Digiqole ad

Ubuhamya, Boko Haram yicaga abagabo, abana ibashyira imbere, abagore bagasambanywa

 Ubuhamya, Boko Haram yicaga abagabo, abana ibashyira imbere, abagore bagasambanywa

Abakobwa bashimuswe ari 218 ngo batandatu nibo bapfuye abandi bose bari mu ishyamba

Abagore babohojwe mu maboko y’umutwe w’iterabwoba Boko Haram mu cyumweru gishize bavuze ko igihe bamaranye n’uyu mutwe, abagabo bicwaga umunsi ku munsi, naho abahungu bagategekwa kujya imbere mu mirwano mu gihe abagore bo bakoreshwa imirimo y’ubusambanyi.

Abagore babohojwe nta n'umwe urimo washimuswe na Boko Haram mu ishuri rya Chibok (Net Foto)
Abagore babohojwe nta n’umwe urimo washimuswe na Boko Haram mu ishuri rya Chibok (Net Foto)

Euronews iravuga ko ubwo aba bagore batwarwaga mu nkambi y’impunzi aribwo batangaje ubuzima bubi bahuye na bwo mu mashyamba Boko Haram yabashimutiyemo.

Lami Musa, umugore w’imyaka 27 yagize ati “Baramfashe kugira ngo mbe umugore w’umuyobozi umwe muri bo. Nyuma baje kumenya ko ntwite maze bahita bavuga ko natewe inda n’umukafiri (umuntu udakijijwe) ubwo bahise bamwica (umugabo).”

Yakomeje agira ati “Baravuze ngo ‘nubyara, mu cyumweru tuzagushyingira umwe mu bayobozi bacu,ʼ nahise nibaruka muri iryo joro, hanyuma ingabo zidutabara mu gitondo gikurikiyeho.”

Dr. Mihammad Amini Suleiman w’ikigo gishinzwe ababohojwe no kubasubiza mu buzima busanzwe muri Leta ya Adamawa, avuga ko habayeho ihungabana ku bantu bari barafashwe.

Yagize ati: “Uretse kuba n’abashoboye gutoroka igihe uyu mutwe wabasangaga mu mazu yabo bafite ibibazo bitandukanye, icyo navuga ku bamaze igihe kibarirwa mu mezi, uko babayeho biteye ubwoba.”

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnsty Interanational uvuga ko imiryango y’ibyihebe iharanira ko Afurika y’Uburengerazuba yagendera ku mahame ya Kisilamu imaze gutwara abagore n’abakobwa basaga ibihumbi bibiri kuva umwaka wa 2014 watangira.

Mu bagore 300 babohojwe n’ingabo za Nigeria mu mpera z’ukwezi gushize, nta mukobwa n’umwe wagaragayemo mu bakobwa 200 bashimuswe n’umutwe wa Boko Haram mu ntangiro z’umwaka wa 2014 mu ishuri ry’abakobwa ry’ahitwa Chibok.

Nyamara nubwo uyu mutwe wa Boko Haram umaze kwica abantu babarirwa mu bihumbi ndetse ugafata ku ngufu abagore benshi, mu mahame yawo y’ubuhezanguni bavuga ko umuntu wese usambanye yicwa nta kabuza, uwibye agacibwa akaboko naho ubeshye agahatwa ikiboko n’ibindi.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Ariko nkawe Gisa ubwo uvuze iki? tumenye ko isi itagira umwicanyi specifique, abaslam bararira ku isi hose kubera uko bicwa agashinyaguro, reba ibyo USA na france bakora libya, afghanistan, irak etc…. Abaturage ba Irak barashize ntuvuga, libya ni uko, ariko warangiza ukavuga utyo, ibyo nugufana si ukurengera abantu b’Imana. Ko utaratuka se uwishe umuslam niba uri mukuri?

    Twese twubahane ariko ugabanye ubushumba n’ikinyabupfura gike kuko ku kiremwa cy’Imana nta guseka no gufana byakabayemo.

