Kenya: Mu rusengero hiciwe abantu bane
Ejo mu masaha akuze y’umugoroba, abantu bitwaje imbunda binjiye mu rusengero i Mombasa ahitwa Likoni batangira kurasa mu Bakirisitu mu rusengero bicamo bane. Abicanyi bahunze Polisi ya Kenya itarahagera ngo ibate muri yombi.
Kugeza ubu nta mutwe urigamba icyo gitero ariko ubuyobozi bwa Kenya burakeka ko cyakozwe na Al Shabab kuko ngo imaze igihe igaba ibitero nk’ibi.
Umwe mu babonye uko byagenze yagize ati “ Bari abasore ubona basanzwe kandi bakeye ku maso. Batambukaga ubona ko nta kibi bari bukore.”
Yakomeje avuga ko yagiye kumva yumva amasasu aravuze kandi ngo yaraswaga mu bantu nta kurobanura.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi micye Polisi ifashe abantu babiri bari batwaye amabombe abiri na telephone igendwanwa mu ikamyo bivugwa ko yari iyo guturitsa aya mabombe.
Igihugu cya Kenya nubwo aricyo gifite igisirikare gishorwamo amafaranga muri aka Karere, gikomeje kwibasirwa n’iibitero bya Al Shabab, umutwe w’ibyihebe uvuga ko utazaha Kenya agahenge niba idakuye abasirikare bayo muri Somaliya, aho bagiye kurwanya Al Shabab.
BBC
ububiko.umusekehost.com