Digiqole ad

Ibyiriwe bivugwa mu binyamakuru ku biganiro bya Kim Jong Un na Trump

 Ibyiriwe bivugwa mu binyamakuru ku biganiro bya Kim Jong Un na Trump

Koreya ya Ruguru n’iy’amajyepfo byamaze kugaragaza ikizere gishingiye ku bizava mu biganiro by’amateka bigiye guhuza Trump na Kim Jong Un kuri uyu wa kabiri babyitezemo umusaruro w’umugisha , Perezida wa Koreya y’Amajyepfo  Moon Jae, we yavuze ko uko guhura kwabo “ari ukw’ikinyejana”.

Trump na Kim ubu nibo bari kuvugwa cyane ku isi yose.
Trump na Kim ubu nibo bari kuvugwa cyane ku isi yose.

Perezida Trump yamaze gutangaza ko ari kwiyumvamo ibinezaneza kuri ibyo biganiro by’amateka bitegerejwe hagati yabo bombi, Ati “Ndatekerezako bizagenda neza cyane”.
Trump nawe yizeye ko muri ibi biganiro hazemezwamo no kugabanya ikorwa ry’intwaro z’ubumara kuri koreya y’Amajyaruguru, hakajyaho ingamba za Polittike ku buhahirane n’imigenderanire myiza hagati y’ibi bihugu byombi.
Ibyinshi mu binyamakuru byo muri Koreya ya ruguru byemeje ko ibyo biganiro ngo bizakuraho imvugo zitari ukuri ku butagondwa bwa Kim Jong Un.
Byatangajwe kandi ko uku guhura kw’aba bayobozi bombi kuzatwara amadolari ya America angana na miliyoni 20 ku mpamvu z’umutekano wabo bombi, akazishyurwa igisirikare cya Singapore mu kubacungira umutekano.
Abadipolomate ba Washington n’aba Pyongyang kuri uyu wa mbere bazindukiye mu biganiro muri Singapore.
Abasesenguzi benshi mu bya Politike b’i Washington bo nta kizere bafitiye Leta ya Pyongyang ku byerekeranye no kuba yareka iturufu yayo yo gukora intwaro z’ubumara kugira ngo izakurirweho ibihano yafatiwe.
Ibinyamakuru bya Koreya y’Amajyaruguru byatangiye kwandika inkuru z’ibyishimo ku rugendo rwa Perezida Kim Jong Un, banasakaza amafoto amugaragaza mu biganiro byihariye yagiranye n’abayobozi ba Singapore ari kumwe na Minisitiri w’intebe Lee Hsien Loong.
Ikigo k’itangazamakuru cya Korea cyagize kiti “ibyo biganiro bizaba kuri gahunda n’ubushake bw’abatuye isi yose.”
Ni ubwa mbere bibayeho ko isi yose ihanga amaso urugendo rwa Perezida wa Koreya ya Ruguru mu mateka. Uku guhura ngo gushobora kuzagaragaza ubushake n’izindi nyungu zihariye kuri Perezida Kim  wa Koreya ya Ruguru.
Ibihano by’ubukungu byafatiwe Koreya ya Ruguru byatumye igira ibibazo mu bukungu byatumye abenshi mu bakozi bagabanyirizwa imishahara, binagira izindi ngaruka ku buzima bw’abaturage aho kugeza ubu umubare munini wabo wugarijwe n’ubukene.
Theogene NDAYISHIMIYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Tugize imana,Amerika yakumvikana na N.Korea.Kubera ko barwanye byabyara Intambara ya 3 y’isi.Amerika iteye N.Korea,Russia na China byayitabara.Menya ko Russia isigaye ikomeye kurusha Amerika mu bya gisirikare.Iyo ntambara ibaye,isi yose yashira kubera ko noneho bakoresha Atomic Bombs.Amahirwe tugira,nuko imana ibacungira hafi.Vuba aha,izatwika intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),yice n’abantu bose barwana nkuko Yesu yavuze muli Matayo 26:52,hamwe n’abakora ibyo imana itubuza bose.Hazarokoka gusa abantu bayumvira (Imigani 2:21,22).Niyo Armageddon ivugwa muli Bible.

  • imana idufashe ibyo biganiro bitange umusaruro ufatika bose bumvikane naho ubundi amaherezo byazabyara intambara ya 3 yisi

Comments are closed.

en_USEnglish