  • Sha Gisa, ntabwo abasiramu bose ari abicanyi, si ni injinji, ntanubwo ari inka nk’uko ubitekereza, kuko hari abasiramu benshi udashobora kwigezaho yaba ari mu bwenge, ubumuntu, ndetse no mumitungo, baguhakana na bene wanyu. ntukage ushyira mu gatebo kamwe abantu bose. Ariko nawe ukuntu utukana, umuntu ntiyabura kubona aho agushyira mu byo wavuze byose muri message yawe.

  • Aha urabeshye Gisa, ntabwo abayisilamu bose ari abarwayi mu mutwe nk’uko usa n’aho ubyemeza!!! Jye si ndi umusilamu, sinteganya no kuba we; ariko nzi abasilamu benshi cyane bafite ubumuntu, ubwenge n’ubugiraneza birenze uko ushobora kubyibwira: Aho mvuga ni mu Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzaniya, Kenya, Mali, Senegal, Etiopiya na Erithreya n’Ubuhinde; ibi ni ibihugu jye ubwanjye nabayemo nibura amezi atatu. Hari ibindi bihugu byinshi mfitiye ubuhamya bw’ababibayemo igihe gihagije ku buryo bamenya imyitwarire y’abantu banyuranye. Mu by’ukuri rero icyo ukwiye kumenya kandi ukanemera ni uko mu isi, mu moko yose y’abantu(blacks,whites,yellows, mullatoes,indians, zambos, metis); amadini n’amatorero ( Christianism, Islamism, Boudhism, Shintoism, Satanism and others) hari abeza n’ababi ndavuga mu myitwarire!!! Nizere ko ubyumva pe!! Intangondwa zo zibaho, ariko n’abanyamahoro barahari. Ababyemera mwese Rurema, Imana y’i Rwanda ibahe amahoro n’amahirwe. Mucho Gracias!

    • Mucho aho sinemeranya nawe kabisa kubijyanye nuko uvuzengo satanism habamo abeza n’ababi. Nonese baba ari beza bakaba bacyemewe kuba aba satanism aho urabeshye 100% kuko ntamuntu mwiza w’imico myiza nkuko numva nabigereranya nuko wabivuze, ngo abe umu satanism. wacyishe pe

  • Ikibazo si Islam kuko aba bicanyi uretse kwitwaza idini si uko bo ari aba Islam.umwicanyi wese ni umukafiri.gusa Imana ifashe bariya bana ba Chibok niba bakiri bazima.

  • Buri muntu wese ku giti cye, uko witwaye niko n’abandi bagufata. Bityo rero twse nkaho tuvugiye ngo TSEEEE, twitsamuriye rimwe, kwitwara neza bijyanye no gutekereza neza twiha amahoro kdi tunayaha n’abandi. Kuko ibibi tudashaka ko abandi badukorera natwe ntujye twitwararika kubikorera abandi, gutyo tukabaho mw’ituze no mu mahoro. Imana izajye ibidushoboza, Ameeeen.

  • Nta kijiji cyakuruta ndakurahiye! wowe urenze no kuba inka kuko nibe nibe nayo ifite akamaro ariko wewo uri umusega nyakabwana. Ubuse i Burundi ni Abasiramu bari kwica abantu or ni Umukristu Nkurunziza udashaka kuva ku butegetsi kandi abatamushaka!! Nta Dini ribi ribaho ntanirituma abantu kwica kuko ibyabaye mu Rwanda si abasiramu babikoze ahubwo 100% ni abakristu. Uri Gasiha mbi cyane

  • Asyiiiiiii weeeee
    Ha ha ha haaaa mwabarezi mwese urabona ntatumye mubika !!!!

