Kubera ibibazo bya Politiki biri mu Burundi byatewe n’uko hari abatarishimiye ko President Nkurunziza yemeye kongera kwiyamamariza kuyobora Uburundi kuri Manda ya gatatu, Ububiligi bwahagaritse inkunga ya miliyoni 2 € y’igice cya kabiri yo gutegura amatora ateganyijwe kuba muri Kamena uyu mwaka. Ububiligi nicyo gihugu cya mbere gifasha Uburundi mu bikorwa by’iterambere. Minisitiri w’Ububiligi ushinzwe […]Irambuye
Muri Senegal hari impaka nyinshi abantu bibaza impamvu igihugu cy’Africa nka Senegal cyokohereza abasilikare bacyo muri Yemen kurwanya abarwanyi b’Abahouti kandi ari ibihugu bibiri kimwe muri Africa ikindi muri Aziya. Nubwo hari ababyibaza, ariko birazwi ko iyi atariyo nshuro ya mbere Senegal yohoreza abarwanyi mu bwami bwa Arabie Saoudite. Mu myaka 24 ishize, ingabo za […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu Agathon Rwasa, umuyobozi w’ishyaka Forces Nationales de Liberation (FNL) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza, yatanze impapuro zisaba kwiyamamariza kuba Perezida w’u Burundi muri Komisiyo y’amatora. Kuri uyu wa gatandatu abandi bakandida batanu, nyuma ya Pierre Nkurunziza na Rwasa, batanze ‘candidature’ ngo bazahatane mu matora ya Perezida yo mu kwezi gutaha. Rwasa […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu ku gicamunsi nibwo Perezida Pierre Nkurunziza yagejeje impapuro z’ubwiyamamaze bwe kuri Komisiyo y’amatora mu Burundi. Abadashaka kwiyamamaza kwe bo bemeje ko nubwo Nkurunziza yagejeje ubwiyamamaze bwe kuri iyo Komisiyo, bazakomeza kubyamagana kugeza ku munota wa nyuma. CENI(Commission Electorale Nationale Independante) kandi yakiriye ubwiyamamaze bwa Nduwayo Gerald uzahagararira ishyaka UPRONA y’uwitwa Concilie Nibigira. […]Irambuye
Abigaragambya mu mujyi wa Bujumbura mu gace ka Nyakabiga kuri uyu wa kane bafashe umusore bavuga ko ari uwo mu mutwe w’imbonerakure baramukubita baranamutwika kugeza ashizemo umwuka. Imyigaragambyo imaze hafi ibyumweru bibiri yamagana mandat ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza we wamaze gushimangira ko aziyamamaza mu matora azaba mu kwezi gutaha. Umwe mu babonye uko […]Irambuye
Mariam Sankara ategerejwe n’abantu benshi, byamaze kwemezwa ko azagera i Ouagadougou ku wa kane tariki 14 Gicurasi aje mu rubanza rw’iperereza ku rupfu rw’umugabo we Capitaine Thomas Sankara. Kuva umugabo yicwa, na we agahunga hashize imyaka 25, yagurutse inshuro imwe muri Burkina Faso mu kwezi kwa 10/2007 ubwo hizihizwaga imyaka 20 yari ishize Sankara yishwe, […]Irambuye
Perezida Pierre Nkurunziza mu ijambo yaraye atangaje yavuze ko hakurikijwe ingingo ya 228 y’Itegeko Nshinga ry’Uburundi, Inteko Ishinga Amategeko yasabye Urukiko rurengera Itegeko Nshinga kugenzura ibiteganywa, uru rukiko rukemeza ko kongera kwiyamamaza kwa Perezida uriho bitanyuranyije n’amategeko, bityo Abarundi batuza hakaba amatora. Gusa yarahiye ko aramutse atowe yaba ariyo manda ye ya nyuma. Ingingo ya 228 […]Irambuye
Umunyamabanga wa UN, Ban Ki Moon yasabye President Museveni gutabara mu Burundi agafasha mu guhagarika amakimbirane amaze iminsi muri kiriya gihugu ashingiye ku ngingo y’uko abaturage badashaka ko President Nkurunziza yiyamamariza Manda ya gatatu. Iri tangazo ryasohowe n’Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Uganda ejo ryaje nyuma gato y’uko Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga ryemeje ko Nkurunziza […]Irambuye
Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth yasuye umwuzukuza we Charlotte wavutse kuwa Gatandatu ushize.Ubwo uyu mwana w’umukobwa uri ku mwanya wa kane mu bashobora kuragwa ingoma y’Ubwongereza yavukaga, aho yari ari hari abanyamakuru n’abaturage benshi bari bategereje kumva ko Kate, umugore w’Igikomangoma William, yibaruka umwana. Umwamikazi Elizabeth yageze mu rugo rw’umwuzukuru we rwitwa Kensington Palace ahagana saa 2.30PM […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri mu gitondo Urukiko rurengera Itegeko Nshinga ry’u Burundi rwahaye agaciro ‘candidature’ ya Pierre Nkurunziza wifuza kongera kuyobora iki gihugu kuri manda ya gatatu. Ni nyuma y’amasaha 24 umuyobozi wungirije w’uru rukiko Sylvère Nimpagaritse ahungiye mu Rwanda. Ukongera kwiyamamaza kuri mandat ya gatatu kwa Pierre NKurunziza kwakuruye imyigaragambyo ubu imaze guhitana abantu […]Irambuye