Digiqole ad

Nyuma yo kuganira na Kim, Trump ati: 'Intwari nizo zishaka amahoro'

 Nyuma yo kuganira na Kim, Trump ati: 'Intwari nizo zishaka amahoro'

Ibihano byafatiwe Korea ya Ruguru biragumaho, kugera na yo isenye intwaro kirimbuzi,
Trump ngo azahagarika imyituzo ya gisirikare USA ifatanya na Korea y’Epfo, ngo ‘Intambara irahenda’.
Perezida Donald Trump wa America yabwiye abanyamakuru ko yishimiye intambwe y’amahoro yatewe ubwo yahuraga n’Umuyobozi wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un, yavuze ko America izarekeraho ibihano yafatiye Korea ya Ruguru kugera imenye neza ko iki gihugu cyasenye intwaro kirimbuzi, yabivuze nyuma y’ibiganiro by’ejo.

Impande zombi zagize ibyo ziyemeza kugira ngo amahoro agaruke mu mwigimbakirwa wa Koreya hamwe na USA

Ibiganiro bikirangira Kim Jong-un yahise ataha ariko Perezida Donald Trump asigara agirana ikiganiro n’abanyamakuru gikubiyemo ingingo ziri mu masezerano basinye.
Bimwe mu by’ingenzi basinye harimo y’uko USA igiye gutangira gucyura ingabo zayo ibihumbi 32 ziri mu mwigimbakirwa wa Korea, aho buri mwaka ingabo za America zifatanya mu myitozo ya gisirikare n’iza Korea y’Epfo. Abajijwe ku ihagarikwa ry’iyi myitozo Trump yavuze ko intambara ihenda.
Ati “Twakoze iyi myitoze igihe kirekire, dufatanya na Korea y’Epfo. Tuyibyita imikino y’intambara. Irahenda cyane. Korea y’Epfo itanga umusanzu ariko si 100%. Tugomba kuganira n’ibihugu bitandukanye uko twakorana neza. Imikino y’intambara irahenda cyane, twishyura amafaranga menshi cyane kuri yo.”
Donald Trump yavuze ko iriya myitozo ingabo ze zafatanyaga n’iza Korea yagaragaraga nk’igamije gushotora Korea ya Ruguru. Ati “Turi kumvikana ku kintu gikomeye cyane…Ndatekereza ko atari byo kugira imikino y’intambara.”
Perezida Trump yabwiye abanyamakuru ko yizeye adashidikanya ko Perezida Kim Jong-un agiye na we guhita atangira gusenya intwaro za kirimbuzi afite.
Ibi ngo abishingira ku bushake yamubonanye ndetse no kuba yarateye iya mbere  ngo bahure baganire uko ikibazo cyarangira mu mahoro.
Donald Trump yavuze ko abantu bose bashobora gukora intambara ariko ‘intwari zonyine ari zo zishaka amahoro kandi zikayageraho.’
Ati: “ Jye na Kim twabanje gufata umwanya turamenyana, tumaze kumenyana tuganira ku buryo twavana ibitwaro ku mwigimbarwa wa Korea ndetse no kuvanaho ibihano byafatiwe Pyongyang.”
Ngo baganiriye kandi bemeranywa ku ngengabihe y’uko ibyo basezeranye bizashyirwa mu bikorwa.

Perezida Trump yavuze ko America nta kintu yasezeranyije Korea ya Ruguru, uretse guhura n’umuyobozi wayo Kim Jong-un.
Ati “Umuntu wanga Trump gusa ni we wavuga ko hari ibintu bikomeye twasezeranyije gukora.”

Trump yavuze ko yasanze Kim Jong-un ari umuyobozi ukomeye mu Isi bitewe n’uko yemeye kuza guhura na we ngo barebe uko bakumira intambara.
Ati: ”Uku guhura kw’amateka ni ikintu kizatanga umusaruro w’amahoro kuri buri rugo rwo mu Isi.”
Yashimye kandi uruhare rwa Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping na Perezida wa Korea y’Epfo, Moon Jae-in mu kumuhuza na Kim Jong-un.
Kim na Trump bageze mu murwa mukuru wa Singapore City ku Cyumweru. Mbere yabo hari habanje amatsinda y’abayobozi batandukanye mu bubanyi n’amahanga kugira ngo banoze uko inama yabo izagenda mu mutekano usesuye.

