Ubuzima bwa Nelson Mandela bukomeje guhangayikisha Afrika y’Epfo ndetse n’abakunzi b’amahoro ku Isi. kuri iki cyumweru Leta y’iki gihugu yatangaje ko abaganga bari kugerageza ibishoboka ngo amere neza, ariko ngo ubu yaba arembye. Kuri iki cyumweru nimugoroba, ibiro bya Perezida Zuma byatangaje ko uyu muyobozi yasuye Mandela ngo arebe uko ameze nkuko bitangazwa na SABC. […]Irambuye
Uwahoze ari Perezida wa Afrika y’Epfo Thabo Mbeki yatangaje ko umukambwe Nelson Mandela umaze ibyumweru bibiri mu bitaro ameze neza ndetse “atari uwo gupfa ejo.” Mbeki ati “ Ndibaza ko ntawukwiye kugira igitekerezo kitari cyo ko Nelson Mandela agiye gupfa vuba aha. Ntabwo agiye gupfa.” Ibi ni ibyo Mbeki yatangaje mu kiganiro cya politiki kuri […]Irambuye
Banki y’isi itangaza ko ihangayikishijwe n’ukwiyongere k’ubushyuhe bw’umubumbe duteyeho ngo ibyo bikaba bizatera ubukene mu myaka ya 2040 kubera umusaruro udahagije w’imyaka mu mirima. Kuba guhera ubu kugeza mu mwaka wa 2040 ubushyuhe bw’isi buzaba bwariyongereye kugeza kuri dogere celcius ebyiri (2OC) bizateza ibura ry’ibyo kurya n’imyuzure nkuko Banki y’isi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu […]Irambuye
Kuri uyu wa 19 Kamena 2013 Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir yirukanye abaministre babiri bavugwa mu inyerezwa ryaza miliyoni z’amadolari y’imisoro. Abo ni Ministre w’imari Kosti Manibe na Ministre ushinzwe imirimo ya guverinoma Deng Alor. Bombi bahise banakurwaho ubudahangarwa bahabwaga n’umurimo bakora kugirango iperereza kuribo rikorwa nta mbogamizi z’uko ari ba nyakubahwa. Iki gihugu […]Irambuye
Mu gihe ab’ikigero cye nka Nelson Mandela Isi yose iri kubasabira ngo boroherwe mu zabukuru, umukambwe Laszlo Csatary w’imyaka 98 wo muri Hongiriya we inkiko zimuri bubi zimubaza ibyaha by’intambara n’ubwicanyi ku bayahudi. Uyu mugabo ubu ari mu maboko ya Police aho ashinjwa kureberera ubwicanyi bw’abayahudi 15 700 mu ntambara ya kabiri y’Isi. uyu musaza […]Irambuye
Mu gihugu cya Uganda mu ntara ya Nakaseke mu mudugudu wa Kikamulo, abagabo batanu bafungiwe kuri station ya police kuko bakekwaho gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka mirongo icyenda y’amavuko. Bane muri bo bakomoka mu mujyi wa Kampala bakaba baragiye mu ntara Nakseke gukora ibiraka. Abo ni Peter Kisitu utuye i Bamunanika, Fazil Isabirye, Julius Muhindo, […]Irambuye
Ubwo umuyobozi igihug cy’Afurika y’epfo yagezaga ijambo ku mbaga y’urubyiruko yari iteraniye mu ntara ya KwaZulu Natal tariki 16 Kamena,Jacob Zuma yavuze ko Mandela akomeje kugenda amera neza. Ubuzima bw’uyu mukambwe w’imyaka 94 uri mu bitaro, buri kwibazwaho cyane n’abanyafrika y’epfo ndetse n’abatuye Isi, dore ko amakuru y’ubuzima bwe atangwa gusa n’ibiro by’umukuru w’igihugu cyangwa […]Irambuye
Hassan Rouhani niwe watsise amatora y’umukuru wa Repubulika ya Kisilamu ya Iran nka Perezida ku kigereranyo cy’amajwi 50% y’abatoye nkuko bitangazwa na BBC. Mohammad Baqer Qalibaf Umuyobozi wa Tehran murwa mukuru w’iki gihugu niwe waje ku mwanya wa kabiri. Kuri miliyoni 50 z’abanya Iran bari bateganyijwe gutora miriyoni zirenga 36 nizo zatoye umusimbura wa Mahmoud […]Irambuye
Mu gihe Obama yitegura kuzagirira uruzinduko mu bihugu bitatu by’Afurika harimo Afurika y’epfo, Senegal na Tanzaniya ihuriro ry’abanyamategeko b’abayisilamu bo muri Afirika y’epfo barifuza ko Obama yazafatwa akabazwa ibyaha by’intambara yakoze igihe azaba ahageze. Ku rubuga rwa interineti timeslive dukesha iyi nkuru bavuze ko iri huriro ry’aba banyamategeko b’abayisilamu ryatanze amapaje 600 y’ibirego ku bushinjacyaha […]Irambuye
Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, byahagaritse urugendo (Safari) rwa Perezida Barack Obama n’umugore we Michelle bari kuzagirira muri pariki ya Mikumi yaho kubera ibibazo by’amafaranga nkuko byatangajwe na Washington Post kuri uyu wa kane tariki 13 Kamena. Urugendo rwa Obama muri Mikumi Park ya Tanzania ngo rwari gusaba imyiteguro ihambaye kandi ihenze cyane, […]Irambuye