Digiqole ad

Kim na Trump bemeranyije gusiga inyuma amateka

 Kim na Trump bemeranyije gusiga inyuma amateka

Inama yari imaze igihe kirekire itegerejwe n’Isi yose ngo irebe uko aba bagabo bayobora ibihugu bisanzwe bidacana uwaka bazuganira bakumvikana ubu iri kubera muri Singapore, bahuye ahagana mu masaa yine kw’isaha yabo (hari ahagana saa kumi n’igicuku i Rwanda). Perezida Kim yavuze ko bemeranyijwe na Trump gusiga inyuma amateka abatanya.

Trump na Kim bahana umukono. Kuri uyu wa Kabiri baraganira k’uburyo ibibazo hagati y’ibibazo byabo byakemuka

Nta bundi na rimwe mu mateka Perezida uri mu kazi wa Amerika yigeze ahura n’uwa Korea ya ruguru.
Guhura kwa bombi ni amateka akomeye kuri ibi bihugu, biratanga ikizere cyo gufungura amarembo y’amahoro no kuvanaho umwuka w’intambara kirimbuzi uhora uhumekwa ku isi.
Mu gihe kitageze ku mwaka, Perezida Trump na Kim Jong-un bateranaga ubwoba ko buri umwe ashobora guhindura undi umuyonga akoresheje ibisasu kirimbuzi afite. Uyu munsi bicaranye bagirana guhura kw’amateka.
Guhura kwabo kandi kurashimangira umuhate ukomeye wo kurangiza intambara iriho hahati ya Korea ya ruguru n’iy’epfo imaze imyaka 65.
Donald Trump na Kim Jong Un bombi bageze muri Singapore ku Cyumweru babanza gutegura kubonana kwabo. Kuri uyu wa Kabiri nibwo bari buganire ku bibazo bibatanya.
Kubonana kw’aba bagabo ni inkuru ikurikiwe n’abantu benshi kw’isi, buri wese ategereje kumenya ibyo baganiriye n’ibyo bemeranyijwe ku bibatanya cyane cyane ibitwaro kirimbuzi.
Bahuriye muri Singapore nk’ahantu bombi bumvikanyeho bizeye, buri wese ntiyari yizeye kwakirwa kwa mugenzi we ngo bibe amahoro.
Umutekano urakajijwe mu buryo bw’ikirenga aho aba bagabo bahuriye.
Donald Trump yasabaga Kim Jong-un kureka burundu ibyo gukora intwaro kirimbuzi kuko igihugu cye kigeze ku rwego rwo gukora ibisasu kirimbuzi bashobora kurasa bikambuka amazi magari bikagera muri US.
Perezida Kim nawe icyo yifuza ni uko Amerika ivana intwaro n’ingabo zayo ku mwigimbakirwa wa Korea kandi Korea ya ruguru Amerika ikayiha agaciro ndetse ikavanwa mu kato isa n’iyashyizwemo na Amerika n’inshuti zayo.
NewYork Times ivuga ko Perezida Donald Trump yatangaje ko nyuma yo guhura basinye “inyandiko bumvikanye”. Trump yavuze ko inzira yo kureka ibitwaro kirimbuzi kuri Korea ya ruguru ihita itangira “byihuse cyane”.
Perezida Kim Jong un yagize ati “twagize inama y’amateka twemeranya gusiga amateka inyuma”
Ibikubiye mu nyandiko basinye ntabwo byatangajwe.
Kuri Twitter, Perezida Trump yanenze cyane abari kunenga uku guhura

Ibyaranze guhura kwabo:
*Babanje guhura ukwabo bonyine mu ibanga mu gihe cy’iminota 30 ngo bamenyane mbere y’uko bicarana n’abandi bantu bagendanye nabo ngo bashake aho bahurira ku bibatanya.
*Nyuma y’ifunguro rya saa sita baganiriye umwanya muto n’itangazamakuru ubwo bajyaga gusinya amasezerano bumvikanyeho.
*Bahuye bwa mbere bahanye umukono baratigisanya, ariko Trump ahita ashyira ikindi kiganza ku rutungu rwa Kim, ibintu biba bifite icyo bivuze mu ndamukanyo y’abakomeye.

Perezida Kim yageze muri Singapore n'indege ya Air China
Perezida Kim yageze muri Singapore n’indege ya Air China
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Singapore, Vivian Balakrishnan, afata selfie na Perezida Kim Jong-un ubwo yari yageze muri Singapore ari gutemberezwa
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Singapore, Vivian Balakrishnan, afata selfie na Perezida Kim Jong-un ubwo yari yageze muri Singapore ari gutemberezwa
Imodoka za Perezida Trump zigeze aho bahuriye
Imodoka za Perezida Trump zigeze aho bahuriye
Aba baperezida bakunze kutavugwaho rumwe ku isi bahuye baraganira
Aba baperezida bakunze kutavugwaho rumwe ku isi bahuye baraganira
Impande zombi mu biganiro
Impande zombi mu biganiro
Ibihugu bidacana uwaka ubu hari ikizere ko bigiye kugira ubwumvikane
Ibihugu bidacana uwaka ubu hari ikizere ko bigiye kugira ubwumvikane
Guhura kwabo kwajemo za birantega nyinshi no guhangana ariko byarangiye bombi babonanye
Guhura kwabo kwajemo za birantega nyinshi no guhangana ariko byarangiye bombi babonanye
Abahungu bashinzwe umutekano wa Perezida Kim uko bareba niko akazi gateye
Abahungu bashinzwe umutekano wa Perezida Kim uko bareba niko akazi gateye
Bemeranyijwe gusiga inyuma amateka abaryanisha
Bemeranyijwe gusiga inyuma amateka abaryanisha

