Digiqole ad

France: Umukuru w’aba Gilets Jaunes yatawe muri yombi

 France: Umukuru w’aba Gilets Jaunes yatawe muri yombi

Guverinoma y’u Bufaransa yataye muri yombi Eric Drouet kuri uyu wa Gatatu kugira ngo ashyikirizwe ubugenzacyaha asobanure impamvu zamuteye gutangiza imyigaragambyo ikomeye kandi nta kintu yigeze asaba Leta asaba ko cyahindurwa ngo ntigikorwe.

Eric Drouet yaraye atawe muri yombi

Eric Drouet  yafashwe ejo ubwo yari hafi y’ibiro by’Umukuru w’igihugu byitwa Champs-Elysées  ubu akaba afungiye ahantu he wenyine arindiwe umutekano.

Minisitiri w’ubukungu Bruno Le Maire yabwiye France Inter ko iyo umuntu atangije imyigaragambyo ataramenyesheje Leta ikibazo gihari icyo aricyo ngo nikitabonerwa umuti abone kubikora kandi nabwo mu buryo budahungabanya umutekano, byitwa ‘gusuzura inzego za Leta’.

Minisitiri ushinzwe iby’ama banki witwa Gérald Darmanin we avuga ko ubusanzwe muri Repubulika iyo ariyo yose, umutuzo na gahunda biba ari ingenzi.

Ati: “ Ntabwo Repubulika ari isoko cyangwa mu ishyamba aho usanga akajagari. Niba Drouet yafashwe ni ibisanzwe ko iyo udakurikije itegeko rya Repubulika ubihanirwa. Agomba kwirengera ingaruka.”

Undi mudepite witwa  Yaël Braun-Pivet, uyobora Komisiyo isesengura amategeko mbere y’uko Inteko yose iyigaho avuga ko n’ubwo kwishyira ukizana muri Demukarasi ari imwe mu ndangaciro z’Abafaransa, ngo kubona umuntu ahaguruka agatangiza ibintu byangiza umudendezo ntibikwiye.

Mbere y’uko afatwa  hari video  Eric Drouet yari yashyize kuri rukuta rwe rwa Facebook asaba aba gilets jaune kuza kwigaragambiriza hafi ya Champs-Elysées .

Ku rundi ruhande abatavuga rumwe n’ishyaka rya  Macron barimo Marine Le Pen na Eric Coquerel banenze ifatwa ry’uriya mugabo bavuga ko bigaragaza kubangamira uburenganzira bwa muntu no  kumuhutaza.

Aba gilets jaune batangiye kwigaragambya taliki 17, Ugushyingo, 2018 basaba ko ikiguzi cy’ibikomoka kuri Petelori cyagabanuka.

Nyuma baje kongeraho ko hagira n’ibindi bigabanura ibiciro.

Igitekerezo cyaganishije kuri iyi myigaragambyo cyatangijwe mu Gicurasi, 2018 ubwo hatangizwaga inyandiko kuri facebook yagombaga gusinywa n’abantu 300 000 basaba ko habaho impinduka mu bukungu.

Basabaga ko hari imisoro yavanwaho indi ikagabanywa ndetse bakongeraho ko ibi byose byakunda ari uko Perezida Emmanuel Macron, ukiri muri manda ye ya mbere, yakwegura.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • macron nasigeho,gucyenesha abantu sibizima.
    courage les gilets!

Comments are closed.

en_USEnglish