Digiqole ad

USA iritwara nabi muri Siriya nk’uko yitwaye mu Rwanda – Anne Jamison

Urebwe imibare y’abantu bamaze kugwa ku ntambara iri kubera muri Siriya ariko ukita cyane ku mibare y’abasivire barimo abana, abagore abageze mu zabukuru n’abandi, ushobora kwibaza impamvu Leta z’Ubumwe z’Amerika zidashyira intege mu gutabara. Kugeza ubu imibare itangwa ingana n’abantu 120.000 bamaze kugwa muri iriya ntambara muri Siriya .

Nyuma yo kudatabara u Rwanda ibyavuyemo ni ibi. Syria nidatabarwa bizacura iki?
Nyuma yo kudatabara u Rwanda ibyavuyemo ni ibi. Syria nidatabarwa bizacura iki?

Muri iyi minsi ishize havuzwe ko ingabo za Siriya zikoresha intwaro z’ubumara. Anne Jamison avuga ko iyo Leta z’Ubumwe z’Amerika zibajijwe impavu  zidatabara ,zisubiza ko ngo zigitegereje ‘ibihamya simusiga’byameza, ko izo ntwaro zikoreshwa koko.

Nk’uko Anne akomeza abivuga ngo ibi bituma abantu batangira kubona ko kiriya gihugu kirimo kwitara nk’uko byagenze mu gihe mu Rwanda hababa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Intiti yigisha muri Kaminuza ya Duke University yitwa Peter Douglas Feaver yanditse ko ngo ‘Ubutegetsi bwa Obama burimo burangarana Siriya nk’uko ubwa Clinton bwarangaranye u Rwanda’

Birashishikaje kumenya ko mu gihe u Rwanda rwahuraga n’akaga , Leta z’Ubumwe z’Amerika zari zihugiye ku byaberaga muri Somaliya ngo n’ubu Leta z’Ubumwe z’Amerika zitaye cyane kubibera muri Afghansitan na Irak ,kurusha uko zakwita bari gupfira muri Siriya.

UN ngo hombi yaratsinzwe ariko ugasanga ishyira inshingano ku bantu ku giti cyabo ibyo bita Responsibility to Protect(R2P)ngo nibo bakagombye kuba bararinze abantu ngo badapfa.

Anne Jamison avuga ko Leta zunze Ubumwe z’Amerika hombi(URwanda na Siriya) zitari zishyigikiye za Leta zakoraga ibyo byaha kuko ngo nta nyungu za Amerika zari ziri mu kaga mu buryo butandukanye n’uko byari  bimeze muri Libiya aho USA yabonaga ko Peteroli ikoresha igomba gutuma igira uruhare mu kwinjira mu rugamba igatabara.

Ibibera muri Siriya ndetse n’ibyabayere mu Rwanda bizatuma abantu bibaza impamvu Leta zunze Ubumwe z’Amerika zitaratabaye inzirakarengane zaguye cyangwa zigwa muri ziriya ntambara.

Igihe Abanyarwanda bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18, Obama yabwiye Isi yose n’u Rwanda ko ‘nta kintu kitwa Jenoside cyangwa igisa nayo kizongera kubaho ukundi kw’Isi’.

Aha ngo ni  naho havuye R2P (Responsibility to Protect). Gusa ariko nk’uko Anne akomeza abivuga, R2P hari ahantu yagiye ikoreshwa nko muri Ivory Coast  na  Libiya. Bakibaza niba ariho yari ikenewe gusa.

Muri Syria abantu bari kwicwa hanakoreshejwe ibitwaro by’uburozi ariko iyo R2P ngo ntabwo iri kuhakoreshwa. Anne Jamison akibaza ati  “Ubuse bizatwara igihe kingana iki kugira ngo USA ibone amakuru n’ibihamya bihagije ngo itabare  Abanyasiriya?”

Anne  Jamison avuga ko ngo Leta zunze Ubumwe z’Amerika zabonye amakuru ziyavanye muri Ambassade yazo iri Istanbul muri Turkey  ziyahawe na Scott Frederic Kilner, avuga ukuntu hari amakuru ko Siriya ishobora kuzakoresha intwaro z’uburozi ariko ubutegetsi bwa Obama ntibubihe agaciro. Aya makuru USA iyazi kuva taliki 23,Ukuboza, umwaka ushize.

 

Ubutegetsi bwa Obama ngo ‘nta bihamya simusiga bwabonye byemeza ko ayo makuru yari ay’ukuri’.Aha ariko ngo harimo ikindi kintu gituma ubutegetsi bwa Obama budapfa kuza mu kibazo: uruhare rw’Ubushinwa n’Uburusiya bityo USA igasanga ari ikibazo cyayisaba imbaraga nyinshi muri Diplomacy .

