Perezida w’Afurika y’Epfo, Jacob Zuma waraye wujuje imyaka 75 bamwe mu bamwamagana bakigaba mu mihanda bamusaba kuva ku butegetsi, yaraye abwiye abarwanashyaka b’ishyaka rye rya ANC ko nibifuza ko yegura azahita abikorana umutima utuje. Uyu mukuru w’igihugu uzarangiza manda ye muri 2019 ariko mu ishyaka rye rya ANC akarangiza manda y’umukuru waryo mu Ukuboza 2017 […]Irambuye
I Genève, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS kuri uyu wa kane ryatanze itangazo risa nk’intabaza ku kibazo cy’ikoreshwa ry’amazi yanduye, iri tangazo rivuga ko abantu basaga miliyaridi ebyiri bakoresha amazi mabi yandujwe n’umwanda w’abantu (matières fécales). Umuyobozi w’agashami k’ubuzima muri OMS, Dr Maria Neira agira ati « Uyu munsi, abantu basaga miliyaridi 2 […]Irambuye
Amagana y’abamwamagana uyu munsi yaramukiye mu murwa wa Pretoria ku nyubako ikoreramo ubuyobozi bukuru bw’igihugu ahamagarira Perezida Jacob Zuma kwegura ku buyobozi kandi anamwifuriza umunsi w’amavuko mubi dore ko uyu munsi yujuje imyaka 75. Mu minsi ishize, Perezida Zuma yirukanye Minisitiri w’imari Pravin Gordhan bikurura umwuka mubi kurushaho kubera za sikandali za ruswa, ubushomeri bwiyongereye […]Irambuye
Perezida w’UBushinwa yasabye ko ikibazo cya Korea ya Ruguru gikemurwa mu mahoro mu kiganiro yagiranye na Donald Trump, kuri telefoni. Ku wa kabiri, Perezida Donald Trump yanditse kuri twitter ko America itazaterwa ubwoba no gukemura ikibazo cya Korea ya Ruguru yonyine igihe UBushinwa bwaba butagize icyo bufasha. Umwuka mubi ikomeza gututumba mu gace karimo Korea […]Irambuye
*Nigeria yabaye iya kabiri ku Isi ikurikira China… Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (Amnesty International/AI), wasohoye ikegeranyo kigaragaza uko igihano cy’urupfu gihagaze mu bihugu bitandukanye ku Isi muri 2016, kerekana ko mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara umubare w’abaciriwe urwo gupfa wikubye kabiri kuko wavuye kuri 443 muri 2015 ugera 1 086 (wazamutseho […]Irambuye
Sean Spicer ni umunyamabanga wa Leta ushinzwe itangazamakuru, yasabye imbabazi nyuma y’amagambo yavuze kuri uyu wa Kabiri ko ‘Hitler atari bukore ikosa ryo kwiyicira abaturage’. Uyu mugabo kandi aravugwaho kuvuga ko ibyumba Abayahudi bicirwagamo hakoreshejwe ibyuka bihumanya bikwiye kwitwa Ibigo bya Holocaust. Ibi byababaje umuryango w’Abayahudi baba muri USA n’ahandi ku Isi bamaganira kure ibyavuzwe […]Irambuye
Umuryango ushinzwe gukurikirana ibibazo by’Abimukira ku isi “International Organization for Migration” watangaje ko abimukira bashaka kujya i Burayi bavuye muri Africa y’Abirabura, bagurishwa ku isoko nk’abacakara. Uyu muryango utangaza ko hari abantu benshi bagezweho n’iki kibazo bavuga ko bafashwe n’imitwe yitwaje intwaro n’abantu babafasha kwambuka bajya i Burayi, ngo bakabashimuta bakabafunga nyuma bakajya kubagurisha nk’abacakara. […]Irambuye
Ba minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu bihugu bya G7 banze gushyigikira icyifuzo cy’Ubwongereza cyo gufatira UBurusiya na Syria ibihano. Bashakaga kumvikana ku cyerekezo kimwe ku ntambara ibera muri Syria mbere y’uko Umunyamabanga wa Leta muri America yerekeza mu Burusiya kumvisha abategetsi baho ko bagomba kureka gukorana na Perezida Assad. Ibihugu bike, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bumvikanye […]Irambuye
Ubuyobozi bwa Donald Trump buzafasha muri iki gikorwa cyo kugurisha indege z’intambara zigezweho kuri Nigeria, mu rwego rwo kuyifasha kurwanya inyeshyamba za Boko Haram, nubwo iki gihugu cyakunze gushinjwa ko ingabo zacyo zihungabanga uburenganzira bwa muntu. Aya masezerano yo kugura, Nigeria izabona indege zigera ku 10 z’intambara zo mu bwoko bwa Embraer A-29 Super Tucano, […]Irambuye
Agathon Rwasa muri iki gihe wungirije Umukuru w’Inteko ishinga amategeko y’u Burundi ngo afite impungenge ko ashobora kwicwa niba Leta idakoze ibishoboka ngo yihutishe ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo. Agathon Rwasa ni umunyapolitiki uri mu batavuga rumwe na Leta ufite ishyaka rya Politiki FNL(Forces Nationales de Liberation) ryamaze igihe mu ishyamba rihanganye n’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza. Rwasa […]Irambuye