Digiqole ad

Rutshuru: Abaturage bari kuva mu byabo bahunga FDLR

Sosiyete Sivili yo mu Ntara Kivu ya Ruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) iratangaza ko ihangayikijwe n’uko mu duce dutandatu (6) two muri Busanza ho muri Rutshuru, abaturage hafi ya bose bamaze kuva mu byabo bahunga umutwe w’inyeshyamba wa “Forces démocratiques pour la Libération du Rwanda (FDLR)”.

Abo ni abarwanyi b'umutwe w'inyeshyamba wa FDLR.
Abo ni abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR.

Itangazo iyi Sosiyete Sivili yasohoye riravuga ko nyuma yo gutsindwakwa M23, ingabo za Leta zari muri Rugarama, Shinda, Mtabo, Rutezo, Karambi na Kitagoma zahakuwe zoherezwa mu bindi bice.

Omar Kavota, Umuvugizi wa Sosiyete Sivili yo muri Kivu ya Ruguru yavuze ko muri utwo duce hashize nk’amezi abiri nta musirikare cyangwa umupolisi uhabarizwa, ibyo rero ngo byatumye abaturage bumva ko umutekano wabo utizewe bahitamo kuva mu byabo barigendera.

Yagize ati “Ubu imiryango irimo guhunga utwo duce, abenshi barajya Kinyandoni ho muri Bukoma cyangwa muri Kiringa, agace kari hafi ya centre ya Rutshuru.”

Akomeza avuga ko uko gusubira inyuma kwahaye amahirwe FDLR yifatira utwo duce bitayigoye namba.

Kavota kandi asaba Leta by’umwihariko igisirikare na Polisi kongera kohereza abashinzwe umutekano muri utwo duce kugira ngo abaturage batuze bareke kuva mu byabo kandi banabuze FDLR gukomeza kwigabiza iby’abasivili no kubabangamira uburenganzira bw’abaturage.

Source: Radio Chine International
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ni dange

Comments are closed.

en_USEnglish