Digiqole ad

Ambasade y’u Rwanda i Nairobi iramagana UN ku nyito ya Jenoside

 Ambasade y’u Rwanda i Nairobi iramagana UN ku nyito ya Jenoside

Amb. James Kimonyo uhagarariye u Rwanda muri Kenya

Hari ukutumvikana hagati y’u Rwanda na UN ku nyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe hari imyiteguro yo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 23 muri Kenya.

Amb. James Kimonyo uhagarariye u Rwanda muri Kenya

Abategura ibikorwa byo kwibuka Jenoside ku ruhande rwa UN muri Kenya, bita ubwicanyi bwakozwe n’Interahamwe,  ‘Genocide in Rwanda’, ibi bikaba byatumye abo muri Ambasade y’u Rwanda i Nairobi bavuga ko batazitabira uwo muhango uzabera ahitwa Gigiri, mu mujyi wa Nairobi, ejo ku wa gatanu.

Uhagarariye u Rwanda i Nairobi, Ambassador James Kimonyo yatangarije The Standard, ko mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Ambasade itazitabira iyateguwe na UN ko ahubwo Ambasade yateguye indi izabera kuri Kenyatta International Convention Centre (KICC) aho kubera kuri UN nk’uko byari bisanzwe bikorwa.

Amb. Kimonyo asobanura ko kwibuka Jenoside ku nshuro ya 22 byabereye kuri UN, yavuze umwihariko wa Jenoside yahitanye abantu basaga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100.

Avuga ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda mu 1994 bwakorewe ubwoko buzwi, bw'(Abatutsi), ko byaba ari amakosa kubwita Jenoside yabaye mu Rwanda ‘Genocide in Rwanda’.

Ati “Ni amakosa gukomeza kwita Jenoside yakorewe abantu bazwi, ‘Jenoside yabaye mu Rwanda’.”

Kimonyo yavuze ko byumvikana nk’aho abandi bantu baturutse hanze y’igihugu baza gukorera Jenoside Abanyarwanda muri rusange, kandi ari Abanyarwanda bamwe bakoreshejwe na Leta bica abandi nk’uko ibimenyetso by’amateka bibigaragaza.

Yongeyeho ko inyito nyayo ari ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya yavuze ko imihango yo kwibuka itazongera kubera kuri UN (Kenya) kugeza igihe uyu muryango uzakoresha inyito nyayo ya Jenoside.

Gusa, yahaye ikaze abahagarariye UN kuzavuga ijambo mu izina ry’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Umuvugizi wa UN, Nasser Ega Mussa, yavuze ko kuba kuri UN hazabera ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikabera rimwe n’ibizategurwa na Ambasade y’u Rwanda, bizatuma abitabira baba benshi kuruta uko byari bimeze mu myaka ishize.

Ati “Imihango izabera kuri UN, izagendera ku mwanzuro w’Inama rusange ya UN wemejwe mu 2004.”

Babiri mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba muri Kenya, batangarije ikinyamakuru the Standard ko bashyigikiye umwanzuro wafashwe na Ambasade y’u Rwanda wo gutegura imihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku giti cyayo.

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • simperuka Leta yacu yaratwijeje ko UN yamaze kwemeza ko Inyito ihinduka bakaba bavuga rimwe n’u Rwanda ku mvugo yemewe byaje guhinduka gute kuki u Rwanda tutarega UN ikaduha ibisobanuro muri uko kwivuguruza kwa UN

  • Nibyo, inyito ikwiye kuba “GENOCIDE yakorewe Abatutsi”, ariko ibyaba byiza kurushaho ni uko bazajya berekana neza ko Abatutsi bishwe na bagenzi babo b’Abahutu. Kuko uvuze gusa ngo GENOCIDE yakorewe Abatutsi, umuntu yakwibaza ngo ni bande bishe abo batutsi???

    Kubera ko mu Rwanda rw’ubu tutakivuga iby’amoko, ariko Ijambo “tutsi” rikaba rigaruka buri gihe mu mbwirwaruhame zose zerekeranye na GENOCIDE yakorewe abatutsi, byaba byiza n’ijambo “hutu” rigiye rizamo, bakavuga ko “GENOCIDE yakorewe Abatutsi ikozwe n’Abahutu”. Ibyo byanatuma abana bacu bava mu rujijo kuko iyo babajije ababyeyi babo bati Abatutsi bishwe na ba nde, hari ababyeyi batinya kubasubiza ko Abatutsi bishwe n’Abahutu, bityo ugasanga umwana ntazi icyo afata n’icyo areka. Hari n’ababyeyi bamwe basubiza abana babo ngo Abatutsi bishwe mu gihe cya GENOCIDE bishwe “n’Abanyarwanda”. Iki gisubizo ku mwana ntabwo aricyo, uba umubeshye, kuko iyo uvuze ngo bishwe n’Abanyarwanda haba harimo Abahutu, n’Abatutsi n’Abatwa.

