Hosni Mubarak yavanywe ku butegetsi n’igitutu cy’abaturage bamusabaga kurekura ubutegetsi, kuri uyu wa gatanu yarekuwe nyuma y’imyaka itandatu afunzwe nk’uko byemejwe n’umwunganira mu mategeko, Farid al-Deeb. Uyu mugabo w’imyaka 88, yari mu bitaro bya gisirikare mu mujyi wa Cairo, ariko biteganyijwe ko asubira mu rugo rwe ahitwa Heliopolis. Mu minsi ishize urukiko rw’ubujurire rwamuhanaguyeho ibyaha […]Irambuye
Nibura abantu babarirwa muri 200 b’abimukira bajyaga gushakisha ubuzima bwiza ku mugabane w’Uburayi, bashobora kuba bishwe n’amazi nyuma y’uko ubwato bubiri barimo burahamye ku nkombe za Libya, nk’uko umuryango w’ubutabazi muri Espagne ubuvuga. Umuryango witwa Proactiva Open Arms watangaje ko warohoye imirambo itanu yarerembaga hejuru y’amazi nyuma y’uko ubwato bubiri bwari butwaye abimukira burohamye, […]Irambuye
Police ya Africa y’Epfo iri guperereza ngo imenye abantu bivugwa ko bagize itsinda ry’abagizi ba nabi bafashe umugore ku ngufu mu maso y’umuhungu we. Mu mujyi wa Johannesbourg ngo hadutse itsinda ry’insoresore ritwara abantu muri za taxi voiture zageza abagore ahantu runaka zikabakatana ku ruhande zikabafata ku ngufu, zikabambura rimwe na rimwe zikanabica. Umugore uherutse […]Irambuye
Abarwanyi b’Abatalibani bigaruriye umujyi wa Sangin n’intara ya Helmand ifatwa nk’ikomeye muri kiriya gihugu. Iyi ntara niyo bivugwa ko ingabo z’u Bwongereza n’iza USA zaguyemo cyane ubwo zari mu rugamba rwo guhiga Ossama Ben Ladan byavugwaga ko ariho yihishe. Kuri uyu wa Kane muri Afghanistan umupolisi yarashe bagenzi ubwo bari basinziriye yicamo abagera ku icyenda. Kuva ingabo […]Irambuye
Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yirukanye Minisitiri w’Itangazamakuru, Nape Nauye uherutse gutangaza ko hakwiye gukorwa iperereza ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi mu nzego za Leta bashinjwa gutera ubwoba ibitangazamakuru byigenga bikunzwe mu mujyi wa Dar es Salaam. Mu itangazo rito yasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Perezida Magufuli ntiyatangaje impamvu yirukanye […]Irambuye
Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda IGP Kale Kayihura yashyizeho Asan Kasingye ngo abe umuvugizi wa Police ya Uganda. Aje gusimbura nyakwigendera AIGP Andrew F Kaweesi wishwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize arashwe n’abantu bataramenyekana. The Daily Monitor ivuga ko mu ibaruwa yanditse n’ikiganza cye ikohererezwa inzego za Police zose, IGP Kale Kayihura yabamenyesheje ko […]Irambuye
Ishami ry’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Syria (SOHR) ryatangaje ko abasivile 33 ari bo bahitanywe n’igitero cy’indege za Amerika, cyagabwe mu ijoro ryo ku wa mbere mu ishuri riri mu mujyi wa Raqqa ryari ricumbikiye abavanywe mu byabo n’intambara. Ibitero bikorwa n’indege z’intambara za Leta zunze ubumwe za Amerika mu guhashya umutwe w’abarwanyi bo […]Irambuye
Umusore w’imyaka 28 akurikiranywe gukoresha ikoranabuhanga “hack” akinjira muri mudasobwa z’umukozi mu kigo cy’Imisoro cya Kenya, akiba miliyari 4 z’amaShilling ya Kenya (miliyoni 31 $), urubanza rwe ntibiramenyekana icyemezo umucamanza azafata mu rwego rwo kumufunga by’agateganyo, urukiko ruzabifataho icyemezo mu cyumweru gitaha. Alex Mutungi Mutuku ukekwaho gukora iki cyaha, ahakana ibyo aregwa. Umunyamategeko we, Tacey […]Irambuye
Ngo bazakoresha rocket zitabonwa bita Hwasong mu kumisha imvura y’ibisasu kirimbuzi ku banzi babo. Perezida Kim Jong-un yavuze ko Leta zunze ubumwe za Amerika azazihindura umuyonga mu gihe bakwibeshya bagashotora Korea ya ruguru. Mu itangazo basohoye, Korea ya Ruguru ivuga ko byakomerana cyane Amerika yibeshye ikarasa n’isasu rimwe kuri Pyongyang. Iri tangazo rigira riti “Ingabo […]Irambuye
Umupolisi wo ku rwego rwa Colonel mu Burundi ejo bamusanze yapfiriye mu mbuga ya Paruwasi ya Ngagara mu mujyi wa Bujumbura nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’Uburundi. Iperereza ku rupfu rw’uyu mupolisi ngo ryatangiye. Umurambo wa Col Charles Ndihokubwayo bawusanze mu mbuga y’inyuma ya Paruwasi Saint Joseph de Ngagara kuri uyu wa mbere. Abo mu muryango […]Irambuye