Digiqole ad

Ubwato burimo abimukira 629 bwangiwe kwinjira mu Butaliyani

 Ubwato burimo abimukira 629 bwangiwe kwinjira mu Butaliyani

Kubuzwa gukukira ku mwaro w’u Butaliyani ni ikemezo cyafashwe na Minisitiri mushya ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu mu Butaliyani witwa Matteo Salvini. Ku rukura rwe rwa Facebook, Minisitiri Salvini yavuze ko igihugu cye kitagomba kuba ‘indiri y’abacuruza abantu’.

Ubuzima bw’aba bimukira barenga 600 ngo buri mu kaga

Buriya bwato bwitwa Aquarius birimo abamukira 629  ngo bukozwe mu mbaho kandi  burimo abana 123 n’abagore batwite barindwi.
Kuva ku Cyumweru burimo burazerera mu Nyanja ya Mediteranee kuko butemerewe kugira inkombe bukukiraho.
Minisitiri Salvini avuga ko ikemezo cyo kububuza gukukira mu Butaliyani kitafashwe  n’igihugu cye gusa ahubwo ngo bagisangiye n’ibindi bihugu bikora ku Nyanja.
Ati: “Ubufaransa burabirukana, Espagne yo ikoresha intwaro irinda amazi yayo… Muri make ibihugu hafi ya byose by’u Burayi ntibishaka abimukira kubera impamvu zabyo zihariye.
Umwe mu baganga bo mu Muryango mpuzamahanga w’abaganga batagira umupaka witwa Aloys Vimard yabwiye CNN ko ikibabaje ari uko abanyaburayi bari kwirangagiza ubuzima bw’abari muri buriya bwato bakita ku mpaka za Politiki.
Medicins Sans Frontières isaba amahanga kugira umutima wa kimuntu ikita ku buzima bw’abantu bari muri buriya bwato barimo abana barenga ijana n’abagore batwite barindwi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
 

en_USEnglish