Digiqole ad

CentreAfrique: ba Anti-balaka barashe ku ngabo za MISCA

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 23 Werurwe mu mujyi wa Bangui abarwanyi bo mu mutwe wa Anti-balaka barashe ku modoka zigaragaza ibiziranga ko ari izo mu butumwa bwa MISCA, ingabo nyafrika zagiye kugarura amahoro muri iki gihugu.

Insoresore z'aba Anti-balaka zatangiye kurasa ingabo za MISCA zibabuza ubwicanyi
Insoresore z’aba Anti-balaka zatangiye kurasa ingabo za MISCA zibabuza ubwicanyi

Gen. Jean Marie Michel Mokoko umuyobozi w’ingabo ziri mu butumwa bwiswe MISCA (African International Support Mission in the Central African Republic (MISCA)) yatangaje ko bamagaye ubu bugizi bwa nabi bwakozwe bugambiriwe ku ngabo zagiye kugarura amahoro.

Mu modoka yarashweho grenade n’imbunda ya RPG mu bakozi batatu bari bayirimo babiri bakomerekejwe bikomeye n’iki gisasu barimo umukozi wo mu by’umutungo (finance officer) n’umuforomo. Uwa gatatu wari mu modoka we yakomeretse byoroheje nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’umuryango w’ubumwe bwa Afrika.

Aba bakomeretse bikomeye bahise bajyanwa i Brazzaville muri Congo.

Mu gitero gitandukanye nk’iki kandi kuri iki cyumweru, ba Anti-balaka bateye grenade nanone ku ngabo za MISCA zari zicunze umutekano ku bitaro bya “Hôpital de l’Amitié” naho i Bangui bikomeretsa abasirikare babiri ku buryo budakomeye.

Amakuru atangazwa n’abanyamakuru bari muri kiriya gihugu aravuga ko ba Anti-balaka batishimiye izi ngabo zirimo n’iz’abanyarwanda ngo kuko zibabuza ibikorwa by’ubwicanyi bwo kwihorera, bukorerwa benshi mu baturage b’abaislam muri Bangui n’inkengero zayo.

Gen. Michel Mokoko akaba avuga ko abakoze ibi byo gutera ingabo zaje kugarura amahoro bagiye gushakishwa bagakurikiranwa n’ubutabera.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ko mbona se bifitiye imipanga bari kubarashisha iki?kiriya kigore batoye bazagikureho kuko byaramunaniye.gufata no gufunga abicanyi kweli byaramunaniye.

  • ahaaa ngo imipanga byihorere sha grenade  irarisha nibariya ubonye naho imbunda barazifite zinahagije..

    • URABYEMEZA NK’AHO URIYO NAWE. AMARANGAROHO WEEE!

  • ALIKO  NSHUTI ZI IWACU MUJYE MWIYUBAHA NGO KILIYA KIGORE UBWO URUNVA IYO ALINVUGO NYARWANDA?

    • uramurenganya niko yarezwe!! siwe uvuga, ahubwo arashushanya se na nyina.

Comments are closed.

en_USEnglish