Ikinyamakuru cyandika kuri Internet cyo mu Burundi cyitwa Burundi Iwacu cyahagaritse imirimo yacyo kubera ibyo cyise impamvu z’umutekano. Iki kinyamakuru cyandika mu Gifaransa kiri mu binyamakuru byakurikiraye uko ibibazo bya Politiki mu Burundi byatangiye kugeza ejo ubwo cyasomekaga kuri Internet. Cyagiye kiganira n’abantu batandukanye batifuzaga ko President Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu muri bo harimo […]Irambuye
Perezida Pierre Nkurunziza yatangaje ko yageze i Burundi. Ni nyuma y’amasaha arenga 24 atarabasha kugera mu gihugu cye aho Maj Gen Gedefroid Niyombare yari yatangaje ko yamuhiritse ku butegetsi. Kugaruka kwa Pierre Nkurunziza bisa n’ibyemeza bidasubirwaho kunanirwa kwa ‘coup d’etat’ yari yatangijwe, bigasubiza irudubi umwuka mubi hagati y’abigaragambya n’abashyigikiye Pierre Nkurunziza. Uyu wa kane waranzwe […]Irambuye
Nyuma y’ijambo ryavuzwe na President Nkurunziza Pierre uri mu buhungiro rikumvikana kuri Radio Televiziyo y’igihugu, RTNB, amakuru ari gucicikana kuri Twitter aravuga ko iyo radio yamaze igihe gito itumvikana mu gihugu ariko ubu ngo yamaze kongera gusubiraho. Mu minota yashize ngo yari yari yabujijwe gukora kubera ko imbere y’aho ikorera hari ingabo ziyobowe na Gen […]Irambuye
Muri Video yashyizwe muri Twitter na Al Shabab irerekana umwe mu barwanyi bayo avuga ko uriya mutwe witeguye kuzagaba ibitero muri Kampala ndetse no mu Burundi. Uyu murwanyi witwa Salman Al Muhajir avuga ko muri Uganda hari Abasilamu benshi babujijwe uburenganzira bwabo bwo gusenga uko babishaka bityo ngo abarwanyi ba Al Shabab bazaza kwerekana ko […]Irambuye
Updated 13 Gicurasi 2015 6.30h p.m : Perezida Nkurunziza ntabwo aragera i Bujumbura nubwo kuva ku gicamunsi cya none byatangajwe ko yavuye muri Tanzania, hari amakuru avuga ko yahungiye muri Uganda n’avuga ko yagarutse i Dar es Salaam. Ubwoba ni bwinshi ku cyakurikiraho mu gihe Coup d’etat yatangajwe na Gen Maj Niyombare yaba yaburijwemo nk’uko byatangajwe […]Irambuye
Ejo ubwo Inteko ya Uganda yigaga ku mushinga wo guhindura zimwe mu ngingo ziri mu itegeko rirebana n’uko amatora azagenda muri 2016, abadepite banze kwemeza uwo mushinga basaba ko mu cyumweru gitaha bazasobanurirwa birambuye ibiwukubiyemo. Zimwe mu ngingo abadepite banze kwemeza harimo igena uko abazaba bagize Komisiyo y’amatora bazashyirwaho. Bongeyeho ko ingingo ya 60 itagomba […]Irambuye
Hyon Yong-Chol wari Minisitiri w’Ingabo muri Korea ya ruguru yishwe arashishijwe igisasu rutura kirasa indege azizwa icyubahiro gicye ku muyobozi w’ikirenga wa Korea Kim Jong-un nk’uko byemejwe n’ibiro bishinzwe ubutasi muri Korea y’Epfo. Yong-Chol wari ufite ipeti rya General yiciwe imbere y’abandi bayobozi bakuru b’ingabo tariki 30 Mata mu ishuri rya gisirikare riherereye mu majyaruguru […]Irambuye
Kubera imvura nyinshi yaguye muri Nairobi yatumye urukuta rw’umusigiti rugwa, abantu icyenda barimo imbere bahasiga ubuzima. Kugeza ubu hari impungenge ko hashobora kuba harikiri abantu munsi y’inkuta zahise zigwa. Abatabazi bakomeje imirimo yo kureba ko nta bantu baba bagitera akuka mu bagwiriwe n’umusigiti. Mu ijoro ryakeye imihanda myinshi yari yuzuye amazi menshi abantu n’ibinyabiziga bitabasha kugenda neza. […]Irambuye
Byabanje guhishwa ariko ngo ubu byagiye ku mugaragaro! Muri 2013, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru Kim Jong Un ngo yategetse ko Nyirasenge Kim Kyong Hui yicwa anyweshejwe uburozi kuko ngo yijujuse ubwo umugabo we Jang Song Thaek yicwaga muri 2013 ajugunyiwe imbwa zishonje. Aya makuru yari yaragizwe ibanga yamenwe n’umwe mu bantu bakomeye babaga […]Irambuye
Sylvestre Ntibantunganya wabaye umukuru w’igihugu ubu akaba ari umusenateri yabwiye abanyamakuru ko yatumiwe kuzitabira inama izahuza abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu by’Africa y’Iburasirazuba, EAC, izateranira mu murwa mukuru wa Tanzania, Dar es Salam kuri uyu wa gatatu. Bitaganyijwe ko muri iyi nama hazaganirwa ku cyakorwa ngo imvururu ziri mu Burundi zishire. Izi mvururu zakuruwe n’uko […]Irambuye