Digiqole ad

Abakozi ba EAC nti bishimiye uko bafatwa

Abakozi bakorera umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’ibigo biwushamikiweho baratangaza ko batishimiye uburyo bafashwe mu kazi kabo ka buri munsi kuko ngo batishyurirwa ubwiteganyirize bw’izabukuru.

Bafite kontalo zidafututse barasaba ko byasubirwamo
Bafite amasezerano y’akazi adafututse barasaba ko byasubirwamo

Ubwo Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yageraga i Arusha mu guhugu cya Tanzania ahari icyicaro gikuru cy’uyu muryango abakozi bamugaragarije ko batishimye na gato kubera ko kontalo bahawe zitabasha kubatangira  amafaranga y’ubwiteganyirize bw’izabukuru.

Avugira abakozi basaga 200 bakorera ku cyicaro cy’uyu muryango , Joseph Ochwada, ushinzwe abakozi, yatangaje ko abakozi bahoraho b’uyu muryango bakorera kuri kontalo idafututse ndetse idashobora kubishyurira amafaranga y’ubwiteganyirize.

Ochwada yakomeje agaragariza Perezida Uhuru Kenyatta ingorane abakozi ba EAC bahura na zo zirimo kuba hari abakozi bamaze imyaka itandatu bakorera uyu muryango ariko kugeza mangingo aya bakaba batarongezwa umushahara na gato.

Yavuze ko kontalo zabo atari iz’igihe gihoraho ahubwo ngo usanga ziri mu byiciro birbiri aho baha umuntu kontalo y’imyaka itanu yarangira bakamwongeza indi itanu.

Ochwada ati:” Bamwe muri twe niturangiza aka kazi dushobora kutazagira imyanya myiza mu bihugu byacu”

EAC n’ibigo bigo biw’ushamikiyeho ufite abakozi bakabaka 300, abenshi muri bo bakorera i Arusha ku cyicaro gikuru, abandi bagakorera mu bigo bitandukanye biri mu bihugu biri muri uyu muryango.

The citizen

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko abantu barasetsa: bati dufite kontaro zidasobanutse! Ko bazisinye se bazi ko zidasobanutse? Nari nzi ko bari buvuge ko nta kontaro z’akazi bafite.Ikindi ibi bibazo bibazwa President Uhuru gute? Uyu muryango simperuka ugira ubuyobozi buhoraho bukuriwe na SG n’abandi bamwungirije? Ndabona ari nk’ibyacu mu Rwanda aho President Kagame bamubaza ibibazo bibera mu midugudu mu gihe Hari inzego uruhuri mbere yo kugera ku buyobozi bukuru by’igihugu kandi abantu bahembwa buri kwezi! Wa mugani akari mu ihene Ubanza kari no mu ntama,,,

  • UBWO BWITEGANYIRIZE SE NIBA MUHEMBWA IRITUBUTSEMWAGIYE MUBWITANGIRA AHANDI NTIBIKORWA? KUKO MWUMVA KO BYOSE MUGOMBA KUBIKORERWA! HANYUMA NGO BAMWE MUFITE IKIBAZO KO KONTARA MUKORERAHO NIZIRANGIRA MUTAZABASHA KUBONA AKAZI MU BIHUGU BYANYU! MWATEGANYIJE SE AZABATUNGA CG AZABAFASHA KWIHANGIRA IMIRIMO KO MWAHISEMO KUJYA GUKORERA EAC KU CYICARO KUKO MWABONAGA HARIMO INYUNGU ITUBUTSE! HARI UWABAHATIYE KUJYA GUKORAYO? ESE USIBYE KO NGO HATAKA NYIR`UBUKOZWEMO, KO MUVUGA IMPUNGENGE ZO KU AMWAZABURA AKAZI IGIHE MWASUBIA MU BIHUGU BYANYU AKO KAZI KARANGIYE, IYO MUSUBIJE AMASO INYUMA MUSANGA AKO MUGAFITE KUKO MWARUSHIJE ABANDI UBUMENYI? KUKO MUTIBAZA ABIZE NK`IBYANYU NDETSE B`INTYOZA KUBARUSHA BICAYE MU BIHUGU MUVUKAMO NTA KAZI KUGEZA UBU? MW MUTI TURAHANGAYITSE KO IGIHE CONTRAT YARANGIRA TUGASUBIRA IWACU DUSHBORA KUTABONA AKANDI KAZI!! UZI KO M– USETSA!

Comments are closed.

en_USEnglish