India: Kaminuza irakekwaho gutanga PhDs za ‘fake’
Police mu gihugu cy’Ubuhinde iri gukora iperereza kuri Kaminuza imwe yaho bivugwako yaba itanga impamyabumenyi z’ikirenga (PhDs) zidahwitse, ni nyuma y’uko itanze ‘doctorat’ 400 mu mwaka umwe nkuko byemezwa na Police.
Kugeza ubu Police yamaze guta muri yombi bamwe mu bayobozi bakuru ba CMJ University yo muri Leta ya Meghalaya, umuyobozi mukuru w’iyi Kaminuza yigenga we akaba ngo yabuze nyuma yo kumva ko ari guhigwa.
Umwe mu bapolisi bakuru muri ako karere yabwiye AFP dukesha iyi nkuru ati “ Ntabwo ubu tuzi aho aherereye, buri kanya turumva ngo ageze aha twahagera tukamubura.”
Iyi kaminuza yatangiye mu 2009 mu mwaka w’amashuri wa 2012-2013 yatanze impamyabumenyi z’ikirenga (PhDs) 434 nubwo ngo ubusanzwe za ‘faculté’ ifite yigisha ari nke cyane.
Muri iyi Kaminuza nyuma y’imyaka ibiri baguha PhD wishyuye agera ku 2,250$ nkuko AFP ibitangaza.
Umuyobozi w’iyi Leta ya Meghalaya, Mukul Sangma avuga ko za kaminuza zihabwa uburenganzira bwo gukora ariko ko babajwe no kumenya ko hari izikora muri ubu buryo bwo gutanga impamyabumenyi ku buryo budahwitse no ku batazivunikiye.
Ikibazo cy’ibyangombwa by’ishuri bidahwitse cyangwa by’ibicurano ngo gikomereye cyane Ubuhinde, kwihuta cyane kw’urwego rw’uburezi, ruswa ndetse na politiki y’uburezi ni bimwe mu mpamvu zibitera.
Mu 2011 umupilote w’indege basanze atwara indege atarabyize, naho mu 2010 police yafashe umugabo ukomeye mu burezi bw’Ubuhinde wasinyaga ku byangombwa naza diploma ko bamwe bize kandi batarize nyuma yo kumuha ruswa.
Ikinyamakuru Times cyo mu Ubuhinde cyatangaje kuwa mbere ko PhD yo muri Kaminuza ya CMJ uyishaka ku isoko ashobora kuyigura ku madorari kuva ku 4 000$, uko uzamura kurenza ayo bikarushaho kwihuta kuyiguha utayigiye.
JP GAHSUMBA
UM– USEKE.RW
0 Comment
hari abanyarwanda bagiye kwigayo za masters nyamara batarize ikikiro cya kabiri cya kaminuza(A0) kandi ibyangobwa byabo izo kaminuza zo mubuhinde zikabyemera. Mugihe hano murwanda usanga abakoresha ibyangobwa mpimbano byo muburezi kandi kaminuza bizeho zizwi ariko banyirazo ntacyo nanubu leta irabavugaho ngo kubera ko batanga imisoro myishi. Police yo mubuhinde mukomereze ahooooo!!!!!
Ku bijyanye n’ikibazo cya za Masters ntabwo ari kuri bose uwatanze izi comments agomba kugenekereza.Mu bihugu byateye imbere mu burezi nk’ubuhinde ushobora kujya muri Master hasingiwe ku bumenyi after experience and knowledge validation.Ariryo kosa iwacu mu Rwanda bakora kuko bita ku mpapuro gusa ntibite ku bunararibonye.Ikindi nuko syteme z’uburezi z’ibihugu ziratandukanye.Ku muntu wakoze imyaka itatu ya Kaminuza mu Rwanda yemererwa kujya muri Master kuko A0 zo Mu buhinde baziga imyaka itatu.
great
narumiwe koko ubu degree ziraca ibintu ngo umuntu yize aha naha kandi yarayiguze natwe tukabura akazi ngo hari abafite izikirenga byahe byo kajya ubu rere ni ukwifashisha ikoranabuhanga kugirango bavumburwe kandi bakurikirane uwo muyobozi wiyo kaminuza
ariko murwanda mwa kuki mutesha agaciro ibintu byinaha mukemera ibyo hanze hari abantu bari kuvana masters mubuhinde kandi ntana licence bize ibyo nibiki, abandi bakikoza iburundi munyaka itatu ngo ni les medecins ibyobyo nibiki biri muri iki gihugu koko, barangiza ngo ireme ryuburezi ryarapfuye nonese abo sibo baza bakica ibintu.kandi medecine ngo inaha ntaho yemewe kuko hari ibyo batujuje, master’s nazozinaha barazamagana bivuye inyuma. niguteumuntu utarize licence ngo ayirangize azaza kwigisha muri kaminuza. rwose ni mukore controle zihagije. ahubwo mubahe ibiro ariko bareke kwangiza abana batoya pe
AHUBWO INAMA NAGIRA ABABYEYI CYANE CYANE Abafite abana biga mu buhindi cyane cyane Anamalai university mubakurikirane kuko imyitwarire yabo iteye ukundi cyane cyane abava miryango ikize mumenye amafranga y’ukuri bariha (school fees)kuko nta course n’imwe yigwa n’abo bana irenza amadolari 500 ubwo ni kimwe n’abiga Trichy hose muri state ya tamilnadu .n’ahandi mubikurikirane kuko biteye agahinda.
Wowe wiyise kazura sinzi niba annamalai university uvuga uyizi aho iba ndetse n’abahiga uko babayeho ariko sibyiza gusebya abantu barenga magana atanu biga kuri iyo university.kandi ndashaka kukunyomoza n’abandi bose barebereho abameze nkawe,jya kuri website ya annamalai university(www.annamalaiuniversiry.ac.in) urebe school fees z’abantu biga science cg z’abiga engineering,pharmacy n’izindi urebeko utaba ubeshya abantu.
Ni byiza kugira commentaire ariko ukavuhisha ukuri.
Comments are closed.