Digiqole ad

Philippines: Inkangu yahitanye 85 abandi 20 baburiwe irengero

 Philippines: Inkangu yahitanye 85 abandi 20 baburiwe irengero

Inzego z’ubutabazi za Phillipines ziravuga ko inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye nyuma ya Noheli  imaze guhitana abantu 80 abandi 20 bakaba baburiwe irengero. Abaturage 25 000 bavanywe mu byabo. 

Ibirwa bya Philippines bikunze kwibasirwa n’imiyaga ikomeye iteza imvura nyinshi nayo igateza inkangu n’imyuzure

Izi nzego ngo zahuye n’imbogamizi y’umuyaga mwinshi wazibujije gukomeza ubutabazi burimo kugeza amazi meza  n’imiti ku bavuye mu byabo.

Edgar Posadas uvugira ikigo cya Phillipiones kushinzwe gukumira ibiza avuga ko hari abantu 20 bagishakisha.

Ngo abantu 69 bapfuye ni abo mu gace ka Bicol kari mu Burasirazuba naho abandi 16 bagwiriwe n’inkangu mu gace ka Visayas n’ako ko mu Burasirazuba.

Umwe mu misozi yo mu mugi wa Sagnay waratengutse usenya inzu 50. Abatabazi basanze hari abantu 30 bahise bapfa.

Muri iki gihe ngo uburyo bwo kugera ku bavanywe mu byabo na kiriya kiza ni ugukoresha ubwato.

Ikigo cya Phillipines k’iteganyagihe kivuga ko buri mwana imiyaga ikomeye igera kuri 20 ica muri kiriya gihugu.

Iyi miyaga ngo izana imvura nyinshi ikurikirwa n’imyuzure hamwe n’inkangu zikomeye.

Muri Ugushyingo 2013 umuyaga wiswe Haiyan wateje icyorezo cyahitanye abantu 6 300 abagera kuri miliyoni bava mu byabo.

Imiterere y’Ibirwa bya Philippines ituma byibasirwa n’imiyaga ikomeye buri mwaka

Al Jazeera

UM– USEKE.RW

en_USEnglish