Digiqole ad

Ubuyapani bwemereye Africa miliyari 32$

Mu nama yahuzaga Ubuyapani n’ibihugu bya Afurika i Yokohama, leta y’Ubuyapani yijeje Afurika inkunga y’amadolari miliyari 32 zizayifasha ibihugu bya Africa mu bikorwa by’Iterambere.

Shinzo Abe Ministre w'Intebe w'Ubuyapani na Mme Ellen Sir Sirleaf perezida wa Liberia
Shinzo Abe Ministre w’Intebe w’Ubuyapani na Mme Ellen Sir Sirleaf perezida wa Liberia

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’Umuryango wa Africa y’unze ubumwe, Banki y’Isi, Banki nyafrika itsura amajyambere, ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe amajyambere (UNDP) ndetse na geverinoma y’Ubuyapani.

Amafaranga yemewe n’Ubuyapani azatangwa mu gihe cy’imyaka itanu, akazakoreshwa mu mishanga y’ibikorwa remezo no gutwara abantu n’ibintu mu mijyi.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Ministri w’intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe, yabwiye abayobozi ba za Leta z’ibihugu bya Afurika bitabiriye iyo nama ko ishoramari mu rwego rw’abikorera ku giti cyabo rizitabwaho cyane.

Amasosiyete y’Ubuyapani ashaka kurushaho kugaragara ku masoko yo muri Afurika ndetse no kubona k’umutungo kamere w’umugabane wa Afurika.

Abahanga mu bukungu bemeza ko Ubuyapani buri kugerageza guhangana n’Ubushinwa mu gukorana n’uyu mugabane ufite ubutaka bukungahaye bushishikaje amahanga yose.

Ubushinwa ndetse n’ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi bikaba bibanye neza na Africa, biyizeza bikanagenera ibihugu bya Africa inkunga z’amafaranga zitandukanye n’ubwo ibi bihugu ngo nabyo biba bifite inyungu bireba zo gukorana na Africa.

BIRORI ERIC
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ni tuzongere kuyi inkunga ahubwo ni igishoro kuko nabo inyungu ibageraho ibi bizatuma noneho tutavuga ngo baduhaye ahubwo bemeye gushora aya. Urugero niba baguhaye ayo guteza imbere uburezi nabo abageraho kuko wawundi wize azivuza,azakoresha mobile, azajya ni wabo

Comments are closed.

en_USEnglish