Abagore babohojwe mu maboko y’umutwe w’iterabwoba Boko Haram mu cyumweru gishize bavuze ko igihe bamaranye n’uyu mutwe, abagabo bicwaga umunsi ku munsi, naho abahungu bagategekwa kujya imbere mu mirwano mu gihe abagore bo bakoreshwa imirimo y’ubusambanyi. Euronews iravuga ko ubwo aba bagore batwarwaga mu nkambi y’impunzi aribwo batangaje ubuzima bubi bahuye na bwo mu mashyamba […]Irambuye
Up: Kuri uyu wa mbere imyigaragambyo yaguyemo abaturage batatu nk’uko byatangajwe na Croix Rouge mu gihugu cy’Uburundi, abandi babarirwa muri 30 bakomeretse harimo n’umupolisi. Amagana y’Abarundi badashyigikiye ko Perezida Pierre Nkurunziza yongera kwiyamamariza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu babyukiye mu muhanda kuri uyu wa mbere bakaba, bwa mbere babashije kugera mu mujyi rwa gati […]Irambuye
Umunyamabanga wa Leta ya Usa ushinzwe ububanyi n’amahanga John Kerry ari muri Kenya mu ruzindo rwo gutegura uko urugendo rwa President Barrack Obama ruzaba muri Nyakanga uyu mwaka. Umukuru w’igihugu wa USA yaherukaga gusura Kenya muri 2012, kandi rubaye nyuma y’uko President Uhuru wa Kenya avuzwe uruhare mu bwicanyi bwabaye mu guhugu cye mu gihe […]Irambuye
Amakuru ava muri USA aravuga ko ejo ubwo abantu bari bateraniye i Dallas muri Texas baje kureba amashusho bashushanyije intumwa y’Imana Muhamad (Amahoro y’Imana abe kuri we), umwe mu bashinzwe umutekano bari aho, yarashwe mu kaguru n’uwitwa Muhamad Hassan araswa hanyuma na mugenzi we bagwa aho. Igipolisi kivuga ko ahabereye ibi hahise hagotwa na Police […]Irambuye
Igikomangoma William uzima ingoma ya cyami y’Ubwongereza yabwiye imbaga y’abaturage yaraye hafi y’iwe itegereje kubwirwa ko babyaye ndetse no kumenya igitsina bibarutse, ko we n’umugore we Kate bishimiye kwibaruka umukobwa. Uyu mukobwa avutwe asanga musaza we witwa George. Kate yibarutse nyuma y’amasaha atatu yari amaze kwa muganga. Ministre w’intebe David Cameron yashimiye aba babyeyi ko […]Irambuye
Ihuriro ry’abigaragambya badashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza basabye Abarundi kureka kujya mu muhanda mu gihe cy’iminsi ibiri kugira ngo Perezida uriho abanze atekereze neza ku cyemezo cyo kuziyamamaza mu matora azaba ku ya 26 Kamena. Abigaragambya baravuga ko bashyizeho agahenge k’iminsi ibiri kuva ku wa gatanu kugeza ku cyumweru, bagasaba Nkurunziza kubyaza […]Irambuye
Amakuru IDF(Israel Defense Forces) ifite aravuga ko hari ababonye abarwanyi b’Aba sunni bitwa Nusra bakorana hafi na ISIS na Al Quaeda bari mu gace ka Golan gaturanye na Syria. Aya makuru yatangiye kuboneka ku wa Kabiri, yavugaga ko IDF yamaze kwisuganya muri aka gace, ikoranya ibifaro byayo byihariye ku Isi bita Merkava tanks n’intwaro ziremereye […]Irambuye
Izi nyeshyamba zitwa Allied Democratic Forces (ADF) zikekwaho gukora amabi mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Umuyobozi wazo, Jamil Mukulu, yafatiwe mu gihugu cya Tanzania, akazoherezwa muri Uganda. Muri Gashyantare 2011, polisi mpuzamahanga (Interpol) yashyize hanze imapuro zo guta muri yombi uyu mugabo Mukulu, ndetse bashyira hanze ifoto ye. Inzego z’umutekano zavugaga ko Mukulu akoresha inyandiko […]Irambuye
Ikinyamakuru The Guardian, kiremeza ko Umuryango w’Abibumbye wagerageje kuzimiza raporo yaregaga abasirikare b’Ubufaransa bagiye mu bikorwa byo gucunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique kuba barahohoteye abakobwa b’abangavu. Kubw’amahirwe ariko ngo Umuryango ufasha imbabare witwa Aids Free World wabashije kubona iyi Raporo uyishyikireiza The Guardian nayo irayisohora. Kubera ibirego biremereye bikubiye muri iriya raporo, Minisiteri yubutabera […]Irambuye
Inzego z’umutekano mu Burundi zafunze imbuga nkoranyambaga za Twitter, Facebook na WhatApp mu rwego kubuza urubyiruko guhererekanya amakuru. Abayobozi b’i Bujumbura bavuga ko ibi babikoze mu rwego rwo kubuza urubyiruko gukomeza kubiba umwuka mubi no gutegura imyigaragambyo. Leta y’Uburundi imaze gufunda Radio ishatu harimo na Radio Publique Africaine(RPA) ndetse n’abanyamakuru bamwe barafunzwe abandi bamburwa ibikoresho byabo […]Irambuye