Nibura abantu batatu bishwe mu gitero cyagabwe ku ngabo za Congo Kinshasa mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere n’inyeshyamba za Nyatura zifatanyije na FDLR ahitwa Kitshanga, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru. Radio Okapi ivuga ko mu bishwe muri icyo gitero barimo abasirikare babiri mu ngabo za Congo Kinshasa (FARDC), ufite […]Irambuye
Ibiro bya Perezida wa Nigeria byemeje ko Muhammadu Buhari uyu munsi yasubiye kwivuza i London, gusa bivuga ko yagiye gukoresha isuzuma nyuma y’amezi abiri avuyeyo kuvurwa. Ntibizwi neza igihe azamarayo, ibiro bye byavuze ko bizaterwa n’abaganga. Ubwo aherukayo yamaze iminsi 50 ari kwivurizayo. Mu gihe adahari araba asigariweho na Visi Perezida Yemi Osinbajo, wigaragaje neza […]Irambuye
Ibiganiro by’ubwumvikane hagati ya Leta ya Nigeria n’umutwe wa Boko Haram bikomeje gutuma bamwe mu bakobwa 276 bashimuswe n’uyu mutwe muri 2014 barekurwa. Kuri iki cyumweru uyu mutwe warekuye abandi bakobwa 82 na yo ihabwa imfungwa Eshanu zirimo abayobozi b’uyu mutwe. Ibi biganiro byo kurekura abakibwa 82 byagizwemo uruhare n’uwitwa Mustapha Zanna ubu ufite ikigo […]Irambuye
Mu gihugu cy’UBufaransa uzasimbura Francois Hollande ni Emmanuel Macron nk’uko amajwi abigaragaza. Macron yatsinze ku majwi 65,8% naho mukeba we Marine Le Pen agira amajwi 34,2%. Emmanuel Macron w’imyaka 39 y’amavuko ntabwo yari azwi ku rwego rukomeye cyane mu Bufaransa mu gihe cy’imyaka itatu ishize, yaje gushinga ishyaka yise En Marche, yigarurira imitima y’urubyiruko cyane […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, Umusirikare mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za America ziri muri Somalia yaguye mu cy’iterabwoba wa Al-Shabab, abandi babiri barakomereka. Igisirikare cya America cyatangaje ko uyu musirikare wabo yaguye ku Bilometero 64 mu Burengerazuba bw’Umurwa mukuru wa Mogadishu, hafi y’umujyi witwa Barii, nk’uko tubikesha CNN. Aba basirika ba America ngo batunguwe […]Irambuye
Itsinda ry’abanyamategeko baharanira uburenganzira bwa muntu bandikiye perezida w’inteko ishinga amategeko Rebeca Kadaga bamusaba kutemeza ubusabe bwa Perezida Museveni bwo kongerera igihe umuyobozi w’igipolisi cya Uganda Gen Kale kayihura. Ikinyamakuru the Ugandan cyo muri Uganda kivuga ko mu ntangiro z’iki cyumweru ibitangazamakuru byasohoye inkuru zivuga ko Perezida Museveni aherutse kwandikira inteko ayisaba kongera igihe Gen […]Irambuye
Umuyobozi w’umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mozambique, Renamo yavuze ko batangiye urugendo rwo gusoza intambara burundu. Afonso Dhlakama umuyobozi wa Renamo yabitangarije abanyamakuru aho aherereye mu bwihisho mu gihugu rwagati. Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko yavuze ko Renamo yatangiye inzira yo kurangiza intambara. Yagize ati “Ntabwo ari ryo herezo ry’intambara, ariko ni intangiriro y’umusozo wayo.” […]Irambuye
Ingabo za Leta ya Somalia zarashe Minisitiri w’Imirimo ya Leta arapfa nyuma yo kumwitiranya n’ibyihebe byo mu mutwe wa al-Shabab. Abdullahi Sheikh Abas w’imyaka 31 y’amavuko yarasiwe mu modoka hafi y’ibiro bya Perezida mu murwa mukuru, Mogadishu ku mugoroba wo ku wa gatatu. Mohamed Abdullahi Farmajo, Perezida uheruka gutorerwa kuyobora Somalia yasubitse urugendo yagomba […]Irambuye
Emmanuel Macron na Marine Le Pen baraye besuranye mu kiganiro mpaka kuri Televiziyo, gusa byatangajwe ko Macron ari we wakitwayemo neza kurusha mukeba we nk’uko abakoze igenzura babyemeza. Mu kiganiro cyamaze amasaha arenga abiri abakandida bombi bahatanira kuyobora Ubufaransa bagiye impaka zikomeye ku iterabwoba, ubukungu, ubushomeri, Uburayi ndetse bageraho aho bajya impaka za ngo turwane […]Irambuye
Umugore wa Perezida wa Nigeria, Aisha Buhari yavuze ko Perezida Buhari atarwaye cyane nk’uko abantu babyumva. Kuri twitter yanditse ko Perezida Muhammadu Buhari, w’imyaka 74, yakomeje inshingano ze kandi ngo yahuye n’Abaminisitiri. Hari itsinda ry’abantu bakomeye muri Nigeria basabye Perezida Buhari kuba yafata ikindi kiruhuko cya muganga mu gihe ubuzima bwe bukomeza kwibazwaho byinshi. Muri […]Irambuye