Digiqole ad

DRC: USA na EU basabye ko internet isubizwaho

 DRC: USA na EU basabye ko  internet isubizwaho

Kuri uyu wa Kabiri, ibihugu byigeze Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Leta zunze ubumwe z’Amerika byasabye ubutegetsi bwa Kinshasa gusubizaho internet. Ngo yavuyeho nyuma y’amatora yabaye ku Cyumweru izasubizwaho nyuma yo gutangaza ibyayavuyemo.

Guverinoma ya Kabila ngo yabaye ikuyeho internet

Abahagarariye EU na USA muri DRC basohoye itangazo rigira riti: “ Turasaba guverinoma ya DRC gusubizaho uburyo bw’itumanaga rikoresha internet.”

Ambasaderi mushya wa USA muri DRC witwa Mike Hammer yanditse kuri Twitter yifuriza abaturage ba DRC kuzagira umwaka mushya muhire kandi urimo umutuzo, Demukarasi.

Yasabye ko Internet yasubizwaho kugira ngo abaturage bakomeze kuganira no kumenya uko amakuru ahagaze mu gihugu cyabo giheruka mu matora y’Umukuru w’igihugu.

Ku wa Mbere taliki 31, Ukuboza, 2018 nibwo  Guverinoma ya DRC yakuyeho internet.

Kuva icyo gihe kandi ntibishoboka kohererezanya ubutumwa bugufi.

Kumva Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ukoresheje umurongo wa FM( 105.00FM) ntibishoboka i Kinshasa.

Ubuyobozi bushinzwe ibiganiro kuri RFI buvuga ko guhera ku wa Mbere nyuma ya saa siti z’amanywa imirongo yayo ivugira i Kinshasa na Beni yavuyeho.

Iyi radio yakurikiraniraga hafi kandi igatangaza uko amatora yo ku Cyumweru  yagenze muri iriya migi.

Itangazo risaba Leta ya Kinshasa gusubizaho Intenet ryasinywe n’abahagarariye EU na USA hamwe n’abahagarariye ibihugu bya Canada, Ubusuwisi, Ubufaransa,  Ububiligi, Ubwongereza, Ubuholandi na Suwede.

Ririya tangazo kandi ryasabye rikomeje ko indorerezi zakurikiranye uko amatora yagenze, zakwemererwa kugera ahantu hose zifuza kugira ngo zirebe uko amajwi abarwa.

Jeune Afrique yanditse ko nyuma yo gukusanya impapuro z’itora zivanywe ku biro by’itora, zigomba gusuzumwa, zikajyanwa ku biro by’uturere tw’itora zikazahava zijyanwa ku biro bya Komisiyo yigenga y’amatora (Céni).

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • Muri Afrika y’abanyagitugu, utsinda amatora ni ubara amajwi. Ibindi biba ari uguta igihe. Naho ibyo gupfuka umunwa abaturage ngo ubibe boye gukopfora byo ni ibisanzwe. No gufunga Internet na sms biri muri philosophy imwe.
    Byaramenyerewe. Ikiba gisigaye ku baturage babishobra, ni ugushakishiriza mu kwambuka Mediterane tujya gushakisha imibereho ku bateza akavuyo iwacu. Uruhare bagize gushyira Kabila ku butegetsi ubu se bararwibagiwe aka kanya? Aba banyaburayi n’abanyamerika ko ari bo baduteza bene izi ngoma z’ikinyoma, kuki bahindukira bakajijisha nk’aho demokarasi muri Afrika hari icyo ibabwiye! Gushyigikira ubutegetsi bwa ba Nyamuke biba amajwi bakanahora bahanganye n’abandi baturage, babacura bufuni na buhoro babifashijwemo n’abo ba Mpatsibihugu, ni ibintu byabo.

    • Ubivuze neza muri cameroun iyo amatora abaye baca interneti, Kongo Brazaville, Gabon..none niba DRC yayivanyeho igikuba cyacitse nikihe? abo bazungu bajye bareka kudusakuriza, iyo tugiye mu muhanda bakatumishamo amasasu haricyo bakora ngo badutabare? Gusa hari ikintu aba bayobozi nabo batagombye kwibagirwa.Ibirenge bijya imbu kujyimbere.

  • Nta gikuba cyacitse kuko natwe BBC Gahuzamiryango twayivanyeho.

  • Ubundi se abo bazungu niba bakeneye amatora meza bagiye gutora iwabo. Sibo badukuriyeho abami?

Comments are closed.

en_USEnglish