Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 12 Kamena, Perezida wa Afurika y’epfo Jacob Zuma yabwiye inteko ishingamatego yo mu gihugu cye ko umukambwe Nelson Mandela Madiba yatangiye koroherwa nkuko bitangazwa na SABC. Perezida Zuma yagize ati “Nshimishijwe cyane no kubamenyesha ko Madiba yorohewe, yatangiye kumera neza kuva mu gitondo.” Ibi bikaba byashimishije abakunzi […]Irambuye
Umukambwe Nelson Mandela ubuzima bwe bukomeje kutamera neza nkuko kuri uyu wa mbere byatangajwa na Perezida wa Afrika y’Epfo Jacob Zuma. Ku myaka 94, ari mu bitaro i Pretoria aho yajyanywe mu masaha ya mugitondo kuva kuwa gatandatu w’icyumweru gishize. Ibibazo mu buhumekuro ndetse no mu bihaha nibyo akivurwa. Ni ubwa kane mu mezi umunani […]Irambuye
Nyuma y’igihe kitari gito abahoze muri muvema ya mau mau barega Ubwongereza kuba barabahohoteraga mu gihe cy’ubukoloni kuri uyu wa kane Ubwongereza bwabemereye inyushyu y’akababaro ingana na milliyoni zisaga 20z’amadolari akaba azahabwa abahoze muri MAU MAU basaga 5200. Nkuko minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza William Hague yabitangaje hateganyijwe ko umubare w’amafaranga utegenwa kuri buri muntu agera […]Irambuye
Kuri uyu wa 04/06/2013 Perezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza yasinye itegeko rishya rigenga itangazamakuru nyuma y’uko rikuruye impaka ndende muri iki gihugu gituranyi. Iri tegeko ryanenzwe kuba rihungabanya ukwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo. Iri tegeko ritegeka abanyamakuru kuvuga aho bakuye amakuru, bagashobora no guhanishwa igihano cy’amande agera kubihumbi bitanu by’amadorari y’America. Iri tegeko rishya ryashizweho umukono […]Irambuye
Police mu gihugu cy’Ubuhinde iri gukora iperereza kuri Kaminuza imwe yaho bivugwako yaba itanga impamyabumenyi z’ikirenga (PhDs) zidahwitse, ni nyuma y’uko itanze ‘doctorat’ 400 mu mwaka umwe nkuko byemezwa na Police. Kugeza ubu Police yamaze guta muri yombi bamwe mu bayobozi bakuru ba CMJ University yo muri Leta ya Meghalaya, umuyobozi mukuru w’iyi Kaminuza yigenga […]Irambuye
Kuva kuya 13 Gicurasi nibwo Umutwe w’Ingabo za Loni udanzwe zatangiye gusesekara i Goma zije mu butumwa bwo kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo. Ejo hashize akaba aribwo batangiye akazi nyirizina nubwo atari bose. Mu byo bazakora harimo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23, ndetse ngo bakaba batazorehera na FDRL imaze imyaka isaga 19 mu mashyamba […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, inkongi y’umuriro yibasiye inzu nini yororerwamo ikanabagirwamo inkoko mu ntara ya Jilin mu majyaruguru y’Ubushinwa abantu barenga 112 bahasiga ubuzima. Abatabazi bazimya umuriro bahageze wabaye mwinshi cyane ndetse abari muri iryo bagiro rinini cyane bari bamaze kwitaba Imana ari benshi. Amakuru aravuga ko iyi nkongi yavuye ku bintu bitatu ngo byabanje […]Irambuye
Urebwe imibare y’abantu bamaze kugwa ku ntambara iri kubera muri Siriya ariko ukita cyane ku mibare y’abasivire barimo abana, abagore abageze mu zabukuru n’abandi, ushobora kwibaza impamvu Leta z’Ubumwe z’Amerika zidashyira intege mu gutabara. Kugeza ubu imibare itangwa ingana n’abantu 120.000 bamaze kugwa muri iriya ntambara muri Siriya . Muri iyi minsi ishize havuzwe ko […]Irambuye
Mu nama yahuzaga Ubuyapani n’ibihugu bya Afurika i Yokohama, leta y’Ubuyapani yijeje Afurika inkunga y’amadolari miliyari 32 zizayifasha ibihugu bya Africa mu bikorwa by’Iterambere. Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’Umuryango wa Africa y’unze ubumwe, Banki y’Isi, Banki nyafrika itsura amajyambere, ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe amajyambere (UNDP) ndetse na geverinoma y’Ubuyapani. Amafaranga yemewe n’Ubuyapani azatangwa mu […]Irambuye
Umuryango w’abibumbye uremeza ko abantu barenga 1 000 bishwe mu kwezi kwa Gicurasi. Niwo mubare munini w’abishwe mu kwezi kumwe mu myaka myinshi ishize. Ubwicanyi bwiganjemo guturitsa ibisasu biri ku isonga mu gutuma ukwezi kwa Gicurasi kuza imbere y’andi mezi yose mu guhitana imbaga nyuma y’intambara zo mu 2006. Benshi mu baguye muri ubu bugizi […]Irambuye