Digiqole ad

Russia: Ukekwaho igitero cy’iterabwoba muri gari yamoshi yamenyekanye

 Russia: Ukekwaho igitero cy’iterabwoba muri gari yamoshi yamenyekanye

Akbarjon Djalilov ukekwaho kuba yarateze ibiasasu byahitanye abantu ku wa mbere w’iki cyumweru

Ukekwaho gitero cyahitanye abantu 14 ku wa mbere cyabareye mu nzira ya gari yamoshi (Metro) ya Saint – Petersbourg mu gihugu cy’Uburusiya yamenyekanye nyuma y’akazi katoroshye kakozwe n’abashinzwe iperereza basanze afite bwene gihugu bw’Uburusiya.

Akbarjon Djalilov ukekwaho kuba yarateze ibiasasu byahitanye abantu ku wa mbere w’iki cyumweru

Uwatangajwe ko yagize uruhare muri icyo gitero yitwa Akbarjon Djalilov afite imyaka 22 y’amavuko, ngo afitanye imikoranire ya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa IS.

Abashinzwe iperereza bavuga ko hari bimenyetso bimwe byafatiwe mu nzu y’uwo musore nubwo batagaragaje aho inzu ye iherereye.

Ngo ari ibindi bimenyetso byifashishije amashuro ya Camera ishinzwe kugenzura  byagaragaje uwo mugabo asohoka mu nzu ye ahetse igikapo ku mugongo.

Igisasu cya mbere yari yagiteze  kuri gari yamoshi ya mbere ahitwa Sennaia na Tekhnoloquitcheski Institout, igisasu cya kabiri agitega kuri gari yamoshi ya kabiri mu mujyi hagati ku bw’amahirwe cyaje gutahurwa kitaraturika.

Akbarjon Djalilov avuka muri Kirghizistan (igihugu kibarizwa muri Aziya yo hagati) ariko akaba afite ubwenegihugu bw’Uburusiya.

Mu gace ka Och, ni ho avuka, ababyeyi be basubiye kubayo mu mwaka wa 2014, nk’uko Polisi ibivuga, ngo uyu musore yagarutse muri Petersbourg avuye mu karere ka Och ku itariki 3/3/2017.

Umuryango w’uyu musore waje muri gahunda y’akazi mu Burusiya mu 2011,  ariko umuhungu wabo yasigaye mu Burusiya ababyeyi be bamaze gutaha mu 2011.

Haje kumenyekana irindi zina rye rya Akbarjon nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi ya Och, Zamir Sidikov.

Umuryango we wose wari ufite ubwenegihugu bw’Uburusiya, gusa ngo Akbarjon Djalilov mu buzima bwe ntabwo yigeze atunga icyangombwa cy’inzira (Passport)  cya Kirghistan,  igihugu akomokamo.

Gusa mu myaka 16 nibwo yigeze guhabwa icyangombwa cy’inzira cy’Uburusiya cyasabwe na se amusabira ubwenegihugu bw’Uburusiya bityo anatura mu Burusiya.

Och ni agace kazwiho udutsiko tw’imitwe y’ibaterabwoba ba Daech (Daech ni izina rikoreshwa cyane na CIA rigizwe n’imitwe y’iterabwoba ya Al-Qaida, IS …) kandi ngo AbanyaKirghiz baturuka muri aka gace, bagera kuri 600 bagiye mu mutwe w’iterabwobwa muri Irak na Syria.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri no ku wa gatatu ngo ababyeyi  ba Akbarjon Djalilov bahise baza muri Saint – Petersbourg bafite ubwoba bwinshi cyane nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru wa AFP.

Source : http://www.msn. fr

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish