Digiqole ad

Goma: Umutwe w’Ingabo udasazanwe watangiye akazi

Kuva kuya 13 Gicurasi nibwo Umutwe w’Ingabo za Loni udanzwe zatangiye gusesekara i Goma zije mu butumwa bwo kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo. Ejo hashize akaba aribwo batangiye akazi nyirizina nubwo atari bose.

Bamwe mu basirikare b'umutwe udasanzwe.
Bamwe mu basirikare b’umutwe udasanzwe.

Mu byo bazakora harimo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23, ndetse ngo bakaba batazorehera na FDRL imaze imyaka isaga 19 mu mashyamba ya Congo.

Nk’uko umuvugizi wa  ONU, Martin Nesirky  yabitangarije AFP, kuri uyu  wa mbere, nibwo i Goma hageze abasirikare bageze kuri 870 mu 3500 bazaba bari muri uyu mutwe w’ingabo udasanzwe.

Aba basirikare bazaba bagenzurwa na MONUSCO ngo bagomba gukora ijoro n’amanywa kugira ngo basigasire umutekano w’abaturage batuye muri kariya gace.

Ubwo Ban Ki-Moon yari mu ruzinduko muri Congo mu kwezi gushize yatangaje ko afitiye icyezere ingabo za ONU. Yaravuze ko abasirikare basaga ibihumbi 3500 bafite imbaraga zihagije mu guhashya imitwe y’itwaje intwaro irimo M23 na FDRL ndetse ko hari icyizere ko umutekano w’abasivili uzabungwabungwa ku buryo buhagije.

Uyu mutwe w’ingabo udusanze washyizweho n’akanama k’umutekano ka ONU mu rwego rwo guha imbaraga ingabo za MONUSCO zari zisanzwe muri Congo.

Gusa inyeshyamba za M23 zitavuga rumwe na Kabila zavuze ko zitishimiye ishyirwaho ry’izo ngabo kuko ngo bitumvika uburyo baba bamaze iminsi mu mishyikirano, Loni yarangiza ikohereza abasirikare bo kurwana. Ku bwabo, ngo ni ikimenyetso cy’uko Loni idashaka imishikirano ahubwo ishaka intambara.

Umutwe wa M23 umaze umwaka utavuga rumwe na Leta ndetse umwaka ushize wararwanye kugera aho wigaruriye umujyi wa Goma iminsi 12 yose. Mu kwezi gushize nabwo wakozanyijeho na Leta mu mirwano yabereye i Mutaho hafi y’i Goma.

Raporo y’umuryango w’Abibumbye igaragaza ko ubwo M23 yafataga umujyi wa Goma  mu mpera  z’umwaka wa 2012 abagera ku 135 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bikozwe n’ingabo za Congo Kinshasa. Mu bahohotewe hakaba harimo abana b’abakobwa bakiri bato 33 bari hagati y’imyaka 6 na 17.

Uretse gufata ku ngufu ibindi byaha byakomeje gushinjwa ingabo za leta ya Congo harimo gukoresha imirimo y’agahato ndetse no gusahura. Umutwe wa M23 ukaba nawo warakomeje gushyirwa mu majwi ko bafata abagore ku ngufu n’ibindi bikorwa bibogamiye ikiremwa muntu.

Ubu ngo icyo umutwe w’ingabo za udasanzwe ushyize imbere cyane ni ukubungabunga umutekano w’abasivile doreko byagaragaye ko imirwano nk’iyi ishyira mu kaga abasivile kandi nta ruhare baba babigizemo. Ingabo zigize uyu mutwe udasanzwe zaturutse muri Tanzaniya, Malawi n’Afrika y’epfo.

Gracieuse Uwadata
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Kubafite amaso bashobora kubona double standards in dealing with armed groups. Iyo imitwe yitwaje intwaro ivuga ijambo ALLAH AKBAR bayirwanya bivuye inyuma kabone niyo byahitana inzirakarengane nyinshi. Iyo abarenganwa atari abawahili, baratabarwa. Ex? AL SHABAB vs M23, Apartheid muri SA no muri Palestine. Donc, bitewe n;upfa uwo ariwe cg umwica uwo ariwe, isi ibifata muburyo bitandukanye.

    • Wowe se basanze urwana n’impyisi ntibatabara impyisi??? Bavuga ko ari wowe wayendereje

    • Ese ubundi wazasanze ziriya ntagondwa z’abarabu ko mbona za gushavuje ! Muri Irak sibo bonyine bamarana za tuniziya na misiri ….. ariko ugasanga wacitse ururondogoro , usazwa n’amadini atazijyera ajyana umuntu mwijuru ! Urumva aho wahereye ! urakarya akabenzi !

  • ABO BAJE KURINDA UMUTEKANO UREBYE KURE WASANGA ATARICYO KIBAZANYE KUKO NTABWO BARUSHA MONUSCO UBUBASHA KANDI NAYO BYARAYINANIYE NIBAVUGE NIBASHAKIRE UMUTI AHANDI WO KUGARURA AMAHORO MURI KARIYA GACE KUKO M23 IFITE UKURI KANDI YO NTANUBWO YIFUZA INTAMBARA IKIMENYIMENYI IYO BAYISABYE GUHAGARIKA INTAMBARA IRABIKORA KABILA NIYUMVIKANE NAYO BAFATANYE BASHAKIRE ABANYEKONGO UMUTEKANO NAHO NIYIHA IBYO KURWANA BAZAMURASA

  • Unva mwebwe musoma mukunva, iyi ntambara yaba batanzaniya bashaka kugaba kuri M23..nikimenyetso cyogushaka guha amarembo FDLR…ngo ibonereho umwanya wogutera Inyeragutabara,RDF…Ariko nkumuhanga ufite ..ubushishozi…mubyonabonye Ingabo zurwanda…ningabo za Israel kurubu…Inama Nagira Peresida Kagame…Nukurushaho kureba Kure..Ingabo zikagira amabwiriza meza…M23 ntayindi Option ifite usibye kurwana Bagafata gisangani..Nagoma…ahasigaye…imisyikirano igatangira….Ikindi..Ingabo zabatutsi nango abatutsi murekeraho kugambanirana, murekeraho urwango kuko umwanzi wanyu sumwe…mureke ibintu byokwicamo ibice…murekerahoooooooo…Mufatanye musyire hamwe..murwanire ishema ryanyu..mufatanyije Nabahutu musanhiye igihugu, ururimi numurage…Maze murebe ngo tuzahora…turuta ibindi bihugu….Itondere amarangamutima ibyo nanditse nukuri ntacyaha cyokuba umuhutu nango umututsi…Gusa mufatanye mwivune umwanzi wanyu…Birawi ko tanzaniya naho habayo ubwoko bwabatutsi..Kandi nabo banzwe cyane, Genocide iba impunzi zabanyarwanda babatutsi zashakaga guhungira tanzaniya birazwi kozakumiriwe zikabuzwa guhungira mugihugu cyabo kugeza interahamwe zije zikabatseba, Birazwi ko..Murikariya Karere Ubwoko bwabatutsi budakunzwe..Narimwe…Burihagati…Nkizuba…Umugambi rero wabariya Bantu akaba arugutsemba ubwoko bwabatutsi burimo, Abatutsi birwanda, Burimo Abanyamurenge babatutsi BA Congo, Burimo Abahema babatitsi BA Congo, Burimo Na Bahima babatutsi Ba Uganda, Ariko target yose ikaba Abatutsi..Bomuri Congo nabahutu baribasanzwe bahatuye….Hanyuma bakabarasa bakanarenga bagha umwanya FDLR igatera urwanda ibifashijwemo nabatanzania…
    Unva rero ukuri ikiza nuko abatanzania batazi kurwana Gorila war, M23 izabashwanyaguza mugitaraganya, Abatanzania ntantambara bararwanaho narimwe…..bazatdindwa kumangwa yihango dore nubwo Baba aribihumbi nibihumbi..ibyo ntacyo bivuze. Icyanyuma abatutsi bomurwanda mwige kuganira mukundane musabane imbabazi mwange ibibateranya muvaneho ubwibone bwokunva kusa neza kuruta undi mukundane muganire…Mwongere mugye mugabirana inka nkuko uwo muco wahozeho kugihe cya musings..Mureke kugambanira kwa Peresida Kagame mushaka ubutoni, ubu se nimumarana ubwanyu ninde uzarwanya umwanzi wanyu…Makenga nawe emerera ingabo watsinze zirimo col ngaruye nabamukurikira ubagarure mufatanye urugamba rwokurwanira uburenganzira bwanyu.
    Kagame nawe igera Museveni ..umuganirize nkamukuru wawe…Uriya ntukamwiyambaze aruko ibintu bikomeye..abo nibo baturanyi dufite dusangiye umuco nurukundo.Murakoze..Igikuru ingabo zatanzaniya zizatsindwa vuba aha just watch!!!!!

