Digiqole ad

Tanzania: Magufuli yahaye umwanya ukomeye umwe mu batavuga rumwe na Leta

 Tanzania: Magufuli yahaye umwanya ukomeye umwe mu batavuga rumwe na Leta

John Pombe Magufuli yahaye umwanya uwo mu ishyaka ritavuga rumwe na leta ye

Perezida wa Tanzania, John Magufuli yahaye umwanya ukomeye muri guverinoma umwe mu bayobozi b’ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Tanzania agirwa Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’amazi n’ibishanga.

John Pombe Magufuli yahaye umwanya uwo mu ishyaka ritavuga rumwe na leta ye
John Pombe Magufuli yahaye umwanya uwo mu ishyaka ritavuga rumwe na leta ye

Kitila Mkumbo wungirije umuyobozi w’ishyaka Alliance for Change and Transparency (ACT)- Wazalendo ritavuga rumwe na Leta ya Magufuli, yahawe uyu mwanya kuri uyu wa kabiri.

Uyu murwanashyaka wa ACT wari usanzwe ari umwarimu muri kaminuza ya Leta ya University of Dar es Salaam yemeye uyu mwanya yahawe ashimira Perezida Magufuli wawumuhaye.

Abinyujije kuri Twitter ye, Mkumbo yagize ati “ Ndashimira Pagufuli ku bwo kunzirikana akangirira ikizere cyo kuba natanga umusanzu w’igihugu nk’umunyamabanga uhoraho, Imana ibimfashemo.”

Umuyobozi wa ACT-Wazalendo, Zitto Kabwe yemeje ko ishyaka rye ryemeye ibaruwa y’ubusabe bwa Mkumbo y’ubwegure ku mwanya wo kumwungiriza kugira ngo ajye kubahiriza izi nshingano nshya yahawe na Perezida w’igihugu.

Ati “ Kubera inshingano yahawe, Mkumbo ntiyakomeza gukora umurimo wo kungiriza umuyobozi w’ishyaka, yanyandikiye asaba kwegura kuri uyu mwanya ndabimwemerera.”

Gusa uyu muyobozi w’iri shyaka ritavuga rumwe na Leta ya Magufuli avuga ko uyu murwanashyaka we wahawe umwanya muri Guverinoma azakomeza kuba umuyoboke w’ishyaka rye.

Uyu wari usanzwe ari umwe mu bayobozi b’ishyaka ritavuga rumwe na Leta yashimiye Perezida Magufuli.

Uyu wari usanzwe ari umwe mu bayobozi b'ishyaka ritavuga rumwe na Leta yahawe umwanya muri Guverinoma

UM– USEKE.RW

en_USEnglish