Ibirwanisho by’umutwe w’abanya Liban byavumbuwe mu burasirazuba bw’afurika nkuko ubutasi bwa the West African nation’s army and spy agency bubitangaza. Umuvugizi w’ingabo muri ikigihugu Brig Gen Ilyasu Isa Abba yavuze ko intagogondwa eshatu z’abanya liban ziri mu maboko y’abashinzwe umutekano. Ati “ibikoresho bikomeye birimo rifles, anti- tank na RPG byavumbuwe mu mujyi wa Kano mu […]Irambuye
Ubuyobozi bwo mu ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Kiruhura ho muri Uganda, bwataye muri yombi umugabo w’imyaka 32 ukekwaho kuba yashakaga kujyana abantu mu gisirikare cya M23. Umuyobozi wa Polisi muri ako Karere Norman Musinga watangaje iyi nkuru, yavuze ko uwatawe muri yombi yitwa Reuben Kamuhangi akaba yafatiwe mu gasanteri k’ubucuruzi kitwa Kyapa. Uyu Kamuhangi […]Irambuye
Hari hashize amezi atandatu bitangajwe ko Ebola itakigaragara ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko kuri uyu wa 29 Gicurasi 2013, byavuzwe ko hari abantu batandatu bo mu majyaruguru ashyira uburengereazuba bagaragaweho iyi ndwara. Umukozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye witwa Sylvestre Ntumba, ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubuvuzi niwe wemeje aya makuru avuga ko iyi ndwara […]Irambuye
Montpellier mu Ubufaransa niho hatashywe kuri uyu wa gatatu nibwo bwa mbere ku mugaragaro ubukwe bw’abahuje ibitsina bwatashye. Ubwo ni ubwa Vincent Autin na Bruno Boileau. Vincent w’imyaka 40 na Bruno w’imyaka 30 bemeranyije kubana imbere y’abatumirwa bagera kuri 500 bari mu nzu yatunganyijwe bidasanzwe nkuko AFP ibitangaza. Hélène Mandroux umuyobozi w’umujyi abasezeranya yagize ati […]Irambuye
DRC – Abarwanyi ba M23 bakomeje gutanga amahoro nubwo ngo aho bari ubu bashobora kurasa ku kibuga cy’indege cya Goma mu buryo bworoshye, ariko batabikora kuko bashaka amahoro. Mu cyumweru gishize habayeho kurwana hagati ya FARDC na M23 imirwano yaje guhagarara mu gihe cy’uruzinduko rwa Ban Ki-moon wasuye Goma, ariko igahagarara abarwanyi ba M23 bagereye […]Irambuye
Uburusiya bwanenze cyane icyemezo cy’ibihugu by’Uburayi cyo guha intwaro abarwanya Leta ya Syria aho gushyira imbaraga mu biganiro byo guhagarika imirwano hagati ya Perezida Bashar Assad n’abamurwanya. Icyemezo cy’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) cyatumye Uburusiya nabwo butangaza ko bizafasha Leta ya Assad ku ntwaro za missile kugirango bwirwaneho. Isreal ariko yahise itangaza ko izarasa ku bwikorezi […]Irambuye
Abayobozi b’ibihugu bya Afurika bunze ubumwe mu gusaba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) gukuraho ibirego rukurikiranyeho uwo abaturage ba Kenya baherutse kugirira ikizere bakamutorera kubayobora ariwe Uhuru Kenyatta na visi perezida we William Ruto. Ibi babigarutseho mu nama y’abakuru b’ibibihugu yabereye i Addis Abeba ku cyumweru tariki 26 Gicurasi, nyuma y’umunsi umwe bizihije isabukuru y’imyaka 50 […]Irambuye
Kuva kuwa kane tariki 23 Gicurasi, amatsinda y’insoresore z’Abakongomani bo mu moko y’abashi, abarega, ababembe, n’andi bateye imiryango yo mu bwoko bw’Abanyamurenge bakomeretsa abasaga 40 babahora ko ngo bashobora kuba bakorana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23. Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko imirwano yatangiriye mu gace kitwa “Feu-Vert” muri komine ya Ibanda, uretse gukomeretsa abantu […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Gicurasi Perezida Museveni wa Uganda yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bw’igihugu ayoboye aho yavanye Gen Aronda Nyakairima ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo akamugira Ministre urebana n’ibibera mu gihugu (Internal Affairs). Museveni yakuyeho kandi Pius Bigirimana wari Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Intebe amushyira muri Ministeri y’uburinganire asimburwa na Christine Guwatudde […]Irambuye
Raporo yashyizwe hanze n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu “Amnesty International” iravuga ko muri iki gihe n’ubwo imibare y’impunzi n’abimukira cyane cyane muri Afurika bikomeje kwiyongera, imibereho yabo mu nkambi cyangwa mu bihugu baba bimukiyemo bikomeje kuba bibi cyane. Ni muri raporo ku burenganzira bw’ikiremwa muntu Amanesty International isohora buri mwaka, ikaba yibanze cyane ku […]Irambuye