Digiqole ad

Burundi: Nkurunziza kubaha itegeko nshinga biramunaniye

Mu gihugu cy’Uburundi abatavugarumwe n’ubutegetsi bakoze ibishoboka byose ngo barwanye ko Perezida ucyuye igihe Pierre Nkurunziza yareka kwiyamamaza ku nshuro ya gatatu ahinduye itegeko nshinga.

Pierre Nkurunziza Perezida w'Uburundi
Pierre Nkurunziza Perezida w’Uburundi

Ikigaragara izo mbaraga zose zabaye imfabusa kuko Perezida Pierre Nkurunziza aziyamamariza kuyobora igihugu cy’Uburundi kuri manda ya gatatu nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Edouard Nduwimana, weruye akavuga bwa mbere ko Nkurunziza aziyamamaza.

Minisitiri Nduwimana yatangaje ko Pierre Nkurunziza atigeze agira ubwiru umugambi we wo kwiyamamaza ku nshuro ya gatatu mu matora azaba mu 2015, gusa ngo yari yaranze kubishyira ku karubanda ariko noneho ngo iki ni igihe cyo kubitangaza.

Bisa n’aho uko abanyapolitiki batavuga rumwe na Nkurunziza barushagaho kumwotsa igitutu bamagana ibyo guhindura itegeko nshinga, byahaye Nkurunziza umwanya wogutanga bwangu ko aziyamamaza, ibi bikaba byanahise bitangazwa na Edouard Nduwimana.

Uyu akaba ari imwe mu nkoramutima za Perezida w’Uburundi, ndetse ari na we wahisemo gutangaza ku mugaragaro bwa mbere ko Nkurunziza azitabira amatora yo mu 2015 nk’umwe mu bahatana.

Edouard Nduwimana yagize ati “Icyo twamagana none ni uko hari abantu bashaka kumvikanisha ko indi manda ya Nkurunziza, idashoboka. Si byo na gatoya. Inama naha abanyapolitiki bashaka kwiyamamaza, ni ukwitegura bazi ko baziyamamazanya na Perezida Nkurunziza.”

Yongeyeho ati “Bizaterwa n’uko urukiko rurinda itegeko nshinga ruzabigena mu buryo ubu cyangwa buriya, kandi Abarundi barasabwa kuzabyemera.”

Minisitiri w’Umutekano arasa n’aho atangije impaka kuri iyo manda itavugwaho rumwe, nyuma y’igihe kitarenze icyumweru, inteko rusange y’abadepite ibuze ubwiganze mu guhindura itegeko nshinga byari guhita biha Nkurunziza amahirwe yo kwiyamamaza bwa gatatu.

Ibi byavuzwe na Minisitiri Nduwimana byamaganiwe kure n’abanyepolitike batavuga rumwe na leta.

Ishyaka UPRONA, ryatangaje ko kwiyambaza urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga ari uburyo bwo gukoresha ingufu n’igitugu ku ruhande rwa Perezida Nkurunziza.

Ingingo ya 96 y’itegeko nshinga ryatowe mu 2005, hagendewe ku masezerano y’Arusha yarangije intambara yari mu Burundi (1993-2006), ivuga ko Perezida atorwa mu buryo butaziguye, kuri manda y’imyaka itanu ishobora gusubirwamo inshuro imwe gusa.

Charles Nditijé, perezida wa UPRONA avuga ko hakwiye kurwanya iyo manda ‘ngo kuko ibangamiye itegeko nshinga’.

Yabwiye RFI dukesha iyi nkuru ati “Rwose ni inzira y’amahane bahisemo kuva batangira gushaka guhindura itegeko nshinga. Abahagarariye abaturage bamaganye uko guhindura itegeko nshinga byaha Perezida kwiyamamariza indi manda ya gatatu.”

Charles Nditijé yongeyeho ati “Ubu ngubu, itegeko nshinga rirasobanutse, amasezerano y’Arusha arasobanutse. Tugomba kwitegura kwanga icyo gitugu, uko gukoresha imbaraga no guhatira abaturage ku ngufu.”

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Afrika we!

  • CYERETSE NGO AKABOKO BAGACIYE EREGA.. UBUTEGETSI NI NKA DROGUE:IKIYOBYABWENGE! BURIYA YAVUYEHO AKAJYA KURYA IBYO YIBYE N’UBWO NABYO ATABIHEZA!ARAGIRANGO ABONE IKIMWICA VUBA..DORE AHO NIBEREYE! ARIKO BABA BASHAKA KUGUMAHO NGO BAMARE IKI? ABATURAGE BAKOMEZE BICWE N’INZARA???? MANA TABARA ABARUNDI!!

  • None se amasasu yarashize?bamurebeye rimwe gusa maze agapfuye kakabazwa imva. ntakindi akwiye usibye kuvaho mumahoro cg isasu rimwe mumutwe.

  • Muri afrika urusha undi imbaraga niwe utegeka !Ibyo byamatora nukumara cash yigihugu gusa , none bavandimwe barundi musyhigikire nkurunziza asubireho kuko nibura yagerageje kubaha amahoro ! Mureke amahane muzaba mur

    • Gend’umushigikire wenyene twebw’abarundi ntitucemera gutwagwa ninjiji nkiriya. Ayo mahor’uvuga nayo namb’ari wowe yayahay’ayabarundi twari dufise twararwaniye. Mandat ye yarangiye nagende kuneza atabirondera naho Na ba Bagbo,Kaddafi,Saddam ETC ntibababirondera and sinibaz’ico yibaza ko abarushya. Imyaka 10 twara yamariy’iki uburundi kubujyo yo kwirigwa aduteshy’umutwe, umuntu numuriro waduka tukarindira kuwuzimizwa nabavuye Kigari,Wumv’ari president nyabaki canke wumva arinde muntu muzima yo kwifuza gutwagwa nawe kandi.

  • Urwishe ya nka ruracyayirimo!!! Ubwo yumva ariwe kamara?? Yatashye n’abandi bakayobora!! Ubwose itegeko shingiro rimaze iki?? Barangiza ngo ibibazo byose ngo ni abazungu babidutera, none nibo bari kumubwira ngo ahindure itegeko shingiro?? Ibyo si ukubaka ni ugusenya, kandi nawe azabihomberamo..

  • AMERIKA IZAMUKANDA AMABYA 

    • aaapppuu

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish