Nyuma y’uko abanyazimbabwe baritoye ku bwinshi kuwa19 Werurwe uyu mwaka, rikananyura mu bagomba kurijora umukuru w’igihugu Robert Mugabe yarishyizeho umuko kuri uyu wa 22 Gicurasi, ubu Zimbabwe ifite itegekonshinga rishya. Iri tegekonshinga ryemerera perezida manda ebyiri zigizwe n’imyaka itanu buri imwe, Mugabe akaba amaze imyaka 33 ayobora Zimbabwe. Nubwo ataratangaza niba aziyamamaza nanone, amatora y’umukuru […]Irambuye
Amani Kabasha uvugira ubu umutwe wa M23 yatangaje ko aba barwanyi babaye bahagaritse imirwano uyu munsi tariki 23 Gicurasi kugirango Umunyamabanga mukuru wa UN Ban Ki-moon na Jim Yong Kim perezida wa Banki y’Isi babashe kugera mu mujyi wa Goma kuri uyu wa kane. Kabasha kuri uyu wa kane mu gitondo yagize ati “ Twafashe […]Irambuye
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Bani ki moon yageze i Kinshasa ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa gatatu tariki 22 Gicurasi 2013, mu ruzinduko rugamije kugarura amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari. Ari kumwe na Jim Yong Kim, Umuyobozi wa Banki y’Isi, Bani ki Moon biteganyijwe ko bazakora ingendo zitandukanye mu bihugu […]Irambuye
Update: Mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Gicurasi, impande zombi zakomeje kurasana ibisasu biremereye, ariko bisa naho ingabo z’abatanzania n’abanyafrika y’epfo zahawe ubutumwa bwo kurwana n’imitwe irwanira muri Congo zititeguye kurasana ubu, mu mirwano yatangiye kuwa 20 Gicurasi igahosha, igasubukura kuri uyu wa 21 ikaba igikomeje no muri iri joro, abo basirikare bari mu […]Irambuye
Ubuyobozi bw’igihugu cya Kenya bwatangarije ibinyamakuru mpuzamahanga bitandukanye ko nta kibazo bigeze bagira ku rugendo Perezida Barack Obama azagirira ku mugabane wa Afurika yarangiza agasubira muri Amerika atageze ku butaka bwa se muri Kenya. Umuvugizi wa guverinoma muri Kenya Muthui Kariuki yatangarije ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko Kenya nta kibazo yigeze igira ku ruzinduko rwa […]Irambuye
Urukiko rukuru rwa Mukono muri Uganda rwakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 uwitwa Godfrey Wekale w’imyaaka 47 y’amavuko azira gusambanya umwuzukuru we w’imyaka 12. Umucamanza Vincent Zehurikize wakatiye iki gihano uyu mugabo avuga ko Wekale ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwuzukuru we. Agira ati:” Byagaragaraga ko afite isoni n’ikimwaro cyinshi asa n’uwicuza ibyo yakoze, kubera gusambanya umwana […]Irambuye
Umuyaga ukomeye wibasiye uduce tw’Umujyi wa Oklahama ho muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika wahitanye abantu bagera kuri 24 unangiza n’ibintu byinshi. BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko abategetsi b’uyu Mujyi bavuga ko mu bantu 24 bapfuye harimo abana bagera kuri 20 bari mu ishuri ryaguye. Bavuga ko bishoboka ko haba hari abandi bana bahitanywe n’iyi […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa n’umutwe wa M23 yongeye kubura nyuma yo kurasana by’amasaha make kuwa mbere mugitondo. Kuri uyu wa kabiri imbunda ziremereye zongeye kumvikana hirya gato y’Umujyi wa Goma nk’uko umunyamakuru w’UM– USEKE.RW i Rubavu abitangaza. Mu Mujyi wa Goma, nta gikorwa kiri kuhakorerwa ubu, abacuruzi […]Irambuye
Polisi yo mu gihugu cya Uganda yafunze ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu kizwi nka “The Monitor”, n’amaradiyo bifitanye isano ya KFM na Dembe FM ibashinja gutangaza amakuru y’ibinyoma no kugira uruhare mu iyibwa ry’imikono y’abayobozi batandukanye. Ahagana mu ma saa tanu z’amanywa nibwo ngo abapolisi baje ku nyubako The Monitor ikoreramo bahita birukana abaturage n’abamotari […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 20 Gicurasi 2013 , Soumeylou Boubéye Maïga wahoze ari Minisitiri w’Ingabo mu gihugu cya Mali yatangaje ko yashinze ishyaka rye. Ikinyamakuru Jeune Afrique dukeshya iyi nkuru gitangaza ko intego nyamukuru yogishinga iri shyaka ari ukugira ngo ukugira ngo Maïga azitabire amatora y’umukuru w’Igihugu azaba muri Nyakanga uyu mwaka wa 2013. […]Irambuye