Umwarimu wo muri Kaminuza  ya Princton witwa Anne –Marie Slaughter yabaye nkubajije President Obama ati : “ni incuro zingahe zikenewe mu gukoresha intwaro za Kirimbuzi ngo mubone gufata umwanzuro wo gutabara?”

Professor Slaughter avuga ko hano harimo indi sura Siriya ihuriyeho n’u Rwanda. “Ubutegetsi bwa Bill Clinton bwanze kwemera ko ibyaberaga mu Rwanda  byitwa Jenoside kuko byari gutuma Leta zunze Ubumwe z’Amerika zibazwa impamvu zitatabaye kandi zarasinye amasezerano yo 1948, yo guhagarika Jenoside!”

Gusa ubu Obama yemeye ko muri Siriya hakoreshejwe ntwaro za Kirimbuzi ahasigaye ni ukureba uko azabyifatamo mu gihe kiri imbere

Ikinyamakuru The Economist mu mpera z’ukwa Kane cyanditse ko ‘ imyitwarire ya Obama ituma Assad abona ko amagambo ye ari ayo kumutera ubwoba gusa kandi ngo ‘ibi bituma akora ibyo yiboneye’.

Anne Jamison arangiza asaba Obama kubona ko uyu ariwo myanya mwiza wo gufata icyemezo cyo gutabara abantu bari kugwa  muri Siriya kugira ngo arinde igihugu cye kugwa mu makosa nkayo cyakoze mu Rwanda muri 1994.

Nizeyimana Jean Pierre
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Aliko njye hari ikintu ntari kwemeranyaho n’aba birirwa bavuga ngo Syria ishobora guhura n’ibyo u rwanda rwabonye muri 94!
    ndemeranya nabenshi ko bishoboka ko ubutegetsi bwibasiye abaturage, aliko si nko mu RWanda kuko muri 94 nta mututsi wahigwaga wafashe imbunda na za roquete ngo ararasa interahamwe ahubwo bicwaga as intama zigiye kubagwa! naho hariya bariya bafite intwaro babasha guhangana na leta(sinzi icyo barwanira!), gusa nabo bakeneye kurenganurwa leta igire icyo ikora n’amahanga abafashe bumvikane, aliko rwose ntibakitiranye ibintu.

  • Iyi analyse yanyu nta gaciro iha Afrika, ndetse no kwigenga kwibihugu. Mu Rwanda USA yararebereye abatutsi bicwa. Iyo ingabo za FPR zitahaba abantu baba barashize. Muri Syrie, USA ikora nkuko abafaransa bakoze mu Rwanda. Ntabwo ifunze amaboko, ahubwo ishyigikiye inyeshyamba z’abisilamu zirirwa zica abanyasiriya. Abo bicanyi birirwa baca imitwe aba kristu n’abandi badasangiye idini nibo bafashwa na USA hamwe na France. Iyo ubu rusiya butahaba baba barafashe ubutegetsi. Icyo USA yifuza ni uko Syrie yamera nka Libye. Nta kiza cyabo bazungu muri kuririmba. Nta cybahiro bakwiye na gike, kubandika ku mbuga zacu ni ukubaha agaciro badakwiye.

  • Ndemera ko USA yatereranye u RWANDA hagapfa ABATUTSI benshi bazira ubusa, ariko na none ndemera ko USA iri mu batumye FPR ifata ubutegetsi nyuma ya Genocide.

    Ibi mbivuga kuko n’ubusanzwe FPR yafashijwe na ba Anlo-Saxons, ariko cyane iyo hatabamo ingufu za USA ku gufatira ihagarikwa ry’intwaro kuri EX-FAR (Ingabo za Leta ya HABYARA) ntabwo FPR yari gupima gufata igihugu, APR yari imaze kubona ko idashobora gufata igihugu ikoresheje ingufu za Gisirikare.

  • IBYU RWANDA NA SYRIA BIRAHABANYE CYANE UB– USE UMUKECURU UMUSAZA ABANA BARI GIKONGORO HARINTWARO BARI BAFITE ARIKO MURI SYRIA BAFITE IMBUNDA BARARWANA NA LETA RERO SIMBONA IMPAMVU IBYO BYOMBI BYAHURA NO MU RWANDA IYO BARWANA N’URI KURUGAMBA GUSA NTA GENOCIDE TUBA TUVUGA UBU, IYO WAFASHE IMBUNDA CYANGWA UKAJYA KURUGAMBA BAKAKWICA NTUKITWAZE KO URI UM– USEVILE UJYE WIRENGERA INGARUKA ZOSE UZA GUHURA NAZO NTUGAKANGISHE NGO N’UBWO N’ICAGA CYANGWA NA RWANAGA NARU CIVIL UJYE UBA RESPONSABLE KUGITI CYAWE.

