Digiqole ad

Irak: Abarenga 1 000 barapfuye mu kwezi kwa gatanu

Umuryango w’abibumbye uremeza ko abantu barenga 1 000 bishwe mu kwezi kwa Gicurasi. Niwo mubare munini w’abishwe mu kwezi kumwe mu myaka myinshi ishize.

Abaturage nibo bahagwa ari benshi
Abaturage nibo bahagwa ari benshi

Ubwicanyi bwiganjemo guturitsa ibisasu biri ku isonga mu gutuma ukwezi kwa Gicurasi kuza imbere y’andi mezi yose mu guhitana imbaga nyuma y’intambara zo mu 2006.

Benshi mu baguye muri ubu bugizi bwa nabi ni abasivili, Baghdad niho haguye benshi.

Martin Kobler, intumwa ya UN muri Irak ivuga ko ari ibintu bibabaje cyane bikwiye gutuma abanyapolitiki bafata ibyemezo.


Nta gahunda y’agahenge ihari

Ubu bwicanyi bwiganjemo guturitswa kw’ibisasu kuri kuba cyane cyane kubera kwihorera hagati y’aba Shia n’aba Sunni bagiye baturanye muri iki gihugu.

Imibare yagaragajwe kuri uyu wa gatandatu ni uko abantu 1 045 b’abasivili bishwe mu kwezi gushize, mu gihe mu kwezi kwa kane hari hapfuye abagera kuri 702.

Muri iki cyumweru intumwa ya UN muri Irak avuga ko yabwiye abayobozi ba Irak ko niba nta gikozwe ngo uru rwango rurangwa no kwicana no kwihorera ruhagarare imivu izakomeza gutamba muri Irak.

Ubugizi bwa nabi bushyamiranyije aba Sunni n’aba Shia ubu bafite imbaraga nyuma y’ihirikwa n’iyicwa rya Saddam Hussein.

Aba Shia, igice cy’abasilamu, ubu ngo nibo bafite intege muri Irak ya nyuma ya Saddam Hussein wari umu Sunni.

Kuva yavanwa ku butegetsi ku ngufu mu 2003 n’ingabo z’amahanga y’uburengerazuba bw’Isi, ndetse akaza gukatirwa urupfu akicwa kuwa 30 Ukuboza 2006, nyuma ya Saddam Hussein Irak, yaregwaga ibitwaro, kugeza ubu amaraso aracyatemba igihugu buhoro buhoro.

JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ngo sadam yakatiwe ryari?

  • Ndizera ko Shitani yicara ikanwa umuvinyo kuko yageze kucyo yashakaga which is: kwanganisha abasilamu bagasigara batemagurana kubera democracy yabagezemo. Bityo bigatuma bahorana intege nke maze ubwoko bw’Imana bukaganza muri kariya gace. IsraHELL ikwiye kuzashimira IMBWA(non jews) kuko zayifashije cyane.

  • Ikigaragara nuk’Abanzi ba Islam bamber’ar’Ab’Islam. As simple as that!!!

    • Ikikubwira ko ibi byose biba byakozwe n’abasilamu ni iki? CNN? BBC? cg your stereotypes and misconceptions?

Comments are closed.

en_USEnglish