Digiqole ad

Syria: Igitero cy’intwaro z’ubumara cyahitanye abantu 58

 Syria: Igitero cy’intwaro z’ubumara cyahitanye abantu 58

Abana biganje mu bapfiriye muri iki gitero

Nibura abantu 58 bapfuye abandi barakomereka mu gitero bikekwa ko cyakoreshejwemo intwaro z’ubumara mu mujyi ukiri mu maboko y’inyeshyamba mu majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Syria.

Abana biganje mu bapfiriye muri iki gitero

 

Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu muri Syria (Syrian Observatory for Human Rights) uvuga ko ibitero ku mujyi wa Khan Sheikhoun byakozwe n’ingabo za Leta cyangwa ingabo z’U Burusiya byateye benshi ubwoba.

Nyuma y’icyo gitero indege zongeye kurasa ibisasu ku ivuriro ryari ryakiriye ababaye nk’uko uwo muryango ubivuga.

Abayobozi mu ngabo za Syria bahakanye ibivugwa ko barashe intwaro z’ubumara.

Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yo yahakanye yivuye inyuma ko itigeze igaba ibitero by’indege mu gace kavugwa.

Nibyemezwa ko icyo gitero cyakoreshejwemo intwaro z’ubumara, kiraba kiri mu byambere bihitanye abantu benshi by’ubwo bwoko.

Biravugwa ko indege z’intambara zateye ibisasu ku mujyi wa Khan Sheikhoun, muri km 50 mu majyepfo y’umujyi wa Idlib, kuri uyu wa kabiri, ubwo abantu benshi bari bakiryamye.

Hussein Kayal, umunyamakuru ushyigikiye abatavuga rumwe na Leta, akaba akorera Edlib Media Center (EMC), yatangarije Associated Press ko yakanguwe n’urusaku rw’ikintu cyaturitse ahagana saa 06:30 (03:30 GMT).

Yavuze ko nta munuko yigeze yumva ubwo yari ageze aho icyo kintu cyaturikiye, usibye gusanga abantu bapfuye baryamye hasi, n’abanyeshuri bapfuye.

Mohammed Rasoul, utwara imbangukiragutabara yatangarije BBC ko abantu bakorana b’abatabazi basanze abantu benshi bapfuye biganjemo abanyeshuri.

Syrian Observatory (SOHR) yatangaje ko abakozi bayo bavuye abantu benshi bari bafite ikibazo cyo kuruka no kuzana urufuzi mu kanwa abandi ngo bari baguye igihumure bata ubwenge.

Umunyamakuru wa AFP yavuze ko yabonye umwana w’umukobwa n’umugore ndetse n’abandi bantu babiri bakuru bapfuye bazana urufuzi mu kanwa.

BBC

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ariko nkibi byo bizitwa iki mwakagira imana mwe!! ubu pe abantu barashize muri syria isi ikanuye amaso irimo kurebera boshye abareba film?

    Imana izatubaza byinshi. Ubu rero USA n’Uburusiya bimaze abantu muri syria, barangiza bakigira abarinzi b’isi, bakanigisha uburenganzira bwa muntu?

    Ikindi nacyo: Niryari abayisiramu bazunva ko Imana idashobora kwemera ko abantu bica abandi bitwaje izina ryayo? ntibibaho Imana ntishobora kwica abantu. Ibi mukora mutera invururu ahantu hose, mwica abantu bose ngo muriho mukorera Allah, sibyo. Mukorera shitani kandi iminsi yanyu ni mike kuko sintekereza ko hari umuntu azakomeza kubemerera ko mumwica uko mwishakiye. Les imbéciles!

  • UBU IYO BIZA KUBABIBERA MURI AFURIKA INDURU ABARIYOSE AMERIKA NGO IBABAJWE NIBIBERA MURI RDC ! ESE ABAPFA MURI SIRIYA BO SABANTU ? RWA RUKIKO ICC RWOSE NTABWO RUSHINZWE NABIRIYA BIHUGU SE BAHU ?

Comments are closed.

en_USEnglish