Photos/GettyImages
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ese ibi hari isomo bisigiye abanyarwanda duhora twitana abanzi?! Njye ntegerezanye amatsiko menshi kuzabona Kayumba Nyamwasa Victoire Ingabire cyangwa se Diane Rwigara bahana ikiganza na Nyakubahwa Paul Kagame. Kandi byose birashoboka.
    Ntegereje kandi kuzabona D. Trump ateta indi ntambwe igana imbere agahana ikiganza na Ayatollah Khomeiney wa Iran.Maze ba Nettanyahu bagacuba bagaceceka.

  • Ibyo nttaho uzabibona kuko ibya coreya na amerika bidafite aho bihuriye na gato nibyiwacu uzabanze umenye impamvu abagishaka gucamo abanyarwanda ibice no kongera koreka imbaga abo nta jambo nta nta ni ikiganza cya Kagame babona ikibakwiye nukujya i mageragere

    • …wagirango ni wowe ubitse ubwenge bw’abanyarwanda bose! Abatecyerezaga nkawe mu myaka ya 90 ndabibuka ubwo bashingaga ishyaka rya CDR! Ndibuia ko bavugaga ibisa n’ibi wanditse!
      U Rwanda si Akarwa ka nyamwigendaho mu Ruhando mpuzamahanga. Kandi ibitecyerezo byawe sibyo by’abnyarwqnda bose cyangwa ngo ube uri Umwiru wa Petezida Kagame! Jya uvuga uziga rero.

  • Ibi nibyo ISI ikeneye: Gusenya intwaro zose ku isi,aho kuzikora no kwiga kuzirwanisha.Muli 1945,imbere ya UN Headquarters I New York,hashinzwe icyapa cyanditseho amagambo dusanga muli Yesaya 2:4,havuga ngo:” Inkota zabo bazazicuramo amasuka,amacumu yabo bayacuremo impabuzo.Nta gihugu kizabangulira ikindi inkota,kandi ntibazongera kwiga kurwana”.Icyo cyapa nubu kirahari.Nyamara kuva babyandika,hamaze kuba intambara zibarirwa mu magana:Vietnam,Korea,Biafra,Uganda,Rwanda,DRC,Angola,Syria,Afghanistan,Irak,Yemen,etc…
    Inyinshi ni Civil Wars (abenegihugu birwanira).Hamaze kuba Genocides nibuze 4: Rwanda,Germany,Armenia na Cambodia.Budget ikoreshwa mu gisirikare ku isi,ni hafi 1.7 Trillions Usd.
    Abantu baramutse bumviye imana bagakundana,ibi byose byavaho: Inganda z’intwaro,ibigo bya gisirikare,amagereza,Ministries of Defense,Justice,police,etc..
    Nubwo aba basinye “Denuclearisation Treaty of Corean Peninsula”,isi iracyafite ibindi bibazo by’ingutu bishobora gutera intambara ya 3 y’isi twese tugashira: Syria,Iran,Ukraine,Baltic States na South China Sea.Nubwo abantu bakomeza gusuzugura imana,nta kabuza izazana Paradizo,ariko ibanje gukuraho abantu bose bakora ibyo itubuza.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Yeremiya 25:33.Ubutegetsi bw’iyo si izaba Paradizo,buzahabwa Yesu.Nabyo bisome muli Ibyahishuwe 11:15.Umuntu wese ushaka kuzaba muli Paradizo,agomba kwitandukanya n’abantu bose bakora ibyo imana itubuza,agashaka imana ashyizeho umwete.Soma Zefania 2:3.Nubwo benshi bakeka ko bitazaba,nta kabuza bizaba,nubwo byatinze.Kuko nta kintu imana ivuga ngo cyekuba.
    Ni YESU ubwe wabivuze muli Luka 1:37.Nicyo imana yise Umunsi w’Imperuka muli Ibyakozwe 17:31.Ibintu birimo kubera mu isi bitabagaho,byerekana ko uwo munsi uri hafi cyane.

  • …wagirango ni wowe ubitse ubwenge bw’abanyarwanda bose! Abatecyerezaga nkawe mu myaka ya 90 ndabibuka ubwo bashingaga ishyaka rya CDR! Ndibuia ko bavugaga ibisa n’ibi wanditse!
    U Rwanda si Akarwa ka nyamwigendaho mu Ruhando mpuzamahanga. Kandi ibitecyerezo byawe sibyo by’abnyarwqnda bose cyangwa ngo ube uri Umwiru wa Petezida Kagame! Jya uvuga uziga rero.

  • Ababa! Birashimije gusa ubwami bw’Imana nibwo buzakemura ibibazo burundu

  • @Kay bakunyane kwa muganga ukukwiye umuganga uvura indwara zo mu mutwe kabisa

  • Abanyamerika batoye neza!! Hilary ntabwo yari gushobora ibi! Intwari nizo zishaka amahoro!!!

Comments are closed.

en_USEnglish