Digiqole ad

Indege ya Ethiopian yarenze umuhanda i Entebbe, ikibuga kirafunze

 Indege ya Ethiopian yarenze umuhanda i Entebbe, ikibuga kirafunze

Ikibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda kirafunze ku ndege zijya cyangwa zivayo kuva mu ijoro ryakeye nyuma y’uko indege ya Ethiopian Airlines yarenze umuhanda (runway) ku bw’amahirwe abantu bose bari bayirimo bakavamo amahoro.

Indege ya Ethiopian Airlines yarenze umuhanda wayo i Entebbe
Indege ya Ethiopian Airlines yarenze umuhanda wayo i Entebbe

Iyi ndege yavuye mu muhanda wayo (runway 17) imaze akanya gato igeze ku butaka. Uyu muhanda ureshya na 3,6Km.

Itangazo ry’Urwego rw’Indege za Gisiviri muri Uganda muri iki gitondo ryemeje ko indege ya Ethipopian yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 yarenez umuhanda ubwo yariho yururuka ku isaha ya saa sita na 41 z’igicuku uyu munsi.

Itangazo rya Ethiopian Airlines naryo ryemeje aya makuru gusa rivuga ko nta cyangiritse nta n’umuntu wahagiriye ikibazo.

Urwego rw’Indege za Gisiviri muri Uganda rwatangaje ko ubu nta ndege ziva cyangwa zijya Entebbe mu gihe hari gukorwa imirimo yo kuvana iyi ndege mu nzira.

Indege ya Ethiopian yarenze umuhanda yari irimo abantu bagera ku 139.

Rwandair nayo yahise itangaza ko byabaye ngombwa ko isubika urugendo rw’indege rugana Entebbe kubera iki kibazo kandi abari baguze ticket bafashwa mu gihe ikibuga cya Entebbe cyongera gufungurwa.

Ikibuga cy’indege cya Entebbe kiri mu mugi wa Entebbe ku nkengero z’ikiyaga cya Victoria ku ntera ya 40Km uvuye hagati mu mugi wa Kampala.

Ibibi byabaye ku ndege kuri iki kibuga cya Entebbe bizwi cyane ni bibiri, mu 1976 indege ya Air France ivuye Tel Aviv ijya Paris yarashimuswe ijyanwa kuri iki kibuga, gusa abashimuswe babohorwa mu gitero cyiswe Operation Entebbe cy’abakomando ba Israel.

Muri Werurwe 2009 indege ya kompanyi yitwa Aerolift yo muri Africa y’Epfo yaguye mu kiyaga cya Victoria imaze umwanya muto ihagurutse Entebbe, abantu 11 bari bayirimo ntawarokotse.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Imana yakoze kurinda impanuka abari bari muri iyo ndege.

  • Airports z’ibihugu byinshi byo muri Africa iyo uzigezeho wumva agahinda n’ikimwaro bikwishe, nibwo ubona ko Abanyafrica bafite ikibazo cyihariye. Usanga zarashaje, zifashwe nabi, ari dutoya tumeze nka aerodromes, nta bagenzi bahari, abakozi ubona bamenze nk’abantu batajijutse, service igenda gahoro cyane, igihe ntacyo kivuze, ruswa no kuvuga nabi mu bakozi….Iyo nabonye ipfa kugerageza gusa neza ni Thambo airport ariko nayo ruswa iba ivuza ubuhuha….Gusa biteye agahinda, reka turebe Bugesera uko izaba imeze, njye namaze guta icyizere ku banyafrica pe !

  • Ko mpahamutse kandi najye nu muryango wanjye ariyo tuzafata ejo bundi 20th tuza gusura u Rwanda.yeweweeeeeee

    • SINUMVA IYO RUSWA UVUGA UBURYO BAYAKA/ITANGWA. NONE SE BAJYA KUGUTERERA CACHET MURI PASSEPORT BAKAKWAKA RUSWA? SOBANURA NEZA UBURYO UVUGA KO KU BIBUGA BY’INDEGE BYO MURI AFRIKA HABA RUSWA KUKO SI WOWE WENYINE UBINYURAHO.

  • Good
    (harya buriya 00h41 ni saa sita z’igicuku??? Cyangwa ni izigitondo!!! Iyo haba mu Rwanda rwo muri za 1700 nabyumva kuko bo barebaga ukuboneka kw’izuba bakavuga ibyo babona. Naho u Rwanda rwo muri 2019, twebwe twasoma, Man! Dutekereza nka ba Tarampu na ba Makuroni, tukamenya ko ibyo bitaga nyuma ya saa sita ahubwo ijoro riba rigiye kuza. Ubwo uwo tuzahurira mu kabyiniro nkavuga ngo Mwaramutse, azamenye ko ndi umusirimu.

  • Ukagira ngo usumbya ubwenge abariho muri 1700!
    reka translation ukoreshe ururimi rwawe ureke gutira French or English.
    maze ukomeze ubusilimu bwawe!

Comments are closed.

en_USEnglish