UBurusiya na Iran byasohoye itangazo bihuriyeho biburira America ko byiteguye kujya mu rugamba rweruye igihe yakongera kurasa missiles ku ngabo za Syria ikoresheje indege. Ibi bihugu bivuga ko USA yamaze ‘kurenga umurongo utukura’ bityo ko bitazakomeza kurebera. Kuba America yakomeza kurasa muri Syria ikoresheje missile ni ikintu ubutegetsi bwa Putin na Rouhanni budashobora gukomeza kwihanganira. Daily […]Irambuye
Perezida wa Somalia Mohamed Abdullahi “Farmajo” umaze amezi ane ku buyobozi yatangaje intambara yeruye ku mutwe wa Al Shabab. Yatangaje kandi ko abarwanyi ba Al Shabab bazashyira intwaro hasi mu minsi 60 bazahabwa imbabazi, bagahugurwa, bagahabwa akazi abandi bakajyanwa kwigank’uko bivugwa na Radio Shabelle. Avuze ibi nyuma y’umunsi umwe gusa ku nyubako ya Leta i […]Irambuye
Hari ukutumvikana hagati y’u Rwanda na UN ku nyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe hari imyiteguro yo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 23 muri Kenya. Abategura ibikorwa byo kwibuka Jenoside ku ruhande rwa UN muri Kenya, bita ubwicanyi bwakozwe n’Interahamwe, ‘Genocide in Rwanda’, ibi bikaba byatumye abo muri Ambasade y’u Rwanda i […]Irambuye
Ukekwaho gitero cyahitanye abantu 14 ku wa mbere cyabareye mu nzira ya gari yamoshi (Metro) ya Saint – Petersbourg mu gihugu cy’Uburusiya yamenyekanye nyuma y’akazi katoroshye kakozwe n’abashinzwe iperereza basanze afite bwene gihugu bw’Uburusiya. Uwatangajwe ko yagize uruhare muri icyo gitero yitwa Akbarjon Djalilov afite imyaka 22 y’amavuko, ngo afitanye imikoranire ya hafi n’umutwe w’iterabwoba […]Irambuye
Hari video igaragaza insoresore zishyigikiye Perezida Pierre Nkurunziza zirirmba ko zizatera inda abagore batavuga rumwe na Leta, iyi ndirimbo yamaganiwe kure n’ubutegetsi bw’u Burundi. Iyi video imara iminota ibiri, igaragaza insoresore zishyigikiye ishyaka riri ku butegetsi rya Cndd-Fdd zitwa Imbonerakure ziririmba mu Kirundi. Amwe mu magambo ari muri iyo ndirimbo ateye inkeke, aho zivuga ngo […]Irambuye
Perezida Joseph Kabila wagezaga ijambo ku Nteko Nshingamategeko yavuze ko Congo Kinshasa itazihanganira uwo ari we wese uzivanga mu nzira y’amatora muri icyo gihugu. Kabila yabwiye Abadepote ko mu masaha 48 aza kuba yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya wo mu ruhande rw’abatamushyigikiye. Joseph Kabila yari ku gitutu cyo gutabara politiki y’igihugu cye nyuma y’aho ibiganiro hagati […]Irambuye
Inteko Nshingamategeko muri Benin, yanze umushinga w’itegeko wa Perezida Patrice Talon ugamije guhindura Itegeko Nshinga rizatuma Perezida azajya yiyamamariza manda imwe gusa y’imyaka itandatu. Patrice Talon yatowe mu mwaka washize ngo ayobore Benin, yiyamazaga avuga ko azagabanya igihe Perezida amara ku butegetsi mu rwego rwo kugabanya inyota y’ubutegetsi no gutuma igihugu gihinduka icy’umuntu runaka. Umushinga […]Irambuye
Perezida wa Tanzania, John Magufuli yahaye umwanya ukomeye muri guverinoma umwe mu bayobozi b’ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Tanzania agirwa Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’amazi n’ibishanga. Kitila Mkumbo wungirije umuyobozi w’ishyaka Alliance for Change and Transparency (ACT)- Wazalendo ritavuga rumwe na Leta ya Magufuli, yahawe uyu mwanya kuri uyu wa kabiri. Uyu murwanashyaka wa […]Irambuye
Nyuma y’igitero cyahitanye abaturage benshi biganjemo abana muri Syria, U Burusiya bwatangaje ko intwaro z’ubumara zakoreshejwe n’inyeshyamba zirwanya Bashar al-Assad. Minisiteri y’Ingabo mu Burisiya yemeje amakuru y’uko ingabo za Leta ya Syria zakoresheje indege z’intambara mu kugaba ibitero mu mujyi wa Khan Sheikhoun mu Ntara ya Idlib. U Burusiya buvuga ko ibitero by’indege byasenye uruganda […]Irambuye
Nibura abantu 58 bapfuye abandi barakomereka mu gitero bikekwa ko cyakoreshejwemo intwaro z’ubumara mu mujyi ukiri mu maboko y’inyeshyamba mu majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Syria. Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu muri Syria (Syrian Observatory for Human Rights) uvuga ko ibitero ku mujyi wa Khan Sheikhoun byakozwe n’ingabo za Leta cyangwa ingabo z’U Burusiya byateye […]Irambuye