisivili bakomerekejwe n’amasasu. Abaganga bo muri Sudan […]Irambuye
Nyuma y’uko Perezida wa Komisiyi y’amatora yigenga itanga ko ibyavuye mu matora bishobora gutangaza mu gihe kitarenze amasaha 48, ku biro bikuru byayo hoherejwe abapolisi benshi bafite intwaro n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kwirukana abigaragambya. Ku Cyumweru nibwo Perezida w’iyi Komisiyo Corneille Nangaa yavuze ko ibyavuye mu matora bizatangazwa muri iki cyumweru ku munsi atatangaje. Mu […]Irambuye
Ishyaka riri ku butegetsi ryateguye imyigaragambyo yo gushyigikira Omar al-Bashir umaze imyaka 25 ku butegetsi ariko akaba atorohewe nyuma y’ibyumweru abatakimushaka ku butegetsi bigaragambya basaba ko yegura, hamaze gupfa abantu 10. Televiziyo ya Leta yerekanye amashusho y’abantu benshi bari hamwe mu gace kitwa Green Square mu mugi wa Khartoum bavuga ko bashyigikiye Perezida. Benshi bari […]Irambuye
Umuyobozi wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un yageze i Beijing kuri uyu wa kabiri mu ruzinduko rw’iminsi itatu ku butumire bwa Xi Jinping. Kim ari kumwe n’umugore we Ri Sol-ju, bazava mu Bushinwa ku wa kane w’iki cyumweru. Uru ruzinduko rwa Kim rukurikiye amagambo ya Perezida Donald Trump uherutse gutangaza ko vuba aha ashobora kongera […]Irambuye
Nyuma y’amakuru yaramutse atangazwa ko Ali Bongo Ondimba yahiritswe ku butegetsi, Leta yakomeje gutangaza ko uyu mugambi waburijwemo ndetse amakuru mashya aremeza ko babiri mu basirikare batatu batangaje Coup d’Etat bishwe ubakuriye na we atabwa muri yombi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 7 Mutarama 2019 abasirikare batatu bayobowe na Lt Kelly Ondo […]Irambuye
UPDATE/10h30 AM: Guy-Bertrand Mapangou Minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma muri Gabon yahakanye ko ingabo zafashe ubutegetsi, avuga ko ababigerageje ubu batawe muri yombi kandi ibintu byasubiye mu buryo mu masaha atatu gusa. Abasirikare bacye ngo nibo bakoze igitero kuri Radio ya Gabon batangaza ihirikwa ry’ubutegetsi. Minisitiri Mapangou avuga ko ingabo za Gendarmerie zahise zihagaba […]Irambuye
Abasesengura uko umwaka wa 2018 wari wifashe basanga hari ibibazo bishobora kuzaranga Politiki y’Africa muri 2019. Ngo Africa yunze ubumwe n’umuryango w’abibumbye bagomba gutangira gutekereza ku muti wabyo hakiri kare. Ibyo bibazo ni ibi: Nigeria Ku ikibitiro basanga amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Nigeria muri Gashyantare, 2019 ariyo azaza ku isonga mu bibazo Africa izagira […]Irambuye
Ku wa Gatanu Perezida John Pombe Magufuli yabwiye ba Minisitiri n’uwari uhagarariye ishyirahamwe ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (WFP) ko kuba mu gihugu cye hari impunzi 300 000 ari uburyo bwo kugurisha ibigori ku bigo bizitaho. Ibi byababaje bamwe bavuze ko bidakwiye kwishimira akaga abandi barimo. Tanzania icumbikiye impunzi zaturutse mu Burundi no muri Repubulika iharanira […]Irambuye
Umunyamakuru witwa Rachid Saïd uba mu Bufaransa avuga ko akurikije uko ibintu bimeze i Khartoum, bitoroheye na gato Perezida Bechir. Ngo itsinda riri kwigaragambya ryiyise Intifada rifite ingufu zishobora no gutuma Bashir yegura. Guhera taliki 19, Ukuboza 2018 mu murwa mukuru wa Sudan ariwo Khartoum hatangijwe imyigaragambyo yagiye yongera ingufu. Yatangiye abaturage binubira igiciro cy’umugati […]Irambuye