Umwarimu wa Kaminuza ya Makerere, Dr Stella Nyanzi kuri uyu wa kabiri yongeye gusubizwa muri gereza ya Luzira, aho ategereje ko ku wa gatatu azasubira mu rukiko kugira ngo aburane ku cyemezo cyo gutanga ingwate ngo abe yarekurwa by’agateganyo. Nyanzi yagejejwe ku rukiko ruyobowe na James Ereemye, rwumva ibyifuzo bye. Muri gereza ya Luzira, aho […]Irambuye
Uburusiya buratangaza ko bugiye gukora ubwato bw’intambara bunini kurusha ubundi ku Isi buzaba bungana n’ibibuga bitatu by’umupira w’amaguru (Football). Kugeza ubu ubwato bw’intambara bugwaho indege bunini ku isi bwari ubwitwa Nimitz bw’Abanyamerika. Ibinyamakuru byo mu Burusiya byemeza ko umushinga wo kubaka ubu bwato buzaba bufite n’ubundi bubugaragiye wiswe Project 23E000E ufite ingengo y’imari ya miliyari […]Irambuye
Urukingo rwa mbere rwa Malaria ku isi ruratangira gukoreshwa muri Ghana, Kenya na Malawi guhera mu ntangiriro za 2018. Uru rukiko rurwanya udukoko dutera Malaria dukwirakwizwa n’umubu mu gihe utu dukoko twinjiye mu mubiri. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko uru rukiko ruzarokora ubuzima bw’abantu benshi cyane ku isi. Uru rukingo bizajya […]Irambuye
Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron ni Umufaransa wavutse tariki 21, Ukuboza, 1977. Yavukiye Amiens mu Bufaransa yiga Philosophie muri Kaminuza ya Paris Nanterre. Yize kandi amasomo ya Politiki ku kiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishuri rikuru ryitwa Ecole Nationale d’Administration aho yarangije muri 2004. Nyuma y’amasomo yakoze mu nzego zitandukanye za Politiki n’ubukungu, yabaye umugenzuzi […]Irambuye
Ubu Abafaransa bazi abakandida babiri bazahatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu ku kiciro cya nyuma ku itariki 07 Gicurasi, ni nyuma y’amatora yabaye kuri iki cyumweru aho abafaransa barenga miliyoni 40 byari biteganyijwe ko batora hagatora abagera kuri 78%. Ku majwi 24% Emmanuel Macron niwe waje imbere y’abandi, Marine Le Pen yamukurikiye n’amajwi 21% ku mwanya […]Irambuye
Perezida Joseph Kabila wa Congo kuva kuri uyu wa gatandu ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Misiri. Mu kiganiro n’abanyamakuru, we na mugenzi we Perezida Abdel Fatah Al-Sissi bamaganye abivanga mu miyoborere ya Congo, Misiri inemera guherekeza Congo mu rugendo rwo guhashya imitwe y’inyeshyamba. Ibihugu byombi bigamije gukomeza ubufatanye mu by’ingufu, ingufu za gisirikare n’indi […]Irambuye
Ubuyobozi bw’ingabo za Kenya buremeza ko kuri uyu wa Gatanu ingabo zabo zaguye gitumo abarwanyi ba al-Shabab benshi zicamo abagera kuri 52. Umuvugizi w’ingabo za Kenya (KDF), Col. Joseph Owuoth yavuze ko uru rugamba rwabereye ahitwa Badhaadhe. Col. Owuoth avuga ko mu nkambi ya bariya barwanyi bahasanze imbunda, amasasu n’amakarita y’intambara. Itangazo rya Minisiteri y’ingabo […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu ubuyobozi bw’ingabo muri Koreya y’epfo bwemeje ko igisirikare cyamaze kwegeranya ibikoresho by’intambara kugira ngo kizivune Koreya ya ruguru igihe cyose yakoma rutenderi. Ibi babikoze mu gihe Koreya ya ruguru yitegura kwizihiza undi munsi mukuru igisirikare cyabo cyashingiwe. Intambara iratutumba hagati y’ibihugu byombi kuko impande zombi zamaze gushyira ingabo ku mipaka yabyo […]Irambuye
Ledell Lee wakatiwe urwo gupfa muri Leta ya Arkansas kubera guhamwa no kwica mu ijoro ryo kuri uyu wa kane bamutikuye urushinge rwa ‘lethal’ ahita ahwera. Ni nyuma y’uko abanyamategeko bakomeje kurwanisha amategeko kugera ku munota wa nyuma ariko bikanga. Ledell we yarinze apfa avuga ko arenganyijwe atishe. Umuvugizi w’iby’amagereza muri Leta ya Arkansas yavuze […]Irambuye
Kuri uyu wa Kane Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro ko Umuteguro w’Abahamya ba Yehova muri kiriya gihugu uhagaritswe kuko ngo ari abahezanguni kandi ngo inyubako zawo n’ibikoresho byawo bigahabwa Leta y’u Burusiya. Ubuyobozi bw’Abahamya ba Yehova mu Burusiya nabwo bwemeje aya makuru. Umuvugizi wabo witwa Yaroslav Sivulskiy akoresheje e-mail yagize ati: “Tubabajwe n’uko ibintu byifashe ubu […]Irambuye