Polisi yo mu gace ka Torrance ahabereye uku kurasana yabujije abantu kwegera inzu yitwa Gable House Bowl byabereyemo. Abantu batatu byemejwe ko bapfuye naho abandi bane barakomereka nk’uko Polisi yabitangaje. Polisi yatangaje ko yahurujwe n’urusaku rw’imbunda kuri iriya nzu yitwa Gable House Bowl, ngo byabaye ahagana mu gicuku ku wa gatanu. Abari muri iriya nzu […]Irambuye
Nyuma y’uko Inama nkuru ya Kiliziya gatulika muri DRC ivuze ko izi uwatsinze amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye taliki 30, Ukuboza, 2018, abo ku ruhande rwa Emmanuel Ramazhani Shadary bayisabye kwirinda kwerekana aho ibogamiye. Ngo ibyo iri gukora ntibihuje n’itegeko nshinga rwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi ari naryo ryatanze Shaddary […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu ibice byinshi bya Kampala na Wakiso byazindutse nta mashanyarazi bifite kubera inkumbi yasenye ibikorwa remezo biyatanga nk’amapoto. Umuyaga uremereye waraye uhushye mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, utimbura ibiti byinshi harimo n’amapoto ajyana amashanyarazi. Ikigo gitanga amashanyarazi kitwa Umeme nicyo cyazindutse cyandika kuri Twitter ko inkubi yatumye hari ababura amashanyarazi ariko […]Irambuye
Nta yindi mpamvu ituma Donald Trump atekereza gushyiraho ibihe bidasanzwe ku gihugu cye, ni ukugira ngo abe yabasha kubona ingengo y’imari yo kubaka urukuta rutandukanye igihugu cye na Mexique, bityo gushyiraho ibihe bidasanzwe byatuma akoresha ububasha bw’ikirenga Perezida wa America ahabwa n’itegeko nshinga. Ku wa gatanu nimugoroba Trump yahuye n’abakomeye mu ishyaka ry’Aba Demokarate bamwangiye […]Irambuye
Abantu 16 000 bahunze Congo Kinshasa nyuma y’imvururu zavutse mu kwezi gushize mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu, nk’uko byatangajwe na AFP. Raporo y’Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi (UNHCR), ivuga ko abahunze byatewe n’imvururu zavutse ahitwa Yumbi, mu Ntara ya Mai-Ndombe. Umuvugizi wa UNHCR, Andrej Mahecic avuga ko uku guhunga gushya nta sano bifitanye n’amatora ya […]Irambuye
Ishami rishinzwe gukumira ibiza muri Thaïlande ryatangaje ko abantu 463 bahitanywe n’impanuka zo mu mihanda mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2018. Impanuka 3 791 ni zo zabaye muri Thaïlande mu minsi irindwi, kuva ku wa 27 Ukuboza 2018 kugeza ku wa 2 Mutarama 2019. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ritangaza ko […]Irambuye
Umunyamabanga w’Inama y’abasenyeri muri Congo, Padiri Donatien Nshole yatangaje ko amakuru bafite avuye mu byatangajwe ku biro by’amatora mu Ntara abereka uwo abantu bahisemo nka Perezida wa Congo Kinshasa. Asaba Komisiyo y’amatora kuzubaha ukuri n’ubutabera. Intumwa z’indorerezi z’Inama y’Abasenyeri muri Congo ejo zagaragaje uko zabonye amatora yo kuwa 30 Ukuboza 2018. Umunyamabanga w’iyi nama nibwo […]Irambuye
Nyuma y’igitutu amaze hafi ukwezi ashyirwaho n’abaturage bavuga ko babayeho mu buzima buhenze kandi nta mikoro ahagije bafite, Perezida wa Sudan Omar Al Bashir yongereye imishahara y’abakozi ba Leta. Bashir kandi yavuze ko Leta iri kwiga uko abaturage bose bahabwa ubwisungane mu buzima. Ati: “ Twemeje ko imishahara y’abakozi ba Leta izamurwa guhera muri iyi […]Irambuye
Ubwami bwa Arabia Saoudite bwatangaje uyu munsi ko abantu batanu bashinjwa uruhare mu kwica umwanditsi Jamal Khashoggi nabo bashobora guhanishwa igihano cy’urupfu, aba ntibatangaje abo ari bo. Ubushinjacyaha bwaho bwatangaje ko abantu 11 bagejejwe imbere y’Urukiko nubwo butatangaje imyirondoro yabo, mbere ubu bwami bwari bwatangaje ko abantu 18 aribo bafashwe. Jamal Khashoggi yandikaga inyandiko zirwanya […]Irambuye
Imyigaragambyo itoroshye ubu imaze kugwamo umuntu umwe kuva kuri uyu wa gatatu ubwo abagore babiri baherekejwe na Polisi bakinjira mu rungero rw’Abahindu ubusanzwe abagore babujijwe kwinjiramo ruri mu majyepfo y’Ubuhinde muri Leta ya Kerala. Hashize imyaka ibarirwa muri 800 urusengero rw’Abahindu rwitwa Sabarimala rubujijwe kwinjiramo abantu b’igitsina gore bari hagati y’imyaka 10 na 50. Muri […]Irambuye