Digiqole ad

DRC: Ibyavuye mu matora bizatinzwa n’ibarura rigenda gahoro

 DRC: Ibyavuye mu matora bizatinzwa n’ibarura rigenda gahoro

Perezida wa Komisiyo y’igihugu yigenga y’amatora ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo Corneille Nangaa avuga ko akurikije ubuso bwa kiriya gihugu n’uburyo gukusanya impapuro z’itora no kubara amajwi ya buri wese mu bantu 21 bahataniye kuyobora DRC, asanga gutangaza ibyayavuyemo by’agateganyo bizatinda.

Corneille Nangaa yasabye abayimamaje kwihanganira ko gutangaza amajwi by’agataganyo biri gutinda

Byari biteganyijwe ko ibyavuye mu matora by’agateganyo bizatangazwa ku Cyumweru taliki 06, Mutarama, 2019.

Nangaa yabwiye The Reuters avuga ko kugeza ubu bamaze kubona impapuro nke z’itora kandi ngo kuba haratoye abaturage barenge miliyoni 30 bivuze ko hakiri akazi kenshi mu gukusanya, kubara no gutangaza ibyavuye mu matora by’agateganyo.

Yasabye abiyamamaje cyane cyane abakomeye muribo(  Emmanuel Ramazhani Shadary, Felix Tshisekedi na Martin Fayulu) kumva uko ikibazo giteye bakirinda gushyushya imitwe y’abayoboke babo bababwira ko gutinda  gutangaza ibyavuye mu matora by’agateganyo bigamije kwiba amajwi.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Bazabitangaze hashize nk’indi myaka ibiri, Kabila abe aryaho.

Comments are closed.

en_USEnglish