    Umva basha ngaho ni muze turyoshye debat rerooo ha ha ha ndabakunda iyo mutangiye gushishomura comments
    Kandi wasanga mu birezi bintutse harimo ibijama byajye wanaaaa

    Ariko nu kuganira nta ribi bantu bajyeeee

  • Gisubizo weee nsanze wowe ufitemo ubugome mumvugo yawe reka nguhe nyoko mabere yanyoko uge usubiza udashyizemo inzigo ubitoze na bene wanyu wa kimara weeee

  • Kuki mutukana ariko?Yaba Gisa uvumbura abandi ngo batukane ku rubuga yaba n’abasubiza batukana ndabanenze mwese.
    Gusa icyo nagira ngo mbabwire isi iragoye kandi abanyamafuti benshi bitwikira idini kugira ngo bajijishe benshi ariko ntadini narimwe cg umunyedini wumva ibyo abamo warengaho ngo akore amahano mu izina ry’idini.
    Babyitwaza kuko bazi ko iyo uvuze idini humvikana imyemerere ndetse n’IMANA bityo ukabona abayoboke haba mu byiza cyangwa mubibi.
    Shitani mu kugerageza Yesu, yagiye(shitani), akoresha ibyanditswe(Bibiliya ku bayemera).
    Abacengezi bajya kuyobya abaturage biyise ingabo za yesu, abantu berekwa n’ibindi byinshi.Ibyo byatumye bamwe mubafite iyo myemerere yo kwerekwa babibeshyaho nk’abavuga ukuri nyamara bakica abantu urubozo mu izina ry’uwo yesu wabo. Ibi nanone ntimukabipfe kuko hari n’abanyepolitiki babikoresha murwego rwo guca ibice mubantu kugira ngo babone uko babagira ibikoresho byabo kandi akenshi baba babaganisha ahabi gusa. Ibi ngira ngo abanyarwanda abenshi turi abahamya b’aya mateka ndetse bamwe turi ibishenjegeri kubera ibyo nababwiye haruguru.
    Inama kuri twese:
    Mureke dusesengure neza ibyo twumva cyangwa tubona, mbere yo gusubiza tubanze dutekereze ku ngaruka ziva mu byo tuvuga, ubundi dutange ibitekerezo byubaka abandi kuko ni cyo ubuzima buvuze.
    Murakoze bavandimwe banjye!

  • gisa numusenzi kabisa ntabwo yumvaniyo mpamvu nanjye nihinduye umusenzi nkamutukakuko asa nka boko haram niyo itumva kabisa none rero shahu gisa nkuhanure dore ndakuze,ejo bundi niduhura ntuzatangire ngo dododo kuko nzagukurura amatwi ngucisheho akanyafu ku kibuno wikurunge hasi wambaze ryangombe usenga akwitakane,ngaho rero saba imbabazi wa kana we

  • mwese murarutwa nanjye bita umupagani. kuko ndi mu idini gakondo rya ba sogokuruza, aho tubandwa kandi tugaterekera,… nimunsange kuko mu idini ryanjye nda munabi ndetse nurwango bihaba.

  • eeh abantu bakuru mutukana ubwo ntacyibazo cyimyumvire nimitekerereze mufite **mwisubireho kuki sibyiza pe

  • gisa, wowe c ko utukana bivuze ko nabiwanyu mwese mutukana bene ako kageni??? Nkuko warumbiye iwanyu ni nako nabo harimo abarumbiye aba silamu!!!

  • Gisa we,kontumva ufite isereri nkiyinka yarinze?,Islam ntabwo Ari abicanyi.ngiye kukubeira abicanyi bigaramiye,kd nawe urabazi,wabyemera,utabuemera,ariko nukuri,Reba ibirikuba iburundi,sinkurunziza urikubicisha?Reba abanya Libya,si Obama ubarangije? Reba Africa yepfo,zuma ntabihagajemo bwuma?n’ahandi henshi cyanee nakubwira ugasanga,ubizi,none murabo bose harumuslam urimo?ariko kubera irari ryumutima wawe uravuga nkutagira amaso cg amatwi yokubona

  • Ariko si bose ! Ne risquons pas de tomber dans la globalisation qui tend vers la diabolisation !

  • Ahubwo uwo ngo ni gisa nuwo kuvuzwa pe kuko byararangiye nonese umuntu utuka abantu atazi yewe nakumiro pppppp

  • Abantutse bose mabere ya banyoko.
    SNIPER WEEE namubonye azi gutebya komera musaza mba ndimo nkamamo ab’isi amagambo ndimo ntyatsa tuuuu ngaho pardon musaza SNIPER weee komera ntugasaze

Comments are closed.

en_USEnglish