Misiri: Abasaga 500 bashyigikiye Morsi bakatiwe urwo gupfa
Mu gihugu cya Misiri abantu basaga 500 bashyigikiye Mohamed Morsi wayoboye iki gihugu igihe gito mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 24 Werurwe bakatiwe igihano cyo gupfa.
Ibiro ntaramakuru AFP dukesha iyi nkuru bitangaza ko abantu basaga 1200 bari bakurikiranyweho ibyaha by’ihohotera maze 529 bakatirwa igihano cy’urupfu.
Ibi biro AFP bikomeza bivuga ko izi nkoramutima za Morsi 529 zakatiwe n’urukiko rwo muri iki gihugu kubera ibyaha by’ihohotera bakoze mu kwezi kwa Kamana hagati ariko ngo benshi muri bo baburiwe irengero.
Amakuru avuga kandi ko muri aba bantu 529 bakatiwe , muribo 153 barafashwe abandi bose barahunga.
Aba bantu bakoreye ibyaha ahitwa Al-Minya mu birometero 250 uvuye mu Murwa mukuru Caire werekeza mu Majyepfo yawo .
Bitaganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri, abandi 700 bazahagarara imbere y’urukiko ariko abenshi muri aba baburiwe irengero.
Aba bantu bakunze kwitwa ‘ Frères Musulmans’ bakurikiranywe ho imvururu zakuruye ihohotera bigatuma abapolisi babiri bahasiga ubuzima ndetse n’ibikorwa rusange bikahangirikira.
Mouhamed Morsi ni umunyapolitiki wo mu gihugu cya Misiri wabaye Perezida w’iki gihugu kuva kuwa 30 Kamena 2012 kugeza kuwa 3 Nyakanga 2013 akaza guhirikwa na Field Marshal Al-Sisi muri 2013.
Nyuma y’ibyo, Misiri yahuye n’imidugararo yaguyemo benshi kubera abashakaga ko Morsi agaruka ku butegetsi ndetse n’abashyigikiye ko Morsi avaho.
AFP
ububiko.umusekehost.com