Mandela yorohewe – Perezida Zuma
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 12 Kamena, Perezida wa Afurika y’epfo Jacob Zuma yabwiye inteko ishingamatego yo mu gihugu cye ko umukambwe Nelson Mandela Madiba yatangiye koroherwa nkuko bitangazwa na SABC.
Perezida Zuma yagize ati “Nshimishijwe cyane no kubamenyesha ko Madiba yorohewe, yatangiye kumera neza kuva mu gitondo.”
Ibi bikaba byashimishije abakunzi ba Nelson Mandela, abenshi bafata nk’intwari y’impirimbanyi y’amahoro, akaba yarabaye na perezida wa Afurika Y’epfo, bari bahangayitse kuva kuwa gatandatu w’icyumweru gishize ubwo yongeraga kujya mu bitaro.
Mandela yari yafashwe nanone n’indwara mu bihaha ndetse benshi bakaba bari batangiye kumubika ariko ariko kugeza ubu ngo arahumeka ndetse ari kuroherwa kubera imiti ari guhabwa.
Muri iyi myaka Mandela akomeje kutoroherwa n’indwara zirimo kumufatikanya n’izabukuru dore ko amaze kugira imyaka 94.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ahwiiiii! Imana ihabwe icyubahiro kuko Umubyeyi dufata nk’intangarugero yorohewe. Hari icyifuzo njya ngira cy’uko mu Rwanda twagira abayobozi bakorera Igihugu uko bikwiye, ku buryo barwara tugacika umugongo nk’ukunguku kwa Nelson Mandela ndetse byaba ngombwa ko batabaruka, abantu bakarira amarira nk’ayo twarize tubuze Umubyeyi wacu Nyakwigendera Minisitiri Inyumba Aloysia. Icyo nshaka kwerekana ni uko hari abantu babaho pe kandi bagakora icyo bagombaga gukora mu gihe cyabo; byaba ngombwa ko banitahira umuntu akabashimira Imana iminsi bamaze ku isi n’ibyo bayikozemo.
Namwe basomyi b’UM– USEKE.RW ni byo mbifuriza!!!
sha biragoranye kugira ngo tuzabone umuntu nka Mandela muri uru Rwanda rwacu ariko hari umuyingayinga n’ubwo mbona hari igihe ashoborakuzagira abamuvangira ariko nawe muziho ubuhanga n’ubushishozi bihagije kandi ni ukuri simbabeshya n’Imana irabizi mu masengesho yanjye ya buri munsi mpora nsaba Imana ngo ijye irushaho kumwongerera ubwenge n’ubushishozi birenzeho uko bwije n’uko bucyeye kugira atazagwa mu mitego y’abatamwifuriza amahoro cyangwa se n’abandi bagamije inyungu zabo bwite
Ntawundi mvuga ni HE Paul Kagame
Ni ukuri kabisa!
Imana ni nziza cyane. Baja bavuga ngo: “Iyo umusaza atabarutse ni nk’inzu y’ibitabo ihiye”. Ikindi ni uko Madiba yabaye intangarugero mu guharanira ko abirabura bagira ijambo iyaba muri S.Afrika cyangwa se mu mahanga yose. Imana ikomeze imukize iyi ndwara.
YewegaSebulikoko na Mugabo, mwari mwifuje byiza ariko 98 % mbona bidashoboka nubwo ntawuvuma iritararenga. Mandera afite byinshi atandukaniyeho nuwo mwavugaga, ntaho bahuriye na gato.
Mana we ushimwe pe! uyu musaza yari ampangayikisjije.
iyo atamara imyaka 27 mu buroko murabona ko yari azageza mumyaka 120. Imana dusenga ikomeze imwongere iminsi yo kubaho. Umuseke wakoze kutumenyesha iyi nkuru yo koroherwa kwa our beloved Madiba
Jye rwose ndababaye ko atapfuye. Ubu se ntimubona ko akwiye kuruhuka? Rwose arashaje, Imana nimucyure aruhuke.
natacha we uvuzenabi rwose kuko mandela ntabwo arageza imyaka IMANA ishaka naigeza ho aza ruhuka na niyo mpamvu akiriho aracya sigaje imyaka 26 kugirango aruhuke turacya mukeneye ntaho azajya atara geza iyo 26 isigaye. turabyanze kabisa.
Iyangire MADIBA wacu!!! n’apartheid warayitsinze nkanswe iyo ntsindwa y’indwara, iyangire muzeee
Uwo musaza mu mwihorere Imana niyo izi Ibye ahubwo no muri 2020 azaharenga Gusa amasengesho menshi ku bakunzi be.
gusatureke kumuvugiraho imanaa ikimushyizeho niyo izi ibigiye gukurikiraho
Comments are closed.