  • USA izwi muguteza akavuyo mubindi bihugu. Ikibabaje nuko iyo hagize ushaka kubanyweshereza kugikombe banywesherezaho abandi, Uncle SAM n’imbwa ze bavuza iya BAHANDA.

  • Jyewe ityo numva umuntu ugereranya intambara yaSyria na Genocide yabaye mu Rwanda mbona arinko gupfobya Genocide.

    Izo mpuhwe niziki koko, Somalia ihora muntambara ndetse ninzara yamaze abana babantu abo bazungu barebera nukuvugako bo ntamaraso ya muntu bagira? Ngo bagomba gutabara nk’uko batabaye Lybia how? Kuki batabara mubihugu bya Petrol ntibatabare muri Desert Region?

  • Mubanze mushake amategeko 10 y’aba illiminati mubone kumenya USA icyaricyo ntitabara narimwe ahubwo iteza akavuyo ikabyita gutabara kandi Sylia ibangamiye Israel kndi iyo uvuze Israel uba uvuze USA bityo rero Israel na Usa bizabanza bireke abanyasiliya ubwabo bamarane bashireeeeeeeee nyuma izabeshye isi ngo iratabaye ivaneho Assad yice nabandi benshi mu banyabwenge be nabayobozi ishyireho za mayibobo zitegekerwa nayo ngayo nguko namwe ngo yari gutabara u Rwanda kuko se hari inyungu zayo zari zihari inyungu yari izifite mu gushyigikira aba franca bakatumarisha ubundi bo ubuzima bugakomeza comme si rien n’etait

    • AMAHORO MASA

  • Ubundi se obama yavugaga ko nta genocide izongera kubaho ukundi ku isi,niwe Mana?cg nuko aziko bene wabo aribo bamarisha abantu!

  • Ariko koko baratubonye!!!!!!!! baragereranya Genocide n’intambara yo muri syria kandi bazi neza ko inyeshyamba za syria ari USA n’ibihugu by,i Burayi bibaha intwaro. Bajye bareka kudukinira ku mubyimba kuko iyo baha abatutsi intwaro ntabwo baba barapfuye kuriya, ese ko wumva bahagaritse intwaro za Ex FAR hari hamaze gupfa abangana iki???? ahubwo tugomba kumenya ko nta nyungu nta gutabara, none se ahubwo hari uko batagirira inyeshyamba za syria uretse ko u Burusiya nabwo bwabaye ibamba. Abantu bafite drone bakaduhenda ubwenge ngo umukru wa FDLR bamushyiriyeho cash, ese bamurashe ko aho ari bahazi kurusha uko bari bazi aho kadafi ari??!!
    Abanyafurika tumaze gusobanukirwa ahubwo ni uko abategetsi bacu batareba kure ngo bashyire hamwe naho ubundi ugereranya Syria na Genocide yo mu Rwanda ni umugome cyane.

    • Ubundi se ntazo bari bafite?!!!!!!! None batabajwe iki?

  • Banyarwanda muge mwimenya Imana Niyo nkuru utazi abazungu yamubonye nuko bakora twe tubana nabo nuko nyine nibyiza ko mwabamenye Imana yonyine Niyo izarwana kubanyarwanda niyo twese dukwiye kwiyambaza muvekubazungu nutabazi azabamenya .

  • Ahubwo ndumiwe pe!!mwe barababesha mukemera!?Ibibera muri Syria ntaho bihuriye nibyabaye mu Rwanda.Basambuye Irak batubesha ngo Hari “armes de destruction massive”none ubu naho ngo “Chemical wipons”twarabamenye, batwiciye Kadhafi ku mpanvu zamaherere, nshigikiye Assad n’abamufasha bose.none se ko muri Turkie ataco bavuga?!USA na EU nibagende bafashe abanya Turkiya kwirukana Taip Erdogan turebe ko babyemera,namaganye abantu banze gutabara mu Rwanda 1994 ariko bagashaka gukoresha urugero rw’u Rwanda mu bintu ataho bihuriye bagamije inyungu zabo bwite

  • Ndagirango twebwe nk abanyarwda tujye muli Siria dutabare abari kwicwa kuko tuzi ingaruka zo kurebera abandi bicwa! Kubera ibyo twanyuzemo ntitugomba kurebera! Demain je pars moi!

  • genocide yo muRwanda ni ntambara yo muri siria nubwo wabihuza ntibyahura. birahabanye cyanee!! kadafi yazize ko avuga ikimuri kumutima,usa aho itabona inyungu nyinshi, ntishobora kwivanga.ahubwo yiyemeza kuzisobanura birangiye. ikibabaje cyanee kurushaho, aho ibona inyungu ariko hari amahoro, ibyinjiramo ikabuza amahoro kugeza kundunduro yicyo ishaka.

Comments are closed.

en_USEnglish