    Kuvuga rero ngo muri GENOCIDE Abatutsi bishwe n’Abanyarwanda, ubwo uba unavuga ko Abatutsi (composante imwe y’Abanyarwanda) nabo bishe Abatutsi kandi atari byo.

    Bizajya rero bitugora cyane twebwe Abanyarwanda mu gukurikiza iyi Politiki (nziza) yo kwibagirwa iby’amoko, mu gihe hari ijambo “tutsi” rivugwa buri gihe, mu nyandiko no mu magambo avugwa mu gihe cyose tuvuga cyangwa twandika “GENOCIDE yakorewe Abatutsi”. Ntabwo wavuga Tutsi utavuze Hutu na Twa kuko byose birajyana mu mateka y’u Rwanda.

    Birakwiye rero ko mu gihe bavuga “GENOCIDE yakorewe Abatutsi” bajya bongeraho ko yakozwe n’Abahutu.

  • Jenoside ijya kwemezwa na LONI, inyito yahawe itandukanye n’iyo u Rwanda rukoresha uyu munsi. Harimo ikibazo cyo mu rwego rw’amategeko. Kandi na Leta y’u Rwanda yayihinduriye inyito inshuro eshatu guhera muri 1994. Iki kibazo ntabwo cyakemurirwa i Nairobi, ni i New York. Gutera umugongo abashaka kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka jye ndumva bitazadufasha nk’igihugu. Kuko n’inyito ya “jenoside yakorewe abatutsi” ntibuze inenge. None se ko no mu Burundi, muri Kongo, muri Uganda no muri Tanzaniya abatutsi bahaba, jenoside yabaye muri 1994 mu Rwanda bose bari targeted?

  • @Umulisa we, Noneho rero bajye bavuga “GENOCIDE yakorewe Abatutsi bo mu Rwanda”.

    • Uwiyise “Karame” ko ndeba ahembera iby’amoko kandi “Ndi Umunyarwanda” ngirango icyo igamije ari Ubunyarwanda kuruta Ubuhutu/Ubutwa/Ubututsi n’abana bacu bakaba bakwiye gukurana Ubunyarwanda. Umurongo “Karame” arimo rwose ntiwubaka.Ibyo gushimangira mu bana bacu ko Abahutu aribo bishe Abatutsi bikwiye guhinduka kandi nyamara ntabwo ari Abahutu bose bakoze Jenoside kuko tumaze no kubona abagororewe ko bahishe Abatutsi. Yemwe hari n’Abahutu bishwe bazira kurengera Abatutsi. Abakoze enoside nabo kandi babisabiye imbabazi barazihawe biyunga n’abo bahekuye. Mu Cyunamo rero izo mvugo zo guhembera inzingo zari zikwiye kudahabwa umwanya naho ubundi twaba tubyina muzunga na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ntacyo yaba imaze izo mvugo zikomeje kuvugwa uko Icyunamo kije.

    • Jenoside yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda muri 1994 ikozwe n’abanyarwanda biganjemo ubwoko bw’abahutu kuko niba hari abatutsi nabo bayikoze nubwo yabumwe nka Kajuga Robert ihinduka iyabanyarwanda.

  • Haracyari ibibazo mu mikoreshereze y’ijambo Genocide.Nimunyura ku mirenge no ku turere tumwe na tumwe uzahasanga amafoto ya ba Kabuga ,Mpiranya n’abandi bashakishwa n’inkiko kubera genoside bakoze.Title iri hejuru ni ivuga ko ari abashakishwa kubera “RWANDAN GENOCIDE”!Niba bimanitse ku nzu z’ubuyobozi mu Rwanda ni gute aho UN ikorera bitahaba?Niba mbeshya muzajye ku murenge wa Gacurabwenge ku Kamonyi!

  • Ibyo ALIAS avuga ni ukuri. Nyarukira muri CID ku Kacyiru muri hall yo mu Buyobozi bwa Serious Crime birahamanitse

  • mugire amahoro, mbanje kubifuriza gukomera. mfite ibitekerezo bitatu kuri iyi ngingo ntanga muri ubu buryo bukurikira:

    1. politique yo kurwanya imvugo z’amoko ni nziza cyane ariko njye mbona iyi nyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi iteye ikibazo pe, numva twakoresha “Rwandan Genocide” ahubwo ibyo bindi bivuga Ku moko bikajya mu bisobanuro Ku buryo n’umwana ubibajije umubyeyi Wenda umubyeyi yamusubiza ati #keraMuRwandaHabayeho ubwoko ubu n’ubu butsemba ubwoko ubu n’ubu. Ariko ubu bitewe n’inyito ihari umwana ubimusobanuriye yumva ko bigihari nawe akifuza kumenya ubwoko aherereyemo! Nukuri twaba twibuka neza kandi rwose kandi tutitandukanyije n’abandi naho ubundi rwose biragoye gusobanukirwa cyane cyane urubyiruko.