    • Mbega ingengabitekerezo weeeeeeee!!!!!!!!
      Narinzi ko abagira ingengabitekerezo ari FDLR gusa burya namwe nuko?
      urababaje cyakora!uzi ko ukwiye ibitaro?
      Bazakujyane i Ndera kabisa!uko faux sana!!!!!Abayobozi bacu bati abanyarwanda, nawe uti abahutu n’abatutsi!!!!Puuuuuu!!!!!!!Ndakuvumye ntaho utaniye na radio rutwitsi yahembeye genocide!

    • Tuzabatsinda, sinakurenganya, ahubwo ndagaya Editor wururubuga ureka inkuru yumuntu nkawe ufite ingengabitekerezo iruta iya Bagosora gutambuka,such political bankrupt people like you have no place in to day’s Kagame-led Rwanda, I’m very sorry for you,I pity your parents and your wife if you have any who has to endure your brain hemorrhage, how pathetic!

  • Ndagirango kwibarize wowe wiyita muzatsinda ko mbona wuzuye ingengabitekerezo y’amoko ariko unyemerere unsubize.Ikibazo nkubaza ni iki:Ukurikije uko bakwita cyangwa se wowe wiyita wumva uri iki? Ahubwo se mbere yuko uba uwo witita cg bakwita wari iki? Ntabwo icyouricyo cg uwo uriwe aribyo bizazanira Igihugu amahoro ahubwo ibyo uvuga bigaragaza ko ushaka kugisenya niba tuvuga ubumwe bw’abanyarwanda woweukimiriza imbere ubwoko where are going?Reka amarangamutima yawe ibikurimo ubyigumanire kdi ntawakugize umujyanama wa H.E ntatekereza nkabamwe murimwe mureke amatiku twiyubakire igihugu.Amahoro arambye iterambere rirambye kubanyrwanda aho bari hose murakoze Imana itabare abari mukaga irengere abarengana.

    • oya mwipfa ubusa , buri wese afite kuvuga ikintu kiri ku mutima we , gusa yirinda kuzanamo ubwicanyi cyangwa guhamagarira abandi kwicana , twese dusabe imana amahoro muri aka karere , niba abo ba TZ ARMY HARI IKINDI KIBAZANYE NTABWO BATSINDA UMUGAMBI W’IMANA YABA IFITE KU RWANDA , GUSA BURI WESE AKWIYE UBURENGANZIRA KW’ISI BWO KWISANZURA NTAWE UBUZWA AMAHORO KU BUTAKA IMANA YADUTIJE. MURAKOZE

      • Aho bose urabasubije Imana ikomeze ishakire abantu bose amahoro si abanyarwanda gusa mwe kujya mwikunda.
        Hari nabandi bafite ibibazo kwisi y’Imana.