Donald Trump amaze gusinya amasezerano hamwe na Kim

Kim we yahise ataha inama ikirangira

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Byaba byiza Amerika yakumvikana na N.Korea.Kubera ko barwanye byabyara Intambara ya 3 y’isi.Amerika iteye N.Korea,Russia na China byayitabara.Menya ko Russia isigaye ikomeye kurusha Amerika mu bya gisirikare.Iyo ntambara ibaye,isi yose yashira kubera ko noneho bakoresha Atomic Bombs.Amahirwe tugira,nuko imana ibacungira hafi.Vuba aha,izatwika intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),yice n’abantu bose barwana nkuko Yesu yavuze muli Matayo 26:52,hamwe n’abakora ibyo imana itubuza bose.Hazarokoka gusa abantu bayumvira (Imigani 2:21,22).Niyo Armageddon ivugwa muli Bible.Mwibuke ko isi ifite ibindi bibazo byinshi byatuma habaho Intambara ya 3 y’isi nkuko abahanga benshi mu bya gisirikare:Syria,Ukraine,Iran,Baltic States,South China Sea,etc…

  • Nubwo bible ivuga imperuka ahantu henshi,jye ntabwo nyemera.Kereka hagize umbwira umunsi uzabera n’uko bizagenda.
    Abantu bazi neza bible nibansobanurire.wenda nageraho nkemera iyo mperuka.Ese ubundi imana yaremeye iki abantu babi,niba ishaka kuzabarimbura ku munsi w’imperuka muvuga ngo iregereje?

  • Trump noneho nanjye ndamwemeye.

  • Ruberwa,urakoze cyane kubaza.Niba utemera Imperuka,si wowe wenyine.Kubera ko abantu benshi bemera icyo babonye n’amaso yabo.Ariko se ko wemera ko Rwabugili yabayeho kandi utaramubonye?Ku byerekeye Bible,tuyemera kubera ko Ubuhanuzi bwayo iteka buba.Urugero,abahanuzi benshi bahanuye ko YEZU azaza ku isi.Hashize imyaka myinshi ataza,ariko byagezaho araza.N’imperuka nuko.Umunsi w’imperuka,ni imana yawushyizeho kugirango izahindure ibintu bitagenda neza ku isi.Urugero,kuli uwo munsi,izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22 na Yeremiya 25:33.Impamvu izarimbura abantu babi,nuko bateza ibibazo mu isi :Abasambanyi,abajura,abarwana,abasinzi,abarya ruswa,etc…Wowe se ufite imbaraga ntiwabikora?Ni kimwe nuko Leta ifunga cyangwa ikica abagome.Iba ishaka ko abasigaye bagira amahoro.Ikindi kandi,menya ko imana yatanze igihe cyo KWIHANA,ariko ababikora ni bake cyane mu bantu batuye isi.Byisomere muli 2 Petero 3:9.Igihe imana yatanze ngo twihane,kigeze ku mpera.Vuba aha,izazana Imperuka.Ubwo se wayirenganya kandi yaratwinginze,abenshi bakanga kumva?Ahubwo bakibeshya ko ubuzima gusa ari ugushaka ibyisi,ntibite ku gushaka imana??

  • Gatera rwose ndagukunda kubera analyse ukora kndi ukazihuza na Bibriya Imana y’amahoro iguhe umugisha

  • Comment yawe ni nziza. Ariko ndimo ndibaza aho ihuriye n’iyi nkuru. Abantu bazacanga abandi kugeza ryari? Inkuru ko yavugaga ku by’umuhuro w’aba banyakubahwa , ibya Bibiliya ubizanyemo ute? Kumenya ni byiza ariko na none kumenya igihe nyacyo cyo kuvuga ibyo umuntu azi ni ubuhanga mba mbaroga. #Nihitiraga

    • Biragaragara ko uri mu bantu badakunda Bible.Nyamara ibyo,Bible ivuga,bifasha abantu benshi kandi bikabaha ikizere cy’ubuzima buli imbere.
      Niyo mpamvu benshi bita Bible “Inkuru nziza”.Niba udakunda inkuru za Bible,ubwo ali muli babandi bibeshya ko ubuzima gusa ari ifaranga,shuguri,politike,..Ibyo byose turabita bakatujyana I Rusororo.Nyamara abasoma Bible bagakora ibyo imana idusaba,ntibabe mu byisi gusa,imana izabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo kandi izabazure ku munsi w’imperuka.

Comments are closed.

en_USEnglish