Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wise anti-Balaka umutwe w’iterabwoba
26 Werurwe – Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wise abarwanyi ba Anti-balaka umutwe w’iterabwoba kubera ukuntu bakomeje guhohotera abaturage b’abayisilamu batuye mu gihugu cya repubulika ya Centreafrique.
Umuryango w’Afurika yunze ubumwe watangaje ibi kuri uyu wa kabiri tariki 25 Werurwe 2014 Nyuma y’urupfu rw’umusirikare wa Congo uri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu.
Uyu musirikare yiciwe ahitwa Boali mu birometero 50 uvuye mu murwa mukuru Bangui agwa mu mvururu zanahitanye 12 bo mu mutwe wa Anti-balaka nk’uko itangazo ry’Afurika yunze ubumwe ribigaragaraza.
Umusirikare wa Congo wapfuye yabaye uwa 21 mu basirikare b’Afurika (MISCA) bapfiriye mu gihugu cya Centreafrique kuva iyi mirwano yatangira gukaza umurego.
Benshi mu bagize uyu mutwe ni abakirisitu bishyize hamwe kugira ngo bahangane n’umutwe wa Seleka w’abahoze ari uw’ inyeshyamba z’abayisilamu zikaza gufata ubutegetsi zigashyiraho umuyobozi wazo Michel Djotodia waje kweguzwa muri Mutarama uyu mwaka wa 2014.
Umurwa mukuru Bangui ukomeje kugaragaramo imirwano aho mu minsi ishize haguye abantu basaga 20 bishwe n’imitwe yitwaje intwaro.
Ingabo z’Abafaransa ziri muri iki gihugu ni z’Afurika yunze ubumwe nti zirabasha guhosha imirwano imaze guhitana ibihumbi n’ibihumbi byabaturage abandi bakava mu byabo bagahunga.
AFP
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
yewe ahubwo babashakire irindizina kuko ntabwobabateye ahubwo babite abatera sesemi kuko barasa nabi kweriii
mfite icyo ntekereza kuri biriya. kuki bataha amikoro n’ubushobozi ingabo z’urwanda ko arizo zizi neza uburyo bwo kurwanya ubwicanyi nkaburiya (nakwita genoside) ? ese aho bitabaye ibyo bagashaka buhake ntibazavuga nkababandi babwiye Yezu bati uwahumuye impumyi yananirwa kuzura razaro?(kdi yahise amuzura kubw’agahinda nishavu yari atewe n’urwo rupfu) ingabo z’u Rwanda ziriyo kdi kurijye zirashoboye . nizibikore cg tumere nka mirwari muri 1994. ubwicanyi buri muri RCA burenze genocide ikimenyimenyi tubona amafoto y’umuntu ushobora kurya undi. abahagaritse genocide murwanda bari gukererwa guhagarika buriya bwicanyi. nibahabwe ubushobozi buhagije n’amikoro ntago biri burenze amezi 3 gusa
Comments are closed.