Digiqole ad

Iran n’UBurusiya byaburiye USA ko bashobora kujya mu ntambara yeruye muri Syria

 Iran n’UBurusiya byaburiye USA ko bashobora kujya mu ntambara yeruye muri Syria

Vladimir Putin ni umwe mu nshuti magara zanze gutererana Perezida Bashar al-Assad wa Syria

UBurusiya na Iran byasohoye itangazo bihuriyeho biburira America ko byiteguye kujya mu rugamba rweruye igihe yakongera kurasa  missiles ku ngabo za Syria ikoresheje indege. Ibi bihugu bivuga ko USA yamaze ‘kurenga umurongo utukura’ bityo ko bitazakomeza kurebera.

Vladimir Putin ni umwe mu nshuti magara zanze gutererana Perezida Bashar al-Assad wa Syria

Kuba America yakomeza kurasa muri Syria ikoresheje missile ni ikintu ubutegetsi bwa Putin na Rouhanni budashobora gukomeza kwihanganira.

Daily Mail ivuga ko abakuru b’ingabo b’ibihugu byombi bemeza ko biteguye kuzakorera USA mu kebo igereramo Syria kandi ngo babifitiye ubushobozi.

Biravugwa ko n’umutwe wa Hezbollah usanzwe urwanya ubutegetsi bwa Israel ukorera muri Liban na wo witeguye kuzafasha muri biriya bitero.

Ambasade y’u Burusiya i London yemeza ko hazaba intambara nyayo niharamuka hari urenze kuri iriya nyirantarengwa.

Nubwo u Burusiya na Iran bamaze gutanga gasopo, umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga, Boris Johnson yavuze ko ari busabe amahanga kuri uyu wa mbere agafatira ibihano u Burusiya bukomeje gutera inkunga Syria, ikekwaho gukoresha intwaro z’ubumara.

Kuri uyu wa Mbere haratangira inama y’ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku Isi (G7) ibera mu Butaliyani. Muri iyi nama ngo Johnson arasaba ko u Burusiya bwashyirwaho igitutu bukazibukira ibikorwa byo gufasha ubutegetsi bw’i Damascus.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano mu Bwongereza,  Sir Michael Fallon yemeza ko ibitero bw’intwaro z’ubumara biherutse gukorwa muri Syria byatewe inkunga mu rugero runaka n’u Burusiya.

Ku Cyumweru Perezida Donald Trump wa USA yari yibereye mu biruhuko iwe mu gace kitwa West Palm Beach aho akunda kujya gukinira umukino wa Gulf.

Kuwa Gatanu w’Icyumweru gishize mbere y’uko ajya mu kiruhuko cya Week-end, Trump ni we wahaye itegeko ingabo ze ngo zirase muri Syria mu birindiro by’ingabo za Assad, ahitwa Shayrat airbase.

Shayrat airbase yarashweho missile 59 zo mu bwoko bwa Tomahawk Cruise Missile, buri imwe ifite agaciro ka miliyoni y’Amadolari ya America.

Zararashwe ku wa gatanu w’icyumweru gishize, nyuma y’igitero bikekwa ko cyakoreshejwemo intwaro z’ubumara ku mujyi wa Khan Sheikhun muri Syria, bigakekwa ko cyakozwe n’ingabo za Leta, kigahitana abagera kuri 87  barimo abana 33. Gusa, Syria ivuga ko atari yo yakoreshejwe intwaro z’ubumara ahubwo ko zari zifitwe n’inyeshyamba ziyirwanya.

Uburusiya kandi bwarakajwe no kumva ko u Bwongereza buri busabe ibihugu bigize G7 aribyo Canada, u Bufaransa,u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza na USA kubukomanyiriza mu by’ubukungu.

Umutegetsi w’ikirenga wa Iran Khamenei yavuze ko USA ku butegetsi bwa Obama, yaremye Islamic State none ngo Donald Trump ari kuyiha ingufu mu bundi buryo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga wa USA, Rex Tillerson yakuriye inzira ku murima ubutegetsi bwa Iran n’u Burusiya avuga ko USA izakomeza ibitero byayo muri Syria nibiba ngombwa.

Yabwiye FoxNews ati: “Ese barashaka ko duhangana? Nsanga byaba byiza bashatse uburyo twaganira ku bibazo biriho tukabibonera igisubizo ku nyungu zacu twese. Nibakomeza kurenga ku masezerano mpuzamahanga, bakaba ikibazo ku bandi bizaba ngombwa ko tugira icyo dukora.”

Rex Tillerson nava mu nama ya G7 yatangaje ko ajya mu Burusiya kubonana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sergey Lavlov bakaganira ku bibazo biri muri Syria.

Syria imaze imyaka myinshi mu ntambara hagati y’ubutegetsi bwa Bashir Al Assad n’inyeshyamba zigometse ku butegetsi bwe zivuga ko zitamushaka.

Uruhande rw’ubutegetsi rufashwa n’u Burusiya na Iran naho abatavuga rumwe na Leta bafashwa na USA n’ibihugu bigize OTAN.

Intambara ya Syria hari bamwe bavuga ko ishobora kuvamo intambara ya gatatu y’Isi kubera umwuka w’intambara yeruye ukomeje gututumba hagati ya USA n’u Burusiya.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Gusa n’ubwo byagorana ariko Imana ikoze igitangaza Amerika igasuzuguzwa nanyurwa.Ibaze miliyoni 59 z’amadolari,wongereho ibyangijwe,wongereho uruhare rwayo rugaragara mu iremwa rya ISIS,wongereho ibyo irimo hirya no hino ku isi,uzirikane umubare w’abicwa n’inzara n’abavanwa mu byabo n’intambara z’urudaca! Nibaza ko USA iyo igira ubwenge buzima yagashatse amahoro kuruta guhora yangiza gusa.Nibaza iyo utekereje imbaraga zakoreshejwe hubakwa umujyi,warangiza ukawushyira hasi,utazafasha ba nyirawo kuwubaka,uba ugamije iki? Nta kiza mbona mu butegetsi bwa USA ku mibanire n’ibindi bihugu

    • utyoooo !!!!! nanjye mbumva kimwe nawe kbsa USA iyaba hari uburyo yakosorwa bitagize ingaruka kumahanga nanyurwa !!!

    • Ariko wa mugani ni intambara gusaaaaaaaa,, yemwe ubanza ahari baba batanga ibitambo ntawamenya.

  • America yigize ikigirwamana kwisi,uwo ishaka arayobora kabone nubwo abaturage baba batamushaka,bishe sadam babeshya ko afite intwaro zakirimbuzi,bica ghadaff,barema imitwe idafututse,kuriyinshuro rero igomba gushyirwa hasi.

  • Mwavuga gutyo mwagira mwibukeko aho inzovu zirwaniye ibyatsi aribyo bihababarira! Ntacyiza cy’ intambara!

  • Ntakindi bashaka namaraso yanjye nayawe, intambara zizaca ibintu mumateka aheruka y’isi.

  • Aliko ni gute ibihugu 5 byiha kuyobora isi! Nibafatira Russia se ibihano Bo bazi bafatirwa ibihe! Hhhhhhh biyibagije ko Gaz bahumeka hafi 40% ari iya Russia, ubundi uwabihorera ntagire icyo akorana n’ibyo bihugi bitwaye iki! They are only ???? live monsters bashaka kurya ubuzma bw’abandi! Ese BRICS ko numva ntacyo ivuga cg AU! They are just watchers on the ground! Mbega isi mbi!

Comments are closed.

en_USEnglish