Digiqole ad

Nelson Mandela ubuzima bukomeje kwanga

Umukambwe Nelson Mandela ubuzima bwe bukomeje kutamera neza nkuko kuri uyu wa mbere byatangajwa na Perezida wa Afrika y’Epfo Jacob Zuma.

Afatwa nk'ikiraro cy'abatuye Africa y'epfo agafatwa kandi nk'intwari ya Africa
Afatwa nk’ikiraro cy’abatuye Africa y’epfo agafatwa kandi nk’intwari ya Africa

Ku myaka 94, ari mu bitaro i Pretoria aho yajyanywe mu masaha ya mugitondo kuva kuwa gatandatu w’icyumweru gishize.

Ibibazo mu buhumekuro ndetse no mu bihaha nibyo akivurwa.

Ni ubwa kane mu mezi umunani ashyizwe mu bitaro gusa ngo bwaba aribwo bwa mbere muri izi nshuro noneho yajyanywe amerewe nabi cyane.

Igihugu cya Africa y’Epfo ndetse n’abakunzi b’uyu musaza muri Africa nzima bari kumavi basengera ubuzima bwe ngo atava kuri iyi si.

Gupfa kwe nubundi nta kabuza azapfa, cyane ko anashaje nubwo ntawuzi umunsi n’isaha, kuba arembye nicyo gica amarenga ko rumugera amajanja.

Gupfa ni ibisanzwe. Ariko gupfa kwa Mandela ntibisanzwe kuko uyu mukambwe wabaye perezida wa mbere w’umwirabura urupfu rwe benshi cyane barufata nk’icika ry’ikiraro.

Nyuma y’uko abirabura bigaranzuye ivangura ry’abazungu mu 1994 Mandela agatorwa, bari bazi ko bagiye kwihorera kuri ba rutuku abo.

Mandela abo bazungu bari barafunze imyaka 27, ntiyihoreye. Yabagiye hagati arabahuza amahoro arahinda nubwo bitari shyashya.

Uyu musaza rero nubwo yacyuye igihe aracyafatwa nk’inkingi ikomeye y’ikiraro yubatse, mu gihe azatabaruka hibazwa ikizaba.

Umwe mu bakobwa ba Mandela yagize icyo avuga kuri iki cyumweru dosoje aho yagize ati « ndifuza kubona papa ameze neza mu rugamba ariho n’ubuzima ». Ibi yabitangarije ikinyamakuru South Africa’s Guardian.

Abakobwa be babiri ndetse na bamwe mu buzukuru be bifuje ko hashakwa umuganga ufite ubunararibonye mu byerekeye indwara z’ umutima muri Pretoria kugira ngo uyu mukambwe avurwe, gusa iki gitekerezo guverinoma ntabwo yagishyigikiye.

Umunyamakuru w’ ikinyamakuru Star, kuri uyu wa mbere yatangaje ko nta n’ umwe wo mu muryango w’ uyu mukambwe wemerewe kugera aho uyu musaza  arwariye mu bitaro ndetse n’ abo mu ishyaka rye (ANC). Ariko umuryango we ntacyo urabivugaho.

Umuvugigizi wa Presidense y’ iki gihugu Mac Maharaj, wafunganywe n’ uyu mukambwe igihe yari afunze, yavuze ko ibi bishora gutuma havuka umwuka utari mwiza.

Igihembo cy’ amahoro  ku nshuro ya 95 kizatangwa mu kwezi gutaha, ibi bibaye uyu mukambwe yongeye gusubizwa mu bitaro.

Ikinyamakuru the Sunday Times mu mutwe w’ ikinyamakuru cyacyo wagiraga uti « Nicyo gihe cyo kumureka akagenda ». Ibi kandi ntibyakiriwe neza na benshi muri iki gihugu.

Benshi bakoresha urubuga rwa twitter bagiye bagira icyo batangaza kuri ibi ; aho bagiye bagaragaza akabaro bafitiye uyu mukambwe ndetse n’ impungenge bafite muri iyi minsi ye isa n’iya nyuma ku Isi.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • IMANA numuhanga nubwumuntu yakomera arko iherezo ryabyose ni mubutaka kereka abizeye yesu nibobazongera kuba bazima bakabaho iteka ryose agize umugisha wo gupfa adatunguwe ahawe umwanya uhagije wo kwiyunga nutegeka iherezo ryabyose ngaho mumufashe amen

  • Hahirwa abapfa bapfira mu mwami Yesu. kuko imirimo myiza yabo izagenda ibaherekeje.
    MUGIRE AMAHORO. NIBA YARIKIRANUYE N’UWITEKA UMUREMYI WE NTA KABUZA AZARUHUKA NEZA KANDI KANDI NK’UMUSAZA WA 94 KURI IYO MYAKA TURETSE GUKABYA UMUNTU ABA AKWIYE KWIRUHUKIRA GUSA IMMANA IZAMURINDE KUBABAZWA CYANE MU GIHE CYE CYO GUTAHA. TWESE TUZATAHA KANDI IGIKURU NI UGUTAHA NEZA KU BIZERA KO HARIHO IJURU. NTIBITANGAJE KO HARI N’ABATABYEMERA DA. BURI WESE AFITE UKO ABYUMVA.

  • Nyagasani Imana yamurinze mu buroko iriya myaka yose, amwereke impuhwe n’urukundo bye muri iyi minsi ikomeye, kandi akomeze umuryango we. Nange ndamusengera ni Impano yihariye ya Afrika

  • Hahirwa Abapfa bapfiriye mu mwami. Yee ngo baruhuke imihati yabo kuko imirimo yabo ijyanye nabo ibaherekeje!

  • Nasabaga Imana, umubyeyi wacu ngo ifashe abatuye isi muri rusange ndetse na south africa by’umwihariko bazakomeze mu nzira umusaza Mandela yateguye. Ibi bizagaragaza kwihesha agaciro kwa muntu ugombwa gutandukana n’ibindi biremwa.

Comments are closed.

en_USEnglish