Tanzania: Police irakorwaho iperereza ku cyatumye itererana umugore uri ku nda
Kuri uyu wa Mbere Police ya Tanzania zatangiye iperereza ku kibazo cy’umugore wabyariye kuri imwe muri station za Polisi nyuma y’uko ahafatiwe n’ibise bakamwangira ko ajya kubyarira ku bitaro.
AFP ivuga ko abapolisi babiri bambitse amapingu umugore witwa Amina Raphael Mbunda w’imyaka 26 wari utwite bakamujyana kuri station ya Police yagerayo agashaka kubyara ariko bakabimwangira.
Bariya ba polisi ngo bari bagiye kwa Amina bashaka gufata umugabo we kubera ibyo yari akurikiranyweho bahageze baramubura niko gufata umugore we.
Nyuma y’amasaha make agejejwe kuri polisi Amina yafashwe n’ibise asaba ko ajyanwa kwa muganga ngo ahabwe ubufasha.
Abapolisi ngo banze kumuha ubufasha yasabaga bituma ababyarira aho mu buryo buteje akaga.
Ikinyamakuru Mwanainchi cyanditse ko muri iryo joro uwo mugore yaje kubyarira mu bwihugiko bwa station ya Police.
Mu buryo bugoranye yenda kuhasiga ubuzima, uwo mugore yaje kubyarira mu bwihugiko bwo kuri iyo sitasiyo ntawe umufashije.
Kuri uyu wa Gatandatu imiryango itandukanye ivugira uburenganzira bwa muntu yanenze uburyo Police yafashe uwo mubyeyi, isaba ko hakorwa iperereza ngo ababikoze babihanirwe.
Ubutumwa batanzwe bugira buti:“ Ntibyumvikana ukuntu umuntu akurikiranwaho icyaha cyakozwe n’undi mu mategeko, noneho bikanakorwa ku muntu ugaragaza ko yafashwe n’ibise, ubwose byari kugenda gute iyo apfira ku biro bya polisi ubwo yabyaraga?”
Abinyujije kuri Twitter umuyobozi w’ikigo cy’amategeko n’uburenganzira bwa muntu Helen Kijo-Bisimba yanenze ibyakorewe uwo mugore avuga ko biteye isoni.
Umuyobozi wa Polisi muri ako Karere yemeje amakuru y’uko hatangiye iperereza ngo hakurikiranywe abahohoteye uwo mugore.
Theogene NDAYISHIMIYE.
UM– USEKE.RW