Digiqole ad

China: Inkongi y’umuriro ahororerwa inkoko yahitanye abantu barenga 112

Kuri uyu wa mbere, inkongi y’umuriro yibasiye inzu nini yororerwamo ikanabagirwamo inkoko mu ntara ya Jilin mu majyaruguru y’Ubushinwa abantu barenga 112 bahasiga ubuzima.

Hahiye harakongoka abarenga 112 barahagwa
Hahiye harakongoka abarenga 112 barahagwa

Abatabazi bazimya umuriro bahageze wabaye mwinshi cyane ndetse abari muri iryo bagiro rinini cyane bari bamaze kwitaba Imana ari benshi.

Amakuru aravuga ko iyi nkongi yavuye ku bintu bitatu ngo byabanje guturika cyane mu nsinga z’amashanyarazi z’iri bagiro.

Iyi niyo nkongi y’umuriro ihitanye abantu benshi mu Bushinwa kuva mu mwaka wa 2000 ubwo abantu bagera kuri 209 bahitanywe n’indi nkongi y’umuriro mu y’imyidagaduro (night club) yo mu mujyi wa Luoyang mu ntara ya Henan.

Iyi nkongi yabaye none yafashe iri bagiro abantu bagera kuri 350 bari mu kazi, ariko abo barenga 112 nibo imirambo yabo yabashije kuboneka.

Ibiro ntaramakuru  Xinhua News byavuganye n’uwarokotse impanuka abitangariza ko ku miryango isohoka hari hafunze ku buryo benshi bapfuye bagerageza guhunga.

BIRORI ERIC
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nta nkoko se zaphuye, zo ko mutazivuze cg ntanimwe yarokotse cg yaphuye.

    • ariko fabiyani uraga puuu urumvango baravuga abantu nawe ukavuga inkoko kweli uri mubi uri gica ndetse uri umurozi wibisebe uragatsindwa gusa imana ikubabarire nukuri urahemutse ubanza naw uri umwicanyi sigusa ariko mana ubugome niryari buzacika mumitima yacu!!

  • inkoko ntizipfa zirotswa kandi nicyo cyazibayeho

  • Dore ubugome bwa MUNTU, muntu MUNYARWANDA ariko kuko ntawundi wagereranya ibihirivi by’abantu n’ibyiinkoko!

Comments are closed.

en_USEnglish