Digiqole ad

Kenya:Urukiko rwategetse abalimu guhagarika imyigaragambyo bagasubira mu kazi

 Kenya:Urukiko rwategetse abalimu guhagarika imyigaragambyo bagasubira mu kazi

Kuri uyu wa gatanu, urukiko rwo muri Kenya rwanzuye ko Abalimu bo muri icyo gihugu bagomba guhagarika imyigaragambyo bari bamazemo ukwezi basaba ko bakongererwa imishahara, ndetse rubategeka guhita basubira mu kazi.

Umucamanza mu rukiko rw’abakozi abakozi Nelson Abuodha yategetse ko abalimu bahagarika imyigaragambyo mu gihe cy’amezi atatu. Yasabye ko abalimu na Guverinoma gushyiraho Komite bahuriyehomo izaba yashyize ibintu mu buryo mu gihe cy’ukweze kumwe.

Urukiko kandi rwasabye ko Komisiyo ishinzwe gukurikirana abalimu bagahabwa imishahara yabo ndetse n’uduhimbazamuswi. Mu gihe iyi Komisiyo yari yavuze ko ababalimu batazahemwa umushahara w’igihe cyose bamaze barahagaritse akazi.

Iyi myanzuro y’urukiko yafashwe bisabwe na Komisiyo igenzura abalimu yari yasabye ko uru rukiko rwagaragaza niba imyigaragambyo abalimu barimo yari ikurikije amategeko. Urukiko rukaba rwanavuze kandi ko abakozi bose muri Kenya bafite uburenganzira bwo kwigaragambya.

Urugaga rw’abalimu muri Kenya ntacyo ruravugakuri iki kemezo cy’urukiko. Ariko byitezwe ko bagomba nabo kugaragaza aho bahagaze.

Imyigaragambyo imaze ibyumweru bine ikorwa n’abalimu basaba kongererwa hagati ya 50-60% by’umushahara, nk’uko byategetswe n’urukiko. Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta aherutse kubakurira inzira ku murima ko Leta idashobora kongeza abalimu. Ngo kuko byakongera imisoro y’abanyagihugu, bikaba byatuma ubukungu bw’igihugu buhungabana.

Iyi myigaragambyo yari yatumye amashuri ya Leta, n’ayigenga afunga imiryango by’agateganyo, yanahungabanyije imyiteguro y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa kane n’uwa munini.

Muri Kenya hari abanyeshuri 937 467 bazakora ikizamini cya Leta gisoza amashuri y’isumbuye y’umwaka wa munani kizakorwa tariki ya 12 Ugushyingo. Ndetse n’abandi 525 802 bazakora ikizamini gisoza ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye mu mwaka wa kane cyo kikaba kizatangira tariki 12 Ukwakira.

Src: BBC

en_USEnglish