Digiqole ad

Burundi: Indirimbo y’Imbonerakure zigamba kuzafata abagore ku ngufu yamaganiwe kure

 Burundi: Indirimbo y’Imbonerakure zigamba kuzafata abagore ku ngufu yamaganiwe kure

Imbonerakure zishinjwa gukora ibikorwa bibi mu Burundi

Hari video igaragaza insoresore zishyigikiye Perezida Pierre Nkurunziza zirirmba ko zizatera inda abagore batavuga rumwe na Leta, iyi ndirimbo yamaganiwe kure n’ubutegetsi  bw’u Burundi.

Imbonerakure zishinjwa gukora ibikorwa bibi mu Burundi

Iyi video imara iminota ibiri, igaragaza insoresore zishyigikiye ishyaka riri ku butegetsi rya Cndd-Fdd zitwa Imbonerakure ziririmba mu Kirundi.

Amwe mu magambo ari muri iyo ndirimbo ateye inkeke, aho zivuga ngo “Dutere inda abatadushyigikiye kugira ngo bazabyare Imbonerakure.”

Leta y’u Burundi yamaganye iyi video, ivuga ko irimo amagambo ataboneye, atajyanye n’imyitwarire n’amahame y’ishyaka riri ku butegetsi.

Itangazo rya Leta y’u Burundi rivuga ko abashinzwe imyifatire mu ishyaka Cndd-Fdd bagiye gukora iperereza bakamenya abihishe inyuma y’iyo ndirimbo, nubwo mbere batangaje ko hari ababyihishe inyuma bari hanze y’u Burundi.

Umunyamakuru wa BBC, Prime Ndikumagenge ukorera i Bujumbura avuga ko ari ku nshuro ya mbere ishyaka riri ku butegetsi rigaragaye ryamagana igikorwa kibi cy’urubyiruko rwaryo wr’Imbonerakure, zakunze kuvugwaho ibindi bikorwa byinshi bibi.

Ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta ngo ibiri muri iyi ndiribo bishobora kuba, naho amashyirahamwe y’abagore yayifashe nk’ikangurira gufata ku ngufu kuko n’ubundi ngo Imborenakure zakunze gushinjwa gukora ihohotera rishingiye ku gitsina.

U Burundi bwanyuze mu bihe bikomeye kuva muri Mata 2015, ubwo Perezida Pierre Nkuruziza yangaga kurekura ubutegetsi akiyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe.

BBC

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Imbonesi murazikunda niba aruko aruko ari abht simbizi, ibyo zirirmba numva abasirikare nabo babiririmba ndetse nabari mu itorero iyo bari kwiruka mu gitondo.

  • None c ubona zitaniye he n’interahamwe?ibibi gusa nibyo biba mu mitwe yabo.Imburamukoro gusa!SMH

    • Ariko ntanaho zitaniye n’urubyiruko rwose rwitwara gisirikari naho indirimbo yo bose baraziririmba; mungango, murugerero, mumashure, RNP emwe na RDF kuko mo morale gusa kereka babazwa ibyo bakoze naho indirimbo z’urubbyiruko zo zirirrmba amabi menshi aruta n’ayo

  • Nimburamukoro simbonera kure

  • Hari izitwaga za Beretirida, Roza,…najyaga numva nazo zirimo amagambo y’urukozasoni. Cyakora maze igihe ntazumva ubanza leta yaraziciye. Mu itorero ntibakiziririmba zasimbuwe na sisi wenyewe, tuzarwubaka…

Comments are closed.

en_USEnglish