  • Wowe wiyise Kwibarize…uricyakuraganda wuzuye, icyambere baravuga nkwibarize not Kwibarize urunva? Ok Kankusubize H.E ntabwo ahagarariye wowe gusa numuryango wawe..siwowe munyarwanda wenyine kuba mugira inama ninama Ireba abanyarwanda twese abenshi dufite impungenge yibintu biba akenshi atabizi..mwowe niba uhaze umureti..harabandi baburaye so ntukigire inyaryenge, Ikindi ntamarangamutima…arimo kuba umututsi cyangwa umuhutu..nubwoko bwaremwe n’imana…ariko.mabatutsi..akenshi nimwe murimo kugambanirana kandi muzi ko umwanzi wanyu atarumwe…..nyuma yo kwicwa muri million none nabasigaye mukaba mugambanirana….Imana nawe iguhe gushishoza bye…Quinta yaba nawe rwose wowe ndagushimiye..kuko umuntu nuburenganzira bwe kuvuga ibyo ashaka..murakoze

  • Agahuru k’imbwa kahiye drones zigiye gucyemura
    Ikibazo mwebwe murapfa
    Ubusa zirasa on target gusa
    Ziri under satellite control

    • Rulinda uribehsye ntizimenya kuvangura umusivili n’umusirikare. ABASIVILI BAKOMEZA KU HASHIRIRA.

      • hahaha! kondeba muhanganye ra? kingo nibyo rwose bareke utugambo twantakigenda drones ziraje zibirangize! gusa icyo nzi nuko abasivili nabo ziratwika mbega abanyekongo nibitegure itanura tu!

  • reka bano bajyama bazonge iyimitwe yari yarigize ishyano rwose welcome

    • Dore inama naha Muzehe wacu: Ubwo Gikweto yiyemeje gufasha bariya ba comando ba UN, muzehe nawe agerageze kuburyo M23 ifata Goma na Bukavu hanyuma ibirindiro bya bariya ba comando bizajya Kisangani, Karira nawe azemera imishyikirano kuko azabona ko no kugera i Kinshasa bishoboka.

  • Sibikwiye kuko ntaho twaba turimo kujya kko nibyabaye murwanda nta message byaba byara dusigiye kuko ntakiza kintambara irasenya ntiyubaka kdi uwitwaza ubuhutu n’ubututsi ntanumwe uzahoyavutse uretse ibyo twasanze kwisi,gusa icyatugirira akamaro nuguca bugufi tugatakambira imana ikaduha amahoro adatangwa n’imbunda kuko abagakemuye ikibazo muburyo bwa diplomas nibo bagitera kugirango inyunguzabo ziyongere mana tabara Afrika.

  • Reka nkugire inama wamunyamakuruwe… umutwe w’inkuru yawe ntaho uhuriye nibirimo. kuberako akazi kazizanye ari kurwanya imitwe yitwaje intwaro, Kuvuga ko “ingabo za UN zatangiye akazi” inkuru nyirizina yagombye kuba ivuga aho barashe numutwe witwaje intwaro barashe uwo ariwo. Naho wowe wasubiye mumpamvu baje namateka yabo ndetse namateka y’iyimitwe. urumva ko bihabanye. Niba wanahisemo inkuru ugamije gukurura abasomyi sibyiza kuko iyo basanze wababeshye bagutera ikizere bikarutwa niyo wicecekera ugategereza inkuru nyayo.ikindi kandi ibi hari abasomyi babibona nkimenyetso cyuko ntabushobozi mufite mwitangaza makuru kandi yenda mwarabyigiye. Mugemwihangana niba ntankuru murabona aho kwisebya cyangwa ngo muteshe agaciro “umuseke.com” kandi wemerwa nabenshi….murakoze ubundi muragerageza gutara amakuru.

Comments are closed.

en_USEnglish