    2. Nacitse Ku icumu rya Jenoside, ababyeyi banjye na bakuru banjye batandatu bicwa ntaruzuza n’umwaka kuko navutse Ku itariki 21/03/1994 sinagize n’amahirwe yo kubamenya cyangwa kumenya n’uwabanyambuye byibura kuko Ku mutima wanjye numvaga nshaka kumubaza ikosa naramukoreye ku girango ubuzima bwanjye abuteshe agaciro. nayoboye Aerg muri high school ndetse no muri kamwe mu karere tugize u Rwanda, nitabiraga gahunda zo kwibuka cyane kandi nkumva ndakomeye nkanafasha abo nabonaga bafite intege nke ariko ubu sinshobora no kwibeshya ngo numve indirimbo yo kwibuka kuko bingwa nabi cyane kuko ibyo ntatekereje ngo mbibemo ndi umwana muto nibyo binyuzuye umutima, ngendana nabyo buri munsi, par fois ndenganya ababyeti banjye nkibaza impamvu batahunze hakiri kare ubundi nkibaza impamvu imana yaretse ngo bibe kuri njye etc,.. igitekerezo cyanjye rero cyaruko iyi minsi bishobotse yagirwa umwe mu gihugu hose ukaba umunsi w’icyunamo 24hours ntihagire undi murimo ukorwa uwo munsi usibye kunamira abacu gusa, hanyuma hakaba conge ku munsi ukurikiyeho ariko ntibikomeze ngo bibe iminsi ijana kuko muriyo Minsi rwose sinzi Niba ari njye gusa ariko ntago umuntu aba abayeho pe. yaba ari njye wacitse Ku icumu ndahangayika ndetse n’urubyiruko rutacitse Ku icumu narwo rurahangayika rukishinja mu mutima because we had born victims and they had born guilty but both of us are Innocent victims.

    3. Nkiri muto nagiye gusura Shangazi I Rubavu, ubwo nari muherekeje mu murima antungira agatoki ngo dore iwanyu! nabonaga anyereka ibihuru simenye ibyo ambwira kuko nari umwana simbyiteho ariko ubu nibwo nasobanukiwe neza ko yanyerekaga itongo ryameze igihuru ririmo inzu yasenyutse! kuva ubwo mara umunsi umwe Ku ivuko nkaremba, sinjya nshobora kuhatinda. sinigeze ngira mu rugo kuko ntaranamara imyaka itanu ahantu mpora ngenda nibereye nk’akanyoni, ntangira guca akenge nahamagaye grand pa wanjye wari umu Frere I Karongi nti “Papa” uwo munsi narakubiswe cyane anyihanangiriza kutazongera kumwita Papa kuko yihaye imana, nyuma yaje kwitaba imana ndangije secondary school maze imitungo yarafite yose itwarwa na Kiriziya ngo yasezeranye isezerano ry’ubukene! Nari gutekana byibura iyo nubakirwa nk’abandi ariko sinakuriye aho navukiye kubera impamvu z’amateka, kuhatinda bintera ikibazo kandi gahunda yo kubakira abacitse Ku icumu rya Jenoside ikorerwa abari Kuri ubwo butaka yabaye baherereyeho, nkanjye kuva mu buto mba I Kigali kandi I Rubavu sinigeze mpaba kandi kuhatura nabyo ni ikibazo kuri njye. Nasabaga ko leta yadufasha igashyiraho gahunda ifasha abafite nk’iki kibazo.

    ariko kandi sinabura gusoza nshimira Leta y’ubumwe yamfashije kwiga nkaba ndangije Kaminuza. Mbifurije gukomera, mugire amahoro

  • Nibyo rwose ambassador turagushyigikiye rwose nibikwiye koyitwa GENOCIDE IN RWANDA.Ahubwo nasabaga ko hakongerwaho ijambo rimwe bikitwa GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI BIKOZWE NA BAHUTU

  • ubundi tuvugishijukuli tukita ibintu ukobyagenze twakayise “genocide yakorewe abatutsi ikorwa nabahutu”, aliko ndumvatwayita “genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda ikorwa nubutegetsi bubi bwirondakoko bwaliho (muli1994)”. icyogihe byasobanuka kurushaho, bigakuraho confusion murwego rwokurwanya amacakubili nipfunwe kubwoko bumwe wamugani wabavugango abahutu bose ntibishe kandi munterahamwe harimo nabatutsi bake nkaba kajuga naba karamira. kandi byaba bitinvolvingamo abatutsi nabahutu bomubindi bihugu cyanibidukijije nkukomuvuga ngo niburundi na congo na uganda habayabatutsi kandi bontibicwaga, ubwose uretse kuirengagiza muribazako nkumututsi wumurundi cg wumunyamurenge cg wumuhima iyo interahamwe zimubona zarikumuihorera? ndahamyako zitalikumusiga rwose kuko nishusho ya Yezu na Bikiramariya zasangaga kukiliziya zarayitemaga arishusho nkaswumuntu, ndahamyako niyozalikubona nkumusomali cg umwetiyopiya usa numututsi ntizarikumusiga kandatari numunyarwanda atazi nibyobyanyu byubwoko bwabatutsi

Comments are closed.